Abanyeshuri barenga ibihumbi 220 bagiye gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uburezi - 27/06/2025 10:42 AM
Share:

Umwanditsi:

Abanyeshuri barenga ibihumbi 220 bagiye gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abanyeshuri 220,840 bo mu mashuri abanza mu mwaka wa Gatandatu aribo bazakora ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2024-2025.

Kuwa Mbere tariki ya 30 Kamena 2025 ni bwo hirya no hino mu gihugu hatangira ibizamini bya Leta mu mashuri abanza. Mbere y’uko bitangira, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, cyashyize hanze itangazo rigaragaza ko abazakora ibi bizamini bangana na 220,840 barimo abakobwa 120,635 n’abahungu 100,205.

Harimo kandi abanyeshuri 642 bafite ubumuga, bakaba bazahabwa ubufasha bwihariye nk’uko byakozwe mu myaka yashize. Ubu bufasha burimo impapuro z’ibizamini zanditswe muri ‘Braille’, impapuro zanditse mu nyuguti nini, ibikoresho byihariye bifasha mu kwandika no gufata amajwi, abanditsi bunganira abakandida, n’igihe cy’inyongera kugira ngo bose babone amahirwe angana mu gukora ibizamini bya Leta.

Iri tangazo rivuga ko kandi umuhango wo gutangiza ku mugaragaro ibi bizamini uzaba ku wa Mbere aho Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana ari we uzayobora uwo muhango kuri Groupe Scolaire Institut Filipo Simaldone riherereye mu Karere ka Nyarugenge, mu gihe Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Irere Claudette, azaba ari mu Kigo cya EP Saint Ignace mu Karere ka Gasabo.

Abayobozi b’ibigo bishamikiye kuri Minisiteri y’Uburezi kandi nabo bazatangiriza ibi bizamini mu Ntara zitandukanye aho nk’Umuyobozi wa REB, Dr. Nelson Mbarushimana azaba ari mu Karere ka Rwamagana muri GS Rwamagana A naho Umuyobozi wa RTB, Eng. Paul Umukunzi azaba ari muri EP Rubengera yo muri Karongi.

Ibizamini bisoza amashuri abanza biba bigizwe n’amasomo atanu ari mo Imibare, Ikinyarwanda, Icyongereza, Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (SET) n’Ubumenyi rusange n’iyobokamana.

 

Itangazo rya NESA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...