Muri uyu mwaka, Rj The Dj yakoreye
ibitaramo bikomeye hirya no hino ku Isi, ndetse inshuro zirenze ebyiri
yataramiye i Kigali cyane cyane mu tubyiniro.
Kuri iyi nshuro azacurangira hanze
ya Kigali, mu gitaramo “Gashora Trip” kizaba ku wa Gatandatu tariki 13 Ukuboza
2025, kuri 'Ubumuntu Resort' mu Karere ka Bugesera mu Burasirazuba bw’u Rwanda.
Ni igitaramo cyahaye umwihariko
cyane cyane aba Dj bo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, barimo Dj Mamie wo
muri Tanzania, Dj Lihle Ndelu wo muri Afurika y’Epfo n’abandi.
Cyateguwe mu rwego rwo gufasha
abatuye muri kariya gace guherekeza umwaka. Ndetse, ku rutonde rw’abazasusurutsa
abantu hagaragaraho Dj Brianne, Dj Kavori, Selecta Danny n’abandi. Ni mu gihe
iki gitaramo kizayoborwa na Muyango.
Ni ubwa mbere aba bombi bagihurira
ku rubyiniro rumwe. Mu
kiganiro na InyaRwanda, Dj Phil Peter yagaragaje ibyishimo bye byo kuzahurira
n’abandi bagenzi be ku rubyiniro:
Ati “Ni iby’agaciro kuba muri iki
gitaramo, kwishima no guhuza n’abantu baturutse mu bindi bihugu, cyane cyane
abo tuzaba duhuriyemo muri iki gitaramo, yaba abo mu Rwanda, Tanzania, Afurika
y’Epfo n’abandi.”
Iki gitaramo cyitezwe kuzana umwuka
w’ibyishimo by’umwaka mushya, guhuza abahanzi bo mu karere k’Afurika
y’Iburasirazuba no gushimisha buri wese uhari, kikaba ari umwanya mwiza wo
kwidagadura, kwishima no gusangiza abandi umuziki mwiza.
DJ Mamie utegerejwe i Kigali, izina
rye nyakuri ni Mariam Lushita — ni umwe mu bagore bagaragaje impinduka mu mwuga
wa DJ muri Tanzania.
Ni umuhanga mu gucuranga injyana
zitandukanye, cyane cyane Afrobeat, R&B, Amapiano na House, DJ Mamie
ashyira imbere “vibe” n’imyidagaduro, akurura benshi igihe ari ku rubyiniro.
Mu 2022, yabaye Dj wa mbere
w’umugore wahawe igihembo cya "Best Female DJ of the Year” mu bihembo bya
Tanzania Music Awards (TMA), binatuma abona umwanya mukuru mu muziki wa
Tanzania.
Kuva icyo gihe yabonetse kuri Radio
na Televiziyp nka Wasafi FM / Wasafi TV, akanitabira ibitaramo bikomeye mu
karere.
Muri make, DJ Mamie ni
intangarugero ku bagore muri DJ — afite impano, ubuhanga, umurava n’icyerekezo
cyo guteza imbere umuziki n’ubuhanzi bwa DJ mu karere k’ibiyaga bigari n’ahandi
muri Afrika.
DJ Lihle Ndelu ni DJ ukomoka muri
Afurika y’Epfo, azwi cyane mu njyana zirimo 'Amapiano'.
Nk’uko bigaragara ku mbuga ze, ajya
agaragara mu bitaramo n’ibirori mpuzamahanga, bityo afite ubushobozi bwo “guhuza
injyana n’abakunzi b’umuco w’amajyambere y’ijyana ya ‘Amapiano’.”

Rj The Dj azashyira imbere ubuhanga
n’imyidagaduro yihariye, akurura abakunzi b’umuziki b’ingeri zose

Dj Phil Peter, umunyamakuru akaba
na Dj w’umuhanga, azahurira ku rubyiniro na bagenzi be mu gitaramo giherekeza umwaka


