Iki gikorwa kizatangira ku isaha ya saa mbili za mugitondo gisozwe saa kumi z’umugoroba (8AM-4PM) aho buri muntu wese ugite umutima wo gufasha yahagera ndetse waba ufite n’icyo utanga ukaba wagenera abana barwariye muri ibi bitaro ubufasha butandukanye nk’ibikinisho by’abana, ibikoresho by’isuku nk’amasabune, OMO, pampers n’ibindi.
Hateganyijwe kandi bikorwa bitandukanye nko gutanga ibitabo by’abana byanditse mu Kinyarwanda, kuganira n’abana barwaye no kubasomera inkuru, ushushanya no gusiga amarangi ku nkuta z’aho abana bavurirwa n’ibindi.
Bimwe mu bishushanyo bizashyirwa ku nkuta
Ufite ikibazo cyangwa igitekerezo kuri iki gikorwa wahamagara kuri 0783185866/ 0788789091