Abanyekongo barenga 700 bahungiye mu Rwanda muri iki cyumweru gusa kubera imirwano ikomeye

Amakuru ku Rwanda - 06/12/2025 3:40 PM
Share:

Umwanditsi:

Abanyekongo barenga 700 bahungiye mu Rwanda muri iki cyumweru gusa kubera imirwano ikomeye

Mu cyumweru kimwe gusa, u Rwanda rwakiriye impunzi zirenga 754 zivuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bahunga imirwano ikaze iri kuba hagati y’ingabo za Leta n'abarwanyi ba AFC/M23 mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Abanyekongo baje mu Rwanda muri iki gihe biganjemo abagore n’abana, bakaba binjiye mu Rwanda banyuze ku mupaka wa Bugarama–Kamanyola, mu Karere ka Rusizi.

Imirwano yongeye gukara muri iki cyumweru, nyuma y’uko ingano za Leta ya Congo n'abayishyigikiye bagabye ibitero ku barwanyi ba AFC/M23 bavuze ko ari “ibitero bikomeye byibasira abasivili n’inkingi z’imirwano” muri ako gace.

Izo ngabo za Leta ya Congo zifatanyije n’igisirikare cy’u Burundi, imitwe ya FDLR, Imbonerakure z’u Burundi, ndetse n’abandi barwanyi b’abacanshuro.

Amakuru atangwa na AFC/M23 agaragaza ko ibitero byibanda ku mihanda n’uduce dutandukanye turimo Katogota–Luvungi, Kaziba–Haut Plateau, Tchivanga–Hombo, na Kasika–Mwenga.

Mu kiganiro yagiranye na The New Times ducyesha iyi nkuru ku wa Gatanu taliki ya 5 Ukuboza 2025, Umuyobozi w’Akarere ka RusiziPhanuel Sindayiheba, yemeje ko Abanyekongo bakomeje guhungira mu Rwanda.

Ati: “Ubu tumaze kwakira abantu 754 kuva mu gitondo. Bose twahise tubimurira mu Kigo cy’Akaruhuko cya Nyarushishi, kandi turacyiteguye kwakira undi wese ukeneye ubuhungiro.”

Iki kigo cya Nyarushishi gifite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera ku 2,000 gusa.

Mayor Sindayiheba yakomeje ati: “Bahagera baciye ku mupaka bagahabwa amazi, umutobe n’amandazi/biscuits kugira ngo bibafashe.”

Kugeza ku wa Gatanu, ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwatangaje ko ku ruhande rw’u Rwanda nta kibazo cy’umutekano kiragaragara.

Ariko abaturage bo ku gice cya Kamanyola bavuze ko babonye ibisasu biraswa bituruka ku ruhande rw’u Burundi, mu misozi iherereye muri ako gace, bigwa hafi y’umupaka w’u Rwanda hafi y’uruzi rwa Rusizi.





Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...