Ibi byagarutsweho na Komiseri
Mukuru wa RCS, CG Evariste Murenzi, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku
wa Mbere tariki ya 8 Ukuboza 2025, ubwo hatangizwaga Icyumweru cy’Ubutabera.
CG Murenzi yavuze ko muri rusange, amagororero yo mu gihugu acumbikiye abantu barenga ibihumbi 70 (70,000). Ni
imibare ikomeje kwiyongera bitewe n’abakomeza gufatwa buri munsi ndetse
n’imanza zishyikirizwa inkiko.
Yavuze ati: "Kugeza ubu
ducumbikiye ibihumbi birenga 70 (70,000) [Mu Magororero hirya no hino mu gihugu
arimo abantu]. (Hanyuma) Kuva mu kwa mbere/Mutarama kugeza ubu (mu Ukuboza) tumaze
kwakira ibihumbi birenga 23 (23,000) mu magororero atandukanye."
CG Murenzi yavuze ko ibyaha bikunze
gukorwa n’aba banyamahanga birimo gukoresha inyandiko mpimbano, ndetse no
gukubita no gukomeretsa, ibyakomeje kubagaragaraho mu bihe bitandukanye.
RCS ivuga ko nubwo umubare
w’abinjira mu magororero ukomeza kwiyongera, hari ingamba nyinshi zashyizweho
zituma ubuzima bw’abafungwa n’abagororwa butera imbere, harimo gahunda z’uburezi,
ubuvuzi, imyuga, n’indi mishinga ibafasha kwiga kubaho neza nyuma yo kurangiza
ibihano.
CG Murenzi yavuze ko intego
nyamukuru atari ugufunga abantu benshi, ahubwo ari ukubafasha kwikosora no
kwinjira mu buzima bushya bufite intego.
Ibi byose byatangajwe ubwo
hatangizwaga Icyumweru cy’Ubutabera, cyateguwe hagamijwe: Kwegereza abaturage
serivisi z’ubutabera; gukangurira abantu gukemura amakimbirane hakoreshejwe ubuhuza
n’izindi nzira zinyuranye, kwerekana ibyo inzego z’ubutabera zimaze kugeraho, gukemura
ibibazo by’abaturage mu buryo bwihuse n’ibindi.
Ni gahunda yitezweho kugabanya ubucucike mu nkiko no kongera imbaraga mu kurwanya ibyaha bikomeje kugaragara cyane mu gihugu.
Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evariste Murenzi, yatangaje ko abanyamahanga barenga 500 bafungiye mu Rwanda
CG Murenzi agaragaza ko kuva mu
kwezi kwa Mutarama hakiriwe abarenga 23,000 mu magororero
KANDA HANO UREBE CG EVARISTE MURENZI AVUGA KU BANYAMAHANGA BAFUNGIYE MU MAGORORERO