Umukino wa mbere wa 1/2 cy’Igikombe
cy’Amahoro hagati ya Mukura Victory Sports na Rayon Sports ntiwarangiye kubera
ikibazo cy’amatara yazimye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, byatumye hafatwa
icyemezo cyo kuwuhagarika ubundi hagasuzumwa impamvu zateye icyo kibazo zikaba
ari nazo zishingirwaho hafatwa icyemezo cya nyuma.
Komisiyo ishinzwe gutegura iri
rushanwa yasuzumye ibyabaye, isanga kuzima kw’amatara byaraturutse ku mpamvu
idasanzwe kandi idateganyijwe. Iyi komisiyo kandi yemeje ko nta burangare
bwagaragaye kuri Mukura VS yari yakiriye uyu mukino, ndetse ko yakoze
ibishoboka byose ngo irinde ko ikibazo nk’iki kibaho.
Bityo, hafashwe umwanzuro ko uyu
mukino uzasubirwamo ku wa 22 Mata 2025, saa cyenda z’amanywa, ukabera kuri
Stade Mpuzamahanga ya Huye nk’uko byari bisanzwe. Uzakomereza ku munota wari
wagezweho mbere y’uko uhagarikwa.
Ubwo wakunwaga nturangire, uyu mukino wasubikiwe ku munota wa 28, akaba ari nawo uzasubukurirwaho.