Iyi gahunda izibanda ku bihangano by'amashusho n'amafoto, aho abanyabugeni bose bazakora ibihagano
bitandukanye bigaragaza amateka y’u Rwanda kuva mu gihe cya mbere y’ubukoloni
kugeza muri iki gihe turimo.
Umuyobozi wa House of Frame Art Gallery, Ruzindana
Jules yavuze ko ubishaka wese yemerewe gukora igihangano kigaragaza ubuzima bw’Abanyarwanda,
umuco wabo ndetse n’ibindi byagiye biranga abanyarwanda mu bihe bitandukanye.
Yavuze ko nta kindi basabwa uretse gukora ibyo bihangano bakabijyana gusa, ubundi uzaba yakoze icyiza kurusha abandi agahembwa ibihumbi 300 Frw.
Ikindi ni uko ibihangano byiza bizatoranwa bizashyirwa
muri Medwell Art and Historic Center
bikazabyarira inyungu ihoraho ba nyirabyo.

Abanyabugeni bagiye guhembwa binyuze muri gahunda ya Dusigasire Amateka y’u Rwanda
