Abakozi miliyoni 2,3 barapfa buri mwaka! U Rwanda rwizihije Umunsi Mpuzamahanga w'Ubuzima n'Umutekano ku Kazi

Amakuru ku Rwanda - 28/04/2025 3:34 PM
Share:

Umwanditsi:

Abakozi miliyoni 2,3 barapfa buri mwaka! U Rwanda rwizihije Umunsi Mpuzamahanga w'Ubuzima n'Umutekano ku Kazi

Uyu mwaka, Umunsi Mpuzamahanga w'Ubuzima n'Umutekano ku Kazi wizihirijwe mu Karere ka Rwamagana ahakorerwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuri uyu wa Mbere tariki 28 Mata 2025.

Uyu munsi wizihirijwe kuri Trinity Matelas i Rwamagana, aho abarenga 500 bitabiriye. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: “Ubuzima n’umutekano ku kazi, ishingiro ry’umusaruro.”

Mu 2003 ni bwo Umuryango Mpuzamahanga w’Abakozi (ILO) watangiye kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’ubuzima n’umutekano ku kazi, hagamijwe kwirinda no gukumira impanuka n’indwara zo mu kazi.

Muri Kamena 2022, Inama Mpuzamahanga yiga ku Murimo yanzuye ko mu mabwiriza agenga ILO hongerwamo ihame rigenga uburenganzira bw’abakozi bwo gukorera ahantu hatekanye kandi hadashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ubushakatsi bwerekanye ko gukorera ahantu habi bishobora guteza ibibazo by’ubuzima bifitanye isano n’indwara zitandura.

ILO igaragaza ko buri mwaka nibura abakozi miliyoni 2,3 bapfa bazize ibyago bikomoka ku kazi , ni ukuvuga abagera ku 6000 buri munsi.

No mu Rwanda imibare igenda yiyongera kuko impanuka zo mu kazi zavuye kuri 754 mu 2017/2018 zigera ku 1.467 mu 2022/2023.

Ibi binajyana n’amafaranga abatangwaho bavurwa aho RSSB yerekana ko mu myaka itanu, ingano yayo yavuye kuri miliyoni 264 mu 2017/2018 igera kuri miliyoni 768 mu 2021/2022.

Mu 2023, Leta y’u Rwanda yatangije gahunda nshya yo kurushaho kwita ku mibereho myiza y’abakozi hagamijwe kubarinda impanuka zikomoka ku kazi, indwara no kubungabunga ubuzima bwabo bwo mu mutwe.


U Rwanda rwifatanyije n'Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Ubuzima n'Umutekano ku Kazi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...