Ibi byatangajwe kuri uyu wa 11 Nzeri 2026, ubwo Minisiteri y’Uburezi yatangazaga amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye by’umwaka wa 2025/2026.
Muri rusange, abanyeshuri batsinze ku kigero cya 94%, umusaruro ukaba wariyongereye ugereranyije na 89.1% bari batsinze mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025.
Nubwo umusaruro rusange wazamutse, ikibazo cyo gukopera mu bizamini cyagaragajwe nk’imwe mu ngingo zikeneye gukomeza kwitabwaho, kugira ngo mu Yindi myaka kitazongera kugaragara, ndetse ireme ry’uburezi rikomeze gusigasirwa.
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze ko muri iki kibazo cyo gukopera abantu bakuru ari bo bakigizemo uruhare kubw’inyungu zabo bwite, bagakopeza abanyeshuri.
Yavuze ko inzego zibishinzwe zatangiye gukurikirana abo bantu kugira ngo abagaragaweho uruhare babihanirwe mu buryo bukomeye.
Minisitiri Nsengimana yagize ati: “Ikibazo cyo gukopera cyagizwemo uruhare n’abantu bakuru batari abanyeshuri, ndetse inzego zibishinzwe ziri kubakurikirana kugira ngo bahanwe by’intangarugero.”
Yongeyeho ko nta muntu uzajya akora ibikorwa nk’ibi ngo abure gukurikiranwa. Ati: “Ntawe uzajya akora ibintu nk’ibi ngibi ntakurikiranwe.”
Gukopera bishobora gutuma amanota y’umunyeshuri atagaragaza ubumenyi n’ubushobozi bwe bwite, ndetse bikagira n’ingaruka ku cyizere abantu bagirira ibizamini bya Leta.
Minisitiri Nsengimana yavuze ko kuba abantu bakuru bagira uruhare muri ibi bikorwa ari ikibazo gikomeye, bityo ko inzego zibishinzwe zigomba gukurikirana ababigiramo uruhare.
Mu gihe hatangazwaga amanota y’uyu mwaka, Minisiteri y’Uburezi yanatangaje ko amanita y’abanyeshuri 7,188 bakekwaho gukopera mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’Icyiciro cya Mbere cy’Amashuri yisumbuye basubiyemo ibizamini yasohotse.
Amanota y’aba basubiyemo na yo yatangajwe kuri uyu wa 11 Nzeri 2026.
Ibi byemezo byafashwe mu rwego rwo gutuma amanota abanyeshuri bahabwa ashingira ku bumenyi n’ubushobozi bwabo bwite, no gukomeza kurinda ubunyangamugayo bw’ibizamini bya Leta.
