Abana bambajije uko umuryango wanjye wishwe muri Jenoside - Tete Loeper ku mvano y’igitabo ‘Shut and Hide’- VIDEO

Imyidagaduro - 03/06/2025 7:17 PM
Share:

Umwanditsi:

Abana bambajije uko umuryango wanjye wishwe muri Jenoside - Tete Loeper ku mvano y’igitabo ‘Shut and Hide’- VIDEO

Umwanditsi w’ibitabo akaba n’umuhanzikazi, Divine Gashugi, wamamaye nka Tete Loeper, yatangaje ko igitabo aheruka gusohora yise “Shut up and Hide” yacyanditse abitewe n’abana be bamubazaga ku mateka y’inzitane yanyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yabuze abavandimwe batandatu n’abandi bo mu muryango mugari.

Tete Loeper amaze iminsi ari mu Rwanda mu rugendo rwo kumurika iki gitabo ku mugaragaro. Ni igitabo gikurikiye “Barefoot in Germany” yasohoye muri Gashyantare 2021.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Tete Loeper yavuze ko yatekereje kwandika iki gitabo bitewe n’ukuntu abana be bamubazaga ibibazo bijyanye n’amateka y’umuryango we, ariko bikagorana kubisobanura ku bana bakurira mu Budage batumva neza imvo n’imvano ya Jenoside.

Yagize ati: “Abana barambazaga bati: ‘Abantu baje kwica umuryango wawe ni bande? Kuki babishe?’ Urumva ni abana bato, noneho bari gukurira mu Budage batumva ibyo ari byo. Nkagerageza kubasobanurira nti: ‘Bari abantu nk’abandi, nk’uko umuturanyi wa hano yabigenza akica abandi’—ukabona ntabwo bari kubyumva.”

Yongeyeho ko uretse abana be, yagiye ahura n’abantu benshi bo ku mugabane w’u Burayi bagaragaza imyumvire ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bikamwereka ko ari ngombwa kuba ijwi ry’ukuri nk’umunyarwandakazi urera abana b’abanyarwanda mu mahanga.

Yagize ati: “Byatumye numva ko ari inshingano zanjye kwandika inkuru nk’iyi. Kuko nitanditse inkuru yanjye, ayo mateka hari undi wayandika akayandika mu buryo bugoramye, abana bacu bakazayiga mu buryo ntishimiye. Naramutse nikinze, nagombye kuba nkoze icyaha.”

Mu gitabo “Shut up and Hide”, Tete asubiza amaso inyuma mu buzima bwe nk’umwana wanyuze muri Jenoside n’amaso ye bwite. Avuga ku gihe yakiniraga n’inshuti ze, aseka nk’abandi bana, ariko byose bigahinduka mu kanya gato: umuryango we, ubusugire bwe n’ubuzima bwe byose bigasenyuka.

Agaragaza uburyo yahishwe n’umubyeyi we mu mirima y’amasaka, mu gihe Interahamwe zakoraga ubwicanyi ndengakamere mu mugambi wo kurimbura Abatutsi. Abinyujije mu maso ye nk’umwana, Tete atanga ishusho y’ubugome, ubwoba n’inzira y’ukwigobotora urupfu n’agahinda.

Nubwo ibyari bimukikije byari urupfu n’ubugome, harimo imbaraga ziturutse ku rukundo n’ubushake bwo kubaho yisangaga we na nyina. Ni inkuru bwite igaragaza intimba, intege nke n’urugendo rurerure rwo gukira ibikomere—urwibutso rukomeye rugaragaza agaciro ko kwibuka abishwe n’ubutwari bw’abarokotse.

Tete Loeper yavukiye mu Rwanda mu 1990. Nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi akiri umwana muto, yanyuze mu nkambi z’impunzi muri Congo (DRC) na Burundi. Ubu ni umwanditsi, umujyanama mu itumanaho n’umushoramari mu mishinga y’iterambere rirambye.

Yize Itangazamakuru n’Itumanaho, akaba yarahisemo kwibanda ku bikorwa byubaka amahoro n’uburere bwa politiki. Imirimo ye yibanda ku ngingo zirimo: ubuhunzi, imibanire y’abenegihugu, kurwanya irondaruhu, ubukangurambaga bufite imbaraga mu guhindura imibereho, uburinganire, ubuvugizi no gukira ibikomere by’amateka.

Yagize uruhare mu gushinga “SISI (Sisters for Sustainable Impact)” sosiyete itegamiye kuri Leta yashinzwe na Tete, igamije guteza imbere abagore bo mu cyaro binyuze mu buzima bw’imyororokere, ubuhinzi n’ubumenyi ku bijyanye n’imicungire y’amafaranga.

Hari kandi “The Grey Stories e.V” umuryango udaharanira inyungu uhuza abahanzi bo mu Budage, u Rwanda, Bosnia-Herzegovina na Burundi, aho Tete ari umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi. Ubu atuye mu Budage, ariko akora ibikorwa mpuzamahanga. Avuga neza Ikinyarwanda, Igifaransa, Icyongereza n’Ikidage. 

Tete Loeper ari mu Rwanda mu rugendo rwo kumurika igitabo “Shut up and Hide”, kivuga ku buzima yanyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 

“Nanditse iki gitabo kugira ngo abana banjye bamenye ukuri ku mateka yanjye aho kugira ngo bazayamenye mu buryo bukocamye,” — Tete Loeper

 

Igitabo “Shut up and Hide” gikubiyemo inkuru y’umwana wabonye Jenoside n’amaso ye, agahishwa na nyina mu mirima y’amasaka

Tete avuga ko guhurira i Burayi n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi byamweretse ko kwandika amateka ye bwite ari inshingano ze


Uretse kuba umwanditsi, Tete Loeper ni umwe mu bashinze “Sisters for Sustainable Impact” umushinga uharanira iterambere ry’abagore bo mu cyaro

 

Ubwoba n’agahinda byari byinshi, ariko twarokowe n’icyizere cya mama n’urukundo rwe” — Tete Loeper mu gitabo cye gishya

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA TETE LOEPER


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...