Abarimo Kirikou, Social Mula na Fireman bagiye guhurira mu gitaramo i Kigali

Imyidagaduro - 20/10/2025 8:01 AM
Share:

Umwanditsi:

Abarimo Kirikou, Social Mula na Fireman bagiye guhurira mu gitaramo i Kigali

Abahanzi batanu barimo Kirikou Akili na Double Jay bo mu gihugu cy’u Burundi, ndetse n’umuraperi Fireman bahurijwe mu gitaramo cyiswe “Harmony Africa Pluse Concert” kizaba ku wa 8 Ugushyingo 2025.

Ni ubwa mbere aba bahanzi bombi bagiye guhurira ku rubyiniro. Kirikou Akili yaherukaga gutaramira abanya-Kigali mu gitaramo ‘Let’s Celebrate’ cyatewe inkunga na Be One Gin, cyabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 19 Ukwakira 2025 kuri Mundi Center.

Ni mu gihe Double Jay yaherukaga kugaragara mu bitaramo by’i Kigali, ubwo yaririmbaga mu gitaramo cy’umuhanzi Yago cyabereye muri Camp Kigali mu Ukuboza 2023.

Iki gitararamo aba bahanzi bagiye guhuriramo cyitezweho guhuriza hamwe impano nshya n’abahanzi bakomeye mu rwego rwo guteza imbere ubuhanzi bw’u Rwanda, no gufasha urubyiruko kwidagadura no kwiyungura ubumenyi. Cyahujwe no gushyira akadomo ku cyumweru cyahariwe iterambere ry’abahanzi, kizwi nka 'Harmony Africa Artist Development Camp'.

Ni igitaramo giteganyijwemo abahanzi bakomeye mu muziki nyarwanda barimo Social Mula, Fireman, Naason Solist, Kirikou Akili na Double Jay, hamwe n’impano nshya zatoranyijwe muri uyu mwiherero w’icyumweru wibanda ku kuzamura urubyiruko rufite impano n’inzozi zo kugera kure mu buhanzi.

Iyi gahunda yatangiye yitabirwa n’abasaga 206, ariko impano 15 nizo zizahabwa amahugurwa yihariye azabera i Kigali, mu gihe abandi bazakomeza kwigira binyuze kuri murandasi no mu mazu y’urubyiruko bafatanyije n’umushinga.

Nk’uko bisobanurwa na Irakoze Jean Marie, washinze akaba anayobora Harmony Africa Foundation, intego si ugutegura ibitaramo gusa ahubwo ni ukurema urubyiruko rufite icyerekezo, imyitwarire myiza n’ubushobozi bwo guhanga udushya.

Yabwiye InyaRwanda ati “Turashaka ko iki gitaramo kiba ubutumwa. Ubuhanzi bushobora kuba imbaraga zihindura imibereho, bukubaka urubyiruko rwiyubaha kandi rufite icyerekezo.”

Iki gitaramo cya Harmony Africa gitegerejwe nk’urubuga ruzafasha urubyiruko rufite impano kwerekana ibyo rushoboye, rukigira ku banyamuziki bakomeye kandi rugahabwa amahirwe yo guteza imbere impano zarwo mu buryo bufatika.

Social Mula, umuhanzi w’inararibonye mu njyana ya R&B n’Afropop, uzwi mu ndirimbo z’ubuhanga nka “Ma Vie” ategerejwe kugaragariza urubyiruko uko impano ishobora kuba urufunguzo rw’ubuzima bwiza 


Fireman, umuraperi wubatse izina mu njyana ya Hip Hop nyarwanda, uzwi mu ndirimbo nka “Ibiganza” yitezweho imbaraga z’ukuri mu gitaramo cya Harmony Africa 


Naason Solist, umuririmbyi ufite ijwi ryihariye n’indirimbo zifite ubutumwa bwimbitse nka “Agasembuye’ azafasha gususurutsa abakunzi b’umuziki w’umwimerere 


Kirikou Akili, umwe mu bahanzi b’abanyempano bari kuzamuka cyane, uzwi mu ndirimbo nka “Aha Nihe?” azerekana impano ye mu gitaramo gihuza abakuze n’abashya mu muziki 


Double Jay, umuhanzi wo mu Burundi wigaruriye imitima ya benshi mu njyana ya Afrobeat na Dancehall, ategerejwe muri Harmony Africa Final Concert

Iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya mbere kizabera muri Kigali Universe, ku wa 8 Ugushyingo 2025


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...