Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta, abikorera, abafatanyabikorwa mu bijyanye n’uburezi, ikaba iri kwibanda ku bibazo biri mu burezi ndetse n’uko byahabwa umurongo mu kubishakira umuti urambye.
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze ko inama yo kuganira ku ishusho y’uburezi mu Rwanda, yatekerejweho mu kubaka umusingi uhamye w’uburezi. Ati: “Iyi nama iragaruka ku ngamba dufite mu kurushaho guteza imbere urwego rw’uburezi bukubiye muri gahunda y’Igihugu y’uburezi mu myaka itanu ndetse n’icyerekezo cy’Igihugu cya 2050.”
Mu mibare Minisiteri y’uburezi yashyize hanze, igaragaza ko abana b’Abanyarwanda 45% bajya banyura mu cyiciro cy’amashuri y’incuke mbere yo gutangira abanza.
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana yagize ati “Ibyo twabigezeho ariko ntibihagije. Ni yo mpamvu ingamba nshya twafashe ari uko tuzamura iyo mibare tukagera muri 65% [mu myaka 5 iri imbere] banyura mu mashuri y’incuke kugira ngo bajye batangira ay’ibanze biteguye, banashobore gutsinda neza.”
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze ko inama yo kuganira ku ishusho y’uburezi mu Rwanda, yatekerejweho mu kubaka umusingi uhamye w’uburezi
Abantu baturutse hirya no hino bitabiriye inama yo kurebera hamwe ishusho rusange y'uburezi bwo mu Rwanda