Abanyarwanda bakoresha internet bageze kuri 62%, ariko haracyari icyuho mu kuyigeraho no kuyibyaza umusaruro

Amakuru ku Rwanda - 08/06/2025 8:20 AM
Share:

Umwanditsi:

Abanyarwanda bakoresha internet bageze kuri 62%, ariko haracyari icyuho mu kuyigeraho no kuyibyaza umusaruro

Minisiteri y’Ikoranabuhanga no guhanga udushya yatangaje ko 62% by’Abanyarwanda bamaze kugera ku ikoranabuhanga binyuze mu gukoresha internet, ariko nanone ikerekana ko hakiri imbogamizi zikomeye zigomba gukemurwa kugira ngo buri wese abone amahirwe angana yo kuyikoresha neza.

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru muri iyi Minisiteri, Kunda Esther, ubwo yari mu nama ngarukamwaka ya Rwanda Internet Governance Forum (Rwanda IGF), ihuza inzego za Leta, abikorera, urubyiruko, abashakashatsi na sosiyete sivile mu biganiro bigamije guteza imbere ikoreshwa rya internet mu Rwanda.

Kunda yavuze ko umubare w’Abanyarwanda bakoresha internet ukomeje kwiyongera bitewe n’ishoramari mu miyoboro y’itumanaho, politiki zashyizweho na Leta, ndetse n’iterambere rya serivisi zishingiye ku ikoranabuhanga.

Ati: “Ubu tugeze kuri 62% by’abaturage bakoresha internet, ni intambwe y’ingenzi. Ariko haracyari icyuho ku bijyanye no kuyigeraho no kuyikoresha ku buryo bufite akamaro ku baturage bose.”

Yavuze ko cyane cyane mu bice by’icyaro, hari abaturage badafite ubushobozi bwo kwigurira internet cyangwa batanazi kuyibyaza umusaruro. Yagaragaje ko ibi ari ibintu bikwiye kujya ku isonga y’ibiganiro bihuriweho bigamije gushakira hamwe ibisubizo.

Ku ruhande rw’abikorera, Alex Ntale uhagarariye Ishami ry’Ikoranabuhanga mu Rugaga rw’Abikorera (PSF) akaba ari na we wari uhagarariye RICTA muri iyo nama, yashimye ibyagezweho mu iterambere ry’ikoranabuhanga, ariko agaragaza ko hakiri urugendo mu kugabanya ibiciro bya internet.

Yagize ati: “Ibiciro bikiri hejuru biterwa n’uko abakoreshaji bayo bakiri bake. Iyo abantu benshi bakoresha serivisi, bituma n’ibiciro bigabanuka. Twifuza ko Abanyarwanda bakangurirwa gukoresha internet mu buzima bwa buri munsi kuko ni na bwo igiciro kizagenda kigabanuka.”

Yongeyeho ko ubuvugizi bukomeje gukorwa kugira ngo internet ibe ihendutse, ariko ko byose bizaterwa n’uburyo abaturage bazitabira kuyikoresha.

Ozonnia Ojielo, umuhuzabikorwa w’amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, yashimye uko Leta y’u Rwanda ishyira imbere ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye, ashimangira ko bazakomeza gufatanya mu kwimakaza imikoranire igamije iterambere rirambye.

Ibi biganiro byasize ubutumwa bw’uko n’ubwo hari intambwe imaze guterwa, hakiri icyuho gikwiye gushyirwamo imbaraga kugira ngo ikoranabuhanga ritangire gufasha buri Munyarwanda, aho aherereye hose, kugera ku iterambere.

Kunda Esther, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga no guhanga udushya, atangaza ko 62% by’Abanyarwanda bamaze kugera kuri internet 

Abayobozi mu nzego za Leta, abikorera, urubyiruko n’abashakashatsi bitabiriye 'Rwanda Internet Governance Forum' baganira ku gukwirakwiza internet mu gihugu hose 


Alex Ntale, uhagarariye RICTA, asaba Abanyarwanda gukoresha internet mu buzima bwa buri munsi kugira ngo igiciro kigabanuke


Nubwo umubare w’abakoresha internet wiyongereye, haracyari icyuho mu bice by’icyaro aho benshi bagifite imbogamizi mu kuyigeraho

 

Urubyiruko rufatwa nk’inkingi y’iterambere ry’ikoranabuhanga, rukangurirwa kuribyaza umusaruro mu kwihangira imirimo n’ubushakashatsi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...