Iyi gahunda iri mu mushinga wa British Airways bise
‘Flying with Confidence’ (Kuguruka wizeye). BA ivuga ko iyi gahunda y’umunsi
umwe izahindura ubuzima kandi igaha abitabiriye ubumenyi n’uburyo bwo kurwanya
ubwoba bwo kuguruka mu ndege.
Mu mashusho yashyizwe kuri TikTok n'inzobere mu
ngendo za @thepointsguy, basobanura ko iyi gahunda ihuza abapilote n’abahanga
mu mitekerereze (psychologists) kugira ngo bafashe abitabiriye kurwanya ubwoba
bagira bwo kugendera mu ndege.
Iyi gahunda izatangirira mu cyumba cy’inama kiri
muri hoteli iri ku kibuga cy’indege, aho abapilote bakuru ba British Airways bazanatanga
ikiganiro. Nk’uko The Points Guy abivuga, abo bapilote bazasobanura
uburyo indege zikorwa n’umutekano wazo, uko abapilote bayobora indege, ndetse
n’imyitozo ikomeye bahabwa kenshi.
Nyuma y’icyo kiganiro, hiyongeraho umuganga
w’indwara zo mu mutwe, uzasobanura uko ubwoba bwo kuguruka bushobora gutangira
n’uburyo bwo kuburwanya.
Nyuma yaho, abitabiriye bahabwa uburyo bwo
kwitekerezaho (guided meditation) n’imyitozo yo kuruhuka no gutuza, kugira ngo
binjire mu mutuzo mwinshi mbere yo kwinjira mu ndege.
Abakozi babitojwe neza babafasha kwinjira mu ndege
yihariye ya British Airways. Muri iyo ndege, abahanga basobanura buri rusaku
cyangwa kunyeganyega kose, kugira ngo bifashe abagenzi kumva batekanye.
British Airways ivuga iti: "Muri urwo rugendo,
haba hari umupilote w’inyongera uba mu cyumba cy’abapilote, utanga ibisobanuro
by’ibihe byose bigize urugendo ibyo byose bigira uruhare rukomeye mu gufasha
abantu bafite ubwoba bwo kuguruka."
Nk’uko British Airways ibitangaza, abantu barenga 50,000
bamaze kwitabira iyi gahunda mu myaka 30 ishize, kandi yageze ku ntego ya 98%.
Gahunda nyamukuru isaba kwishyura £399, ikarangira
abitabiriye bagurutse mu rugendo rugufi bava Heathrow.
Gahunda yihariye yishyurwa £1,899, ikubiyemo ingendo ebyiri za British Airways
imbere mu gihugu.