Abarobyi
batanu bagaragaye ari bazima nyuma y’igihe kigera ku kwezi n’igice bari mu
nyanja baraburiwe irengero, kuri uyu wa Gatandatu mibwo bagaragaye ku cyambu
cyo ku Kirwa cya Galápagos muri Ecuador, nyuma yo gutabarwa n’ubwato bwatwaraga
amafi.
Abo
barokotse ni Abanya-Peru batatu n’Abanya-Colombia babiri, bari barabuze guhera
hagati muri Werurwe, nyuma y’uko ubwato barimo bupfiriye mu nzira ubwo bari
bavuye kuroba muri Pucusana Bay, mu majyepfo ya Lima, umurwa mukuru wa Peru.
Ubwo
bari bamaze iminsi ibiri gusa batangiye urwo rugendo, alternator y’ubwato
yarapfuye ari yo mashini itanga amashanyarazi. Byatumye Babura uko bavugana n’abandi
ndetse bababura kuva ubwo. Ubwato bwabo nta muriro bwari bukigira, nta starter,
nta matara, nta bikoresho byose bashoboraga kwifashisha ngo batange ubutumkwa
bw’aho baherereye.
Kapiteni
w’ingabo zirinda inkombe za Ecuador, Maria Fares, yabwiye itangazamakuru ko
kugira ngo barokoke, bafataga amazi y’imvura bayanywa, bakavoma n’andi mu mashini
zifite ingese. Iyo hari ifi yegeraga ubwato, barayifata bakabanza kuyitwika
buhoro (babyita parboiling) kugira ngo bayirye.
Ku
wa 7 Gicurasi ni bwo ubwato bwitwa Aldo bwo muri Ecuador bwababonye burabatabara,
bubakuye mu mazi. Icyo gihe bari bageze kure cyane bataragira amahirwe yo
kuboneka.
Kugeza
ubu, aba barobyi bamerewe neza kandi Ubuyobozi bwa Gisirikare bwo mu Nyanja
muri Ecuador burimo gukorana n’inzego zo muri Peru na Colombia kugira ngo
batuzwe neza banasubizwe mu bihugu byabo amahoro.
Ibi
byabaye nyuma y’aho undi murobyi w’Umunya-Peru witwa Máximo Napa, w’imyaka 61,
na we arokotse nyuma y’iminsi 95 mu nyanja ari wenyine, akaza gutabarwa mu
kwezi kwa Werurwe agasubizwa iwabo i Lima, aho yakiriwe n’umuryango we.