Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Assistant Commissioner
of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yavuze ko ku bapolisi, iki gikorwa cyo
gutanga amaraso ku bushake, gikorwa mu rwego rwo gushyira mu bikorwa
amasezerano y'ubufatanye yashyizweho umukono hagati ya Polisi y'u Rwanda
n'ikigo cy'igihugu gishinzwe kwita ku buzima (RBC) ariko kandi bikaba no mu
rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda yo guteza imbere imibereho myiza
y'abaturage.
Yagize ati: " Gutanga amaraso ku bapolisi uretse
kuba biri mu bikubiye mu masezerano yashyizweho umukono hagati ya Polisi y'u Rwanda
n'Ikigo cy'igihugu gishinzwe kwita ku buzima (RBC), mu rwego rwo gushyigikira gahunda
y'igihugu yo gufashisha amaraso biri no mu nshingano zacu zo gucunga umutekano
no guteza imbere imibereho myiza y'abaturage harimo no kubafasha mu bijyanye
n'ubuzima kuko ntawe ushobora gutekana mu gihe yugarijwe n'uburwayi."
Dr. Andre Munyemana, umukozi wa RBC ushinzwe ishami
ryo gutanga amaraso, yashimiye Polisi y'u Rwanda ku bufatanye igaragaza mu
guteza imbere ubukangurambaga bwo gutanga amaraso, ashimira n'abapolisi
bitabiriye iki gikorwa, ku bushake n'umutima utabara bagaragaje.
Ati: "Igikorwa cyo gutanga amaraso kigaragaza
ubushake bw'umuntu, n'umutima utabara umuranga. Nta bundi buryo umuntu ukeneye
amaraso aba afite, iyo adatabariwe ku gihe, ashobora kubura ubuzima. Ubushake
n'ubwitabire abapolisi bagaragaza muri iki gikorwa bishimangira umutima utabara
ubaranga bikwiye kubera urugero rwiza n'abandi mu rwego rwo gufasha abarembye
bakeneye amaraso."
Yashishikarije buri wese kumva ko biri mu nshingano ze
gutanga amaraso kuko nawe ejo ashobora kwisanga ayakeneye cyangwa se umwe mu
bagize umuryango we.
