Mu cyumweru gishize, abagore babiri bo muri Honduras bari batuye muri Louisiana birukanywe bari kumwe n’abana babo batatu bafite ubwenegihugu bwa Amerika, barimo n’umwana w’imyaka ibiri urwaye kanseri. Abanyamategeko bavuga ko abo babyeyi babujijwe amahirwe yo kugisha inama abanyamategeko cyangwa imiryango yabo mbere yo kwirukanwa.
Nk’uko The Guardian yabitangaje, abanyamategeko barimo Gracie Willis na Erin Hebert bavuze ko ababyeyi bahatiwe gusinya inyandiko zemerera abana babo kujya muri Honduras, nta mahitamo bahawe kandi batabwiwe ingaruka z’icyo cyemezo.
Abategetsi ba ICE (Ubuyobozi bushinzwe abinjira n’abasohoka) bavuga ko ababyeyi bajyanye abana babo ku bushake, ariko abanyamategeko babihakana bavuga ko icyo cyemezo cyafashwe binyuze mu gitutu n’iterabwoba.
Gracie Willis yagize ati: "Ni uburenganzira bw’abana b’Abanyamerika kuguma mu gihugu cyabo. Leta ntiyagombaga kwirukana abana bafite uburenganzira busesuye bwo gutura no kwitabwaho muri Amerika."
Iri fungwa n’iyirukanwa byatumye imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu isaba ko hakorwa iperereza ryimbitse, ndetse hagakosorwa ibyo abanyamategeko bise "akarengane gakabije" gakorerwa imiryango y'abimukira ifite abana b’Abanyamerika.