Abantu bo mu bihe bizaza bashobora kuzabaho nta musatsi bafite n'ibindi bice bine by’umubiri

Ubuzima - 16/08/2025 4:00 PM
Share:

Umwanditsi:

Abantu bo mu bihe bizaza bashobora kuzabaho nta musatsi bafite n'ibindi bice bine by’umubiri

Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko abantu bo mu bihe bizaza bashobora kuzabaho nta musatsi bafite kandi bagatakaza ibindi bice bine by’umubiri kubera uburyo ikiremwamuntu kibayeho muri iki gihe.

Abashakashatsi baravuga ko uko isi igenda ihinduka, imibereho y’abatuye isi ishobora gutuma abantu bo mu bihe bizaza babaho nta musatsi ndetse bagatakaza ibindi bice bine by’umubiri.

Impamvu nyamukuru izaba ari imirire, ikoranabuhanga, n’ibidukikije bihinduka uko imyaka igenda ishira. Ibyari ibice by’ingenzi mu myaka yashize bishobora kugenda bibura agaciro maze bikavaho burundu.

Ubushakashatsi bugaragaza ko uburyo umuntu abayeho bworoshye, umuco wo kuba abantu batagikoresha ingufu nyinshi mu buzima bwa buri munsi ndetse n’iterambere ry’ubuvuzi, bishobora guhindura umubiri w’umuntu mu buryo bwigeze gusobanurwa gusa mu mateka.

Nubwo umubiri w’umuntu ari igitangaza gikomeye gituma umuntu abaho, hari bimwe mu bice byawo byahoze bikenewe cyane ariko ubu bikaba ntacyo bikimaze nk'uko bikubiye mu nkuru ducyesha The Sun.

Dore bimwe muri byo abahanga bavuga ko bishobora kuzagenda bishira:

Umusatsi wo ku mubiri: Mu bihe bya kera, umusatsi wafashaga mu kurinda umuntu no kumuhesha ubushyuhe. Ubu ariko usigaye ari igikoresho cyo kugaragara neza, cyane cyane ku bagore, aho benshi bawukuraho mu kwita ku isuku.

Ubushakashatsi bwerekana ko abasaga 90% by’abagore mu Bwongereza bakuraho umusatsi wo mu kwaha no ku maguru. Kubera imyambaro ya none, amazu ashyushye n’ikoranabuhanga, abahanga bavuga ko umusatsi ushobora kugenda ucika burundu.

Amenyo y’ubwenge (Wisdom teeth): Ni amenyo ane y’inyuma cyane ku menyo yo hejuru no hasi akura mu gihe umuntu akuze, akenshi hagati y’imyaka 17 na 25. Ni amenyo yo mu bwoko bw'ibijigo ariko ari inyuma cyane. Kera, aya menyo yafashaga abantu mu kurya ibiryo bikomeye n’ibidatetse neza, imbuto, imizi y’ibimera n’inyama.

Ubu ariko imirire yaroroshye kuko ibiryo bibanza gutekwa mu gikoni, bigatuma aya menyo adakenerwa. Ku bantu benshi aya menyo atuma habaho ikibazo cyo kubabara, bigatuma akurwamo. Abashakashatsi bemeza ko mu bihe bizaza, abantu bashobora kuzavuka batayafite na gato.

Coccyx: Ni akagufa ko ku ruti rw'umugongo (coccyx). Ni ko kagufa ka nyuma ko hasi ku ruti rw'umugongo, kagizwe n'utugufa tune dufatanye kandi kerekana ishusho y'icyahoze ari umurizo mu myaka miliyoni nyinshi ishize. Abahanga mu by'ubuzima bavuga ko muri iki gihe nta kamaro gafatika kagifite, uretse kuba gafasha imikaya yo mu ntege. Kubera ko umuntu adakenera umurizo, abahanga bavuga ko Coccyx izagenda icika gake gake.

Appendix: Kera yafashaga mu igogora ry’ibiryo bikomoka ku mboga zikakaye cyane. Ubu, kubera uburyo turya ibiryo byatetswe kandi byoroshye, nta kamaro ifite. Nubwo hari ubushakashatsi bwerekana ko ifite uruhare ruto mu kurinda indwara z’igogora, appendix ikurwamo kenshi iyo iteye ibibazo. Abahanga bavuga ko mu bihe bizaza abantu bashobora kuzavuka nta appendix bafite.

Imikaya y’amatwi [Ear muscles]: Kera abantu bashoboraga kuyikoresha mu guhinduriza amatwi ku majwi, nk’uko bigaragara ku nyamaswa zimwe. Uyu munsi, imikorere yayo yaragabanutse cyane, abantu bake cyane ni bo bashobora kuyikoresha, kandi ntigifite umumaro ukomeye mu buzima bwa buri munsi. Mu gihe kizaza, iyi mikaya ishobora kuzagenda izimira kuko nta kamaro ikigira mu buzima bwa none.

Abahanga bavuga ko uko iterambere ry’imibereho n’ikoranabuhanga rikomeza, abantu bashobora kubaho mu buryo butandukanye cyane n’uko bameze ubu, aho bimwe mu bice by’umubiri byahoze bikenewe cyane bizaba bitakiriho burundu.

Abashakashatsi bavuga ko kera cyane umuntu yari afite umurizo

Abashakashatsi bagaragaza ko imikaya y'ugutwi itagikenewe


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...