Tete
Loeper amaze iminsi ari mu Rwanda mu rugendo rwo kumurika iki gitabo ku
mugaragaro. Ni igitabo gikurikiye “Barefoot in Germany” yasohoye muri
Gashyantare 2021.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Tete Loeper yavuze ko yatekereje kwandika iki
gitabo bitewe n’ukuntu abana be bamubazaga ibibazo bijyanye n’amateka
y’umuryango we, ariko bikagorana kubisobanura ku bana bakurira mu Budage batumva neza imvo n’imvano ya Jenoside.
Yagize
ati: “Abana barambazaga bati: ‘Abantu baje kwica umuryango wawe ni bande? Kuki
babishe?’ Urumva ni abana bato, noneho bari gukurira mu Budage batumva ibyo ari
byo. Nkagerageza kubasobanurira nti: ‘Bari abantu nk’abandi, nk’uko umuturanyi
wa hano yabigenza akica abandi’—ukabona ntabwo bari kubyumva.”
Yongeyeho
ko uretse abana be, yagiye ahura n’abantu benshi bo ku mugabane w’u Burayi
bagaragaza imyumvire ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bikamwereka ko ari
ngombwa kuba ijwi ry’ukuri nk’umunyarwandakazi urera abana b’abanyarwanda mu
mahanga.
Yagize
ati: “Byatumye numva ko ari inshingano zanjye kwandika inkuru nk’iyi. Kuko
nitanditse inkuru yanjye, ayo mateka hari undi wayandika akayandika mu buryo
bugoramye, abana bacu bakazayiga mu buryo ntishimiye. Naramutse nikinze,
nagombye kuba nkoze icyaha.”
Mu
gitabo “Shut up and Hide”, Tete asubiza amaso inyuma mu buzima bwe nk’umwana
wanyuze muri Jenoside n’amaso ye bwite. Avuga ku gihe yakiniraga n’inshuti ze,
aseka nk’abandi bana, ariko byose bigahinduka mu kanya gato: umuryango we,
ubusugire bwe n’ubuzima bwe byose bigasenyuka.
Agaragaza
uburyo yahishwe n’umubyeyi we mu mirima y’amasaka, mu gihe Interahamwe
zakoraga ubwicanyi ndengakamere mu mugambi wo kurimbura Abatutsi. Abinyujije mu
maso ye nk’umwana, Tete atanga ishusho y’ubugome, ubwoba n’inzira y’ukwigobotora
urupfu n’agahinda.
Nubwo
ibyari bimukikije byari urupfu n’ubugome, harimo imbaraga ziturutse ku rukundo
n’ubushake bwo kubaho yisangaga we na nyina. Ni inkuru bwite igaragaza intimba,
intege nke n’urugendo rurerure rwo gukira ibikomere—urwibutso rukomeye
rugaragaza agaciro ko kwibuka abishwe n’ubutwari bw’abarokotse.
Tete
Loeper yavukiye mu Rwanda mu 1990. Nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi akiri umwana
muto, yanyuze mu nkambi z’impunzi muri Congo (DRC) na Burundi. Ubu ni
umwanditsi, umujyanama mu itumanaho n’umushoramari mu mishinga y’iterambere
rirambye.
Yize
Itangazamakuru n’Itumanaho, akaba yarahisemo kwibanda ku bikorwa byubaka
amahoro n’uburere bwa politiki.
Yagize
uruhare mu gushinga “SISI (Sisters for Sustainable Impact)” sosiyete itegamiye
kuri Leta yashinzwe na Tete, igamije guteza imbere abagore bo mu cyaro binyuze
mu buzima bw’imyororokere, ubuhinzi n’ubumenyi ku bijyanye n’imicungire
y’amafaranga.
Hari
kandi “The Grey Stories e.V” umuryango udaharanira inyungu uhuza abahanzi bo mu
Budage, u Rwanda, Bosnia-Herzegovina na Burundi, aho Tete ari umwe mu bagize
Inama y’Ubutegetsi.
Tete
Loeper ari mu Rwanda mu rugendo rwo kumurika igitabo “Shut up and Hide”, kivuga ku
buzima yanyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi
“Nanditse
iki gitabo kugira ngo abana banjye bamenye ukuri ku mateka yanjye aho kugira
ngo bazayamenye mu buryo bukocamye,” — Tete Loeper
Igitabo “Shut up and Hide” gikubiyemo inkuru y’umwana wabonye Jenoside n’amaso ye, agahishwa na nyina mu mirima y’amasaka
Tete
avuga ko guhurira i Burayi n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi byamweretse ko kwandika amateka
ye bwite ari inshingano ze
Uretse
kuba umwanditsi, Tete Loeper ni umwe mu bashinze “Sisters for Sustainable
Impact” umushinga uharanira iterambere ry’abagore bo mu cyaro
Ubwoba
n’agahinda byari byinshi, ariko twarokowe n’icyizere cya mama n’urukundo rwe” —
Tete Loeper mu gitabo cye gishya
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA TETE LOEPER