Aba Banyarwanda binjiriye ku mupaka munini uhuza Goma na Gisenyi i Rubavu kuri uyu wa Kane tariki ya 222 Gicurasi 2025. Biganjemo abagore n’abana, barimo gutaha mu Rwanda nyuma y’uko ihuriro AFC/M23 rifashe ibice by’Uburasirazuba bwa RDC, rikirukana abarwanyi ba FDLR babuzaga abo Banyarwanda gutaha.
Biyongereye ku bandi batashye mu byiciro bitandukanye mu minsi ishize, barimo 360 bajyanywe mu nkambi ya Kijote mu Karere ka Nyabihu, n’abandi 796 bajyanywe mu nkambi ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi. Aba 642 bo barajyanwa by'agateganyo mu nkambi ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi.
Muri rusange bavuga ko batashye ku bushake bwabo ariko hari n’abavuga ko bashishikarijwe gutaha n’abategetsi bashya ba Kivu ya Ruguru, ni ukuvuga abo mu mutwe wa M23.
Abandi Banyarwanda batashye bavuye muri Congo
Aba Banyarwanda barahita bajyanwa mu nkambi ya Kijote mu Karere ka Nyabihu