Ibi
byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru muri iyi Minisiteri, Kunda Esther, ubwo yari mu
nama ngarukamwaka ya Rwanda Internet Governance Forum (Rwanda IGF), ihuza
inzego za Leta, abikorera, urubyiruko, abashakashatsi na sosiyete sivile mu
biganiro bigamije guteza imbere ikoreshwa rya internet mu Rwanda.
Kunda
yavuze ko umubare w’Abanyarwanda bakoresha internet ukomeje kwiyongera bitewe
n’ishoramari mu miyoboro y’itumanaho, politiki zashyizweho na Leta, ndetse
n’iterambere rya serivisi zishingiye ku ikoranabuhanga.
Ati:
“Ubu tugeze kuri 62% by’abaturage bakoresha internet, ni intambwe y’ingenzi.
Ariko haracyari icyuho ku bijyanye no kuyigeraho no kuyikoresha ku buryo bufite
akamaro ku baturage bose.”
Yavuze
ko cyane cyane mu bice by’icyaro, hari abaturage badafite ubushobozi bwo
kwigurira internet cyangwa batanazi kuyibyaza umusaruro. Yagaragaje ko ibi ari
ibintu bikwiye kujya ku isonga y’ibiganiro bihuriweho bigamije gushakira hamwe
ibisubizo.
Ku
ruhande rw’abikorera, Alex Ntale uhagarariye Ishami ry’Ikoranabuhanga mu Rugaga
rw’Abikorera (PSF) akaba ari na we wari uhagarariye RICTA muri iyo nama, yashimye
ibyagezweho mu iterambere ry’ikoranabuhanga, ariko agaragaza ko hakiri urugendo
mu kugabanya ibiciro bya internet.
Yagize
ati: “Ibiciro bikiri hejuru biterwa n’uko abakoreshaji bayo bakiri bake. Iyo
abantu benshi bakoresha serivisi, bituma n’ibiciro bigabanuka. Twifuza ko
Abanyarwanda bakangurirwa gukoresha internet mu buzima bwa buri munsi kuko ni
na bwo igiciro kizagenda kigabanuka.”
Yongeyeho
ko ubuvugizi bukomeje gukorwa kugira ngo internet ibe ihendutse, ariko ko byose
bizaterwa n’uburyo abaturage bazitabira kuyikoresha.
Ozonnia
Ojielo, umuhuzabikorwa w’amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, yashimye
uko Leta y’u Rwanda ishyira imbere ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye,
ashimangira ko bazakomeza gufatanya mu kwimakaza imikoranire igamije iterambere
rirambye.
Ibi
biganiro byasize ubutumwa bw’uko n’ubwo hari intambwe imaze guterwa, hakiri
icyuho gikwiye gushyirwamo imbaraga kugira ngo ikoranabuhanga ritangire gufasha
buri Munyarwanda, aho aherereye hose, kugera ku iterambere.
Kunda
Esther, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga no guhanga udushya,
atangaza ko 62% by’Abanyarwanda bamaze kugera kuri internet
Abayobozi
mu nzego za Leta, abikorera, urubyiruko n’abashakashatsi bitabiriye 'Rwanda
Internet Governance Forum' baganira ku gukwirakwiza internet mu gihugu hose
Alex
Ntale, uhagarariye RICTA, asaba Abanyarwanda gukoresha internet mu buzima bwa
buri munsi kugira ngo igiciro kigabanuke
Nubwo
umubare w’abakoresha internet wiyongereye, haracyari icyuho mu bice by’icyaro
aho benshi bagifite imbogamizi mu kuyigeraho
Urubyiruko
rufatwa nk’inkingi y’iterambere ry’ikoranabuhanga, rukangurirwa kuribyaza
umusaruro mu kwihangira imirimo n’ubushakashatsi