Canal+ yatangiranye ‘Summer’ poromosiyo y’akataraboneka ku bakiriya babo muri Gahunda ya ‘Canal+ Royal’ yiswe ‘Umukiriya ni umwami’ aho abakiriya ba Canal+ bagiye kugirwa abami muri iki gihe cy’itangira ry’impeshyi.
Butoyi Blaise ushinzwe ubucuruzi muri Canal+ yavuze ko iyi poromosiyo igamije gufata nk’abami cyangwa abamikazi abakiriya ba Canal+ ndetse n’abifuza kuyoboka iyi sosiyete ya mbere mu gucuruza amashusho ndetse n’ibiganiro, filime, imikino, indirimbo utasanga ahandi.
Yagize ati “Nk’uko bisanzwe duhorana udushya. Guhera ejo hashize tariki 02 Kamena, twashyizeho poromosiyo twise umukiriya ni umwami aho dushaka gufata abakiriya bacu nk’abami cyangwa abamikazi.”
Yavuze ko kugira ngo ubashe guhabwa iyi poromosiyo, ugura Abonema wari usanganywe hanyuma ukongerwa iminsi 15 yo kureba shene zose za Canal+ ku buntu mu gihe ku bakiriya bashya bo bagabanyirijwe igiciro ku bikoresho na Installation.
Ubusanzwe, kugera ngo utunge Canal+ unayirebe iwawe wasabwaga 30,000Frw (10,000Frw by’ibikoresho, 10,000Frw bya Installation ndetse n’andi 10,000Frw ya Abonema) ariko kuri ubu abifuza kuba abakiriya bashyizwe igorora aho basabwa 20,000Frw bagatangira kureba Canal+ mu ngo zabo, mu kazi, …
Iyi poromosiyo yazanye n’ibiganiro bishya ndetse na filime nshya ziteye amatsiko ziyongera ku bindi biganiro bisanzwe binyuzwa kuri Canal+ harimo filime ya ‘Uwera’ izajya inyura kuri Zacu Tv, ibiganiro byo gutora uzaba umwamikazi, …
Muri uku kwezi kwa Gicurasi gushize, Canal+ n’ubundi yari ifitiye agashya abakiriya bayo aho baguraga abonema isanzwe bakongeraho amafaranga 2,000Frw hanyuma bagahabwa abonema yisumbuyeho.
Iyi poromosiyo yiswe “Umukiriya ni Umwami” yatangiye tariki 02 Kamena 2025 ikazarangira tariki 06 Nyakanga 2025.
Byari ibyishimo ubwo Canal+ yatangazaga ku mugaragaro iyi proromisyo nshya y'umukuriya ni umwami
Butoyi Blaise ushinzwe ubucuruzi muri Canal+ yavuze ko iyi poromosiyo igamije gufata nk’abami cyangwa abamikazi abakiriya ba Canal+ ndetse n’abifuza kuyoboka iyi sosiyete ya mbere mu gucuruza amashusho
Umuyobozi wa Canal+ yavuze ko iyi sosiyete yaranzwe no gushyira igorora abakiriya bayo kandi ariko bizahora
Butoyi Blaise ushinzwe ubucuruzi muri Canal+ yavuze ko iyi poromosiyo yatangiye kuri uyu wa 02 kamena ikazarangira tariki 06 Nyakanga 2025
AMAFOTO: MURENZI Dieudonne