Ku rwego rw’Igihugu, iki gikorwa cyatangirijwe mu Kigo
cy’Amashuri cya Essa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro n’Umunyamabanga wa Leta
muri Ministeri y'Uburezi, Irere Claudette.
Ibizamini ngiro ni igice cy’ingenzi mu burezi bushingiye ku
bushobozi, kigamije gupima ubumenyi abanyeshuri bafite mu byo bize, cyane cyane
mu gushyira mu bikorwa amasomo y’imyuga no gukemura ibibazo bifatika bahura na
byo mu kazi ka buri munsi.
Irere Claudette yashimangiye ko ubumenyi ngiro ari inkingi
ikomeye ituma urubyiruko rw’u Rwanda ruba intangarugero mu guhanga udushya,
kwihangira imirimo no gutanga ibisubizo by’ingirakamaro mu iterambere
ry’igihugu.
Yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu
guteza imbere ireme ry’uburezi bw’imyuga, hagamijwe gutegura abaturage bafite
ubumenyi bufatika, kandi bashoboye guhangana n’isoko ry’umurimo rihindagurika.
Muri uyu mwaka w’amashuri, abarenga ibihumbi 471 ni bo biteganyijwe ko
bazakora ibizamini bya Leta mu byiciro bitandukanye. Muri bo, 220,822 bazakora
ibizamini bisoza amashuri abanza, 149,131 bazakora ibisoza icyiciro rusange
cy’amashuri yisumbuye, abagera ku 101,057 bakore ibisoza icyiciro cya kabiri cy’amashuri
yisumbuye, abandi 66,958 bakore ibizamini ngiro bya TVET.
Uyu mubare w’abanyeshuri ugaragaza ukwiyongera kw’abinjira mu mashuri no gukomeza kwagura amahirwe y’uburezi bufite ireme ku rwego rw’igihugu.
Abanyeshuri 66,958 batangiye gukora ibizamini ngiro bya Leta
bisoza amashuri yisumbuye y’umwaka wa 2024-2025
Byatangijwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y'Uburezi, Irere Claudette