Abarimo Dj wa Diamond, Dj Phil Peter na DJ Mamie bagiye guhurira mu gitaramo giherekeza umwaka

Imyidagaduro - 09/12/2025 8:53 AM
Share:

Umwanditsi:

Abarimo Dj wa Diamond, Dj Phil Peter na DJ Mamie bagiye guhurira mu gitaramo giherekeza umwaka

Rj The Dj usanzwe ari Dj wihariye w’umunyamuziki Diamond wamamaye mu muziki agiye kongera gutaramira i Kigali binyuze mu gitaramo azahuriramo na bagenzi be barimo Dj Phil Peter usanzwe ari n’umunyamakuru wa Isibo Radio/Tv.

Muri uyu mwaka, Rj The Dj yakoreye ibitaramo bikomeye hirya no hino ku Isi, ndetse inshuro zirenze ebyiri yataramiye i Kigali cyane cyane mu tubyiniro.

Kuri iyi nshuro azacurangira hanze ya Kigali, mu gitaramo “Gashora Trip” kizaba ku wa Gatandatu tariki 13 Ukuboza 2025, kuri 'Ubumuntu Resort' mu Karere ka Bugesera mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Ni igitaramo cyahaye umwihariko cyane cyane aba Dj bo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, barimo Dj Mamie wo muri Tanzania, Dj Lihle Ndelu wo muri Afurika y’Epfo n’abandi.

Cyateguwe mu rwego rwo gufasha abatuye muri kariya gace guherekeza umwaka. Ndetse, ku rutonde rw’abazasusurutsa abantu hagaragaraho Dj Brianne, Dj Kavori, Selecta Danny n’abandi. Ni mu gihe iki gitaramo kizayoborwa na Muyango.

Ni ubwa mbere aba bombi bagihurira ku rubyiniro rumwe. Mu kiganiro na InyaRwanda, Dj Phil Peter yagaragaje ibyishimo bye byo kuzahurira n’abandi bagenzi be ku rubyiniro:

Ati “Ni iby’agaciro kuba muri iki gitaramo, kwishima no guhuza n’abantu baturutse mu bindi bihugu, cyane cyane abo tuzaba duhuriyemo muri iki gitaramo, yaba abo mu Rwanda, Tanzania, Afurika y’Epfo n’abandi.”

Iki gitaramo cyitezwe kuzana umwuka w’ibyishimo by’umwaka mushya, guhuza abahanzi bo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba no gushimisha buri wese uhari, kikaba ari umwanya mwiza wo kwidagadura, kwishima no gusangiza abandi umuziki mwiza.

DJ Mamie utegerejwe i Kigali, izina rye nyakuri ni Mariam Lushita — ni umwe mu bagore bagaragaje impinduka mu mwuga wa DJ muri Tanzania. Yavukiye ndetse akurira i Mwanza, ariko yize muri kaminuza ya University of Dar es Salaam (UDSM) aho yakuye impamyabumenyi mu bya Politiki.

Ni umuhanga mu gucuranga injyana zitandukanye, cyane cyane Afrobeat, R&B, Amapiano na House, DJ Mamie ashyira imbere “vibe” n’imyidagaduro, akurura benshi igihe ari ku rubyiniro.

Mu 2022, yabaye Dj wa mbere w’umugore wahawe igihembo cya "Best Female DJ of the Year” mu bihembo bya Tanzania Music Awards (TMA), binatuma abona umwanya mukuru mu muziki wa Tanzania.

Kuva icyo gihe yabonetse kuri Radio na Televiziyp nka Wasafi FM / Wasafi TV, akanitabira ibitaramo bikomeye mu karere.

Muri make, DJ Mamie ni intangarugero ku bagore muri DJ — afite impano, ubuhanga, umurava n’icyerekezo cyo guteza imbere umuziki n’ubuhanzi bwa DJ mu karere k’ibiyaga bigari n’ahandi muri Afrika.

DJ Lihle Ndelu ni DJ ukomoka muri Afurika y’Epfo, azwi cyane mu njyana zirimo 'Amapiano'. Afite izina rikomeye ku mbuga nkoranyambaga ndetse akunze gusakaza mix ze — urugero hari “mix” ye yise “Wavelength Mix” yasohotse akoresheje umurage n’imisozi ya Cape Town, ikagaragaza ubuhanga bwe no gukorana n’umudiho wa amapiano.

Nk’uko bigaragara ku mbuga ze, ajya agaragara mu bitaramo n’ibirori mpuzamahanga, bityo afite ubushobozi bwo “guhuza injyana n’abakunzi b’umuco w’amajyambere y’ijyana ya ‘Amapiano’.”

Rj The Dj azashyira imbere ubuhanga n’imyidagaduro yihariye, akurura abakunzi b’umuziki b’ingeri zose 


Dj Phil Peter, umunyamakuru akaba na Dj w’umuhanga, azahurira ku rubyiniro na bagenzi be mu gitaramo giherekeza umwaka

DJ Mamie, umwe mu bagore b’abahanga mu kuvanga imiziki muri Tanzania, azahurira n’abandi ba DJ i Bugesera mu gitaramo giherekeza umwaka

DJ Lihle Ndelu, uzwi mu njyana zirimo 'Amapiano' muri Afurika y’Epfo, azahurira ku rubyiniro n’abafatanyabikorwa bo mu Rwanda n’ahandi 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...