Ni
igikorwa giteganyijwe kuba ku wa 15 Ugushyingo 2025 kuri Maison des Jeunes aho
bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bazaganiriza abandi ku buryo bwo
gukomeza kubyaza umusaruro imbuga nkoranyambaga.
Bamwe
mu bazatanga ibiganiro biteguye uyu muhuro n’umusangiro wo ‘Meet and Greet’ barimo 1.
Jackson Dushimimana, Alpha Sam, Abayo Yvette Sandrine, Ally Soudy, Biggy
Shalom, Aime Musabwe, Fally Merci ndetse n’abandi benshi.
Uretse
aba, abantu bose bifuza kuza muri uyu musangiro no kumenyana yaba abakoresha
imbuga nkoranyambaga cyangwa se abafite ubushake bwo kumenya no kwiga gukoresha
imbuga nkoranyambaga.
Hazaba
hari n’abayobozi b’itangazamakuru n’urwego rwa RIB mu bagomba kuzaganiriza abo
bantu uburyo bwiza bwo gutambutsa ibitekerezo byabo ariko bidafite uwo
bihungabanya ngo byangize isura nziza y’itangazamakuru cyagwa se ngo bakorere
ibyaha ku mbuga.
Uretse
kuganira ku buryo bwo kubyaza umusaruro imbuga nkoranyambaga, abazitabira uyu
musangiro bazaganira ku buryo bwo gukoresha ubwenge buhangano mu gukoresha neza
imbuga nkoranyambaga n’uko bakwiye kugendana n’ibigezweh byumwihariko AI.
Umuyobozi
wa 250 Creators yavuze ko yateguye iyi gahunda kugira ngo aba basore n’inkumi
bahuje umwuga bahure bamenyane bungurane ibitekerezo kuruta gusa kuba umwe
abona undi ku mbuga nkoranyambaga gusa.
Yagize
ati “Twabiteguye tugamije guhura tukaganira, tukamenyana tukungurana ubumenyi
no kuzamura urwego rw’imikorere. Twifuza kubona abantu benshi bakoresha imbuga
nkoranyambaga bari hamwe nkuko bibaho n’ahandi.”
Avuga
ko buri wese uzaza muri iki gikorwa azahava amenyanye n’abandi bahuje umwuga
kandi bizaba ari igihe Cyiza cyo kungurana ibitekerezo bigamije kwiteza imbere.
Ati
“Uzaza muri iki gikorwa ikintu cya mbere ni guhura n’abandi bakaba bamenyana
bishobora kumufungurira imiryango ku mikoranire n’abandi ndetse n’ubumenyi kuko
hazabaho ibiganiro abafite aho bageze cyangwa inararibonye muri uyu mwuga
bazatuganiriza ndetse n’abazaduha amasomo.”
Uretse
abazabasha kugera aho iki gikorwa cyizabera, abatazabasha kuhagera bashyiriweho
uburyo bwo gukurikirana iki gikorwa hifashishijwe iyakure dore ko na Ally Soudy
azakoresha ubu buryo bw’imbona nkubone ageza ikiganiro ku bazitabira iki
gikorwa.