Abanyamahanga barenga 500 bafungiye mu Rwanda –CG Murenzi Evariste wa RCS –VIDEO

Amakuru ku Rwanda - 08/12/2025 3:31 PM
Share:

Umwanditsi:

Abanyamahanga barenga 500 bafungiye mu Rwanda –CG Murenzi Evariste wa RCS –VIDEO

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Igorora (RCS) rwatangaje ko mu magororero atandukanye yo mu Rwanda hafungiyemo abanyamahanga barenga 500 bo mu bihugu bitandukanye, batawe muri yombi mu bihe bitandukanye bagashyikirizwa inkiko zikabahamya ibyaha.

Ibi byagarutsweho na Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evariste Murenzi, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa Mbere tariki ya 8 Ukuboza 2025, ubwo hatangizwaga Icyumweru cy’Ubutabera.

CG Murenzi yavuze ko muri rusange, amagororero yo mu gihugu acumbikiye abantu barenga ibihumbi 70 (70,000). Ni imibare ikomeje kwiyongera bitewe n’abakomeza gufatwa buri munsi ndetse n’imanza zishyikirizwa inkiko.

Yavuze ati: "Kugeza ubu ducumbikiye ibihumbi birenga 70 (70,000) [Mu Magororero hirya no hino mu gihugu arimo abantu]. (Hanyuma) Kuva mu kwa mbere/Mutarama kugeza ubu (mu Ukuboza) tumaze kwakira ibihumbi birenga 23 (23,000) mu magororero atandukanye."

CG Murenzi yavuze ko ibyaha bikunze gukorwa n’aba banyamahanga birimo gukoresha inyandiko mpimbano, ndetse no gukubita no gukomeretsa, ibyakomeje kubagaragaraho mu bihe bitandukanye.

RCS ivuga ko nubwo umubare w’abinjira mu magororero ukomeza kwiyongera, hari ingamba nyinshi zashyizweho zituma ubuzima bw’abafungwa n’abagororwa butera imbere, harimo gahunda z’uburezi, ubuvuzi, imyuga, n’indi mishinga ibafasha kwiga kubaho neza nyuma yo kurangiza ibihano.

CG Murenzi yavuze ko intego nyamukuru atari ugufunga abantu benshi, ahubwo ari ukubafasha kwikosora no kwinjira mu buzima bushya bufite intego.

Ibi byose byatangajwe ubwo hatangizwaga Icyumweru cy’Ubutabera, cyateguwe hagamijwe: Kwegereza abaturage serivisi z’ubutabera; gukangurira abantu gukemura amakimbirane hakoreshejwe ubuhuza n’izindi nzira zinyuranye, kwerekana ibyo inzego z’ubutabera zimaze kugeraho, gukemura ibibazo by’abaturage mu buryo bwihuse n’ibindi.

Ni gahunda yitezweho kugabanya ubucucike mu nkiko no kongera imbaraga mu kurwanya ibyaha bikomeje kugaragara cyane mu gihugu.


Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evariste Murenzi, yatangaje ko abanyamahanga barenga 500 bafungiye mu Rwanda


CG Murenzi agaragaza ko kuva mu kwezi kwa Mutarama hakiriwe abarenga 23,000 mu magororero

KANDA HANO UREBE CG EVARISTE MURENZI AVUGA KU BANYAMAHANGA BAFUNGIYE MU MAGORORERO


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...