Abanyarwanda batatu bari muri Bayern Munich Academy bashobora guhindura amateka y’u Rwanda muri ruhago

Imikino - 18/04/2025 8:31 AM
Share:

Umwanditsi:

Abanyarwanda batatu bari muri Bayern Munich Academy bashobora guhindura amateka y’u Rwanda muri ruhago

Mu gihe u Rwanda rukomeje gushaka inzira zo guteza imbere impano z’urubyiruko mu mupira w’amaguru, impinduka nziza ziragaragara mu Budage, aho abakinnyi batatu b’Abanyarwanda bakomeje kugaragaza ubuhanga bukomeye muri FC Bayern Global Academy.


Barthazar Ndayishimiye w’imyak 17, Nelson Irumva (16) na David Okoce (16), ni bo basore batangiye urugendo rushya rwo gukura no kwiga umupira ku rwego rwo hejuru mu ishuri rya Bayern Munich ryakira impano zituruka mu bihugu bitandukanye uretse u Budage.

FC Bayern Global Academy ni gahunda yihariye ikorera imbere muri Bayern Munich FC, aho ihuriza hamwe abana bafite impano baturuka ku Isi hose, ikabaha amahirwe yo gukomeza urugendo rwabo nk’abakinnyi b’umwuga. Iyo barangije icyiciro kizwi nka FC Bayern Pathway, baba bafite amahirwe yo gusinya nk’abakinnyi ba Bayern Munich y’abakuru.

Mu gihe gito bamaze muri iyi gahunda, aba bakinnyi b’Abanyarwanda bamaze gutanga icyizere: Ndayishimiye, usatira izamu, amaze gutsinda ibitego 7, mu gihe Irumva na Okoce buri wese amaze kubona ibitego 2. Irumva, by’umwihariko, yigaragaje ubwo yatsindaga igitego cyiza cyane ubwo bakinaga na Ismaning FC tariki 9 Mata, umukino warangiye ari 5-5. Ishoti yateye rya kure ryavuzwe cyane mu bitangazamakuru by’Abadage.

Mu mikino 26 bamaze gukina mu marushanwa atandukanye, ikipe yabo ntiyigeze itsindwa. Ndayishimiye na Irumva babanza mu kibuga hafi ya buri mukino, mu gihe Okoce akunze kuza mu gice cya kabiri, byose bigaragaza uko bari kubaha icyizere mu ikipe.

Bayern Munich, nk’ikipe yubatse amateka akomeye, imaze imyaka ibera urubuga rwiza rw’iterambere ry’impano z’Abanyafurika. Twavuga nk’uwahoze ari myugariro w’ikipe y’igihugu ya Ghana Samuel Osei Kuffour, wabaye igihangange kuva agera muri Bayern afite imyaka 17.

Nubwo u Rwanda rwigeze kugira umusore wahoze muri iyo Academy, Jonathan Nsanzimana, utarashoboye kwitwara neza kugeza ku rwego rwo hejuru, aba basore batatu bashya bashobora kuba igisubizo ku muryango w’umupira w’u Rwanda.

Niba aba bakinnyi batatu bakomeza gutera imbere, nta kabuza ko bazaba inkingi ikomeye y’ikipe y’igihugu Amavubi, ndetse n’urugero rwiza ku bandi bana b’Abanyarwanda bafitiye umupira urukundo.

U Rwanda rushobora kwinjira mu gihugu gifite abakinnyi bakinira amakipe akomeye ku Isi. Abo ni Ndayishimiye, Irumva na Okoce, bahagarariye ibendera ry’u Rwanda muri Bayern Munich, barimo kuzamuka buhoro buhoro, ariko bigaragara ko hari aho bagana.

Abanyarwanda bari kubica bigacika muri Academy ya BayernMUnich mu Budage

Ejo hazaza h'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi 



 



Umwanditsi:

Yanditswe 18/04/2025 8:31 AM

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...