Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byatangajwe mu kinyamakuru
Journal of Experimental Social Psychology mu mwaka wa 2020. Bushingiye ku
masomo icyenda atandukanye yakorewe ku bantu 1,707, ubushakashatsi bwerekanye
ko abaturage bafata abakire mu buryo butandukanye bitewe n’uko babona
imyitwarire yabo mu gukoresha umutungo.
Abantu babona abakire batanga amafaranga yabo mu bikorwa
by’ubugiraneza (nko gufasha abatishoboye, gushyigikira ibikorwa rusange
n’imiryango itari iya Leta) nk’abantu bakoreye ubukire bwabo binyuze mu mbaraga
zabo, ubuhanga ndetse no kwitanga. Aha abaturage bashyiraho “impamvu yumvikana”
y’ukuntu umuntu yabaye umukire. Babafata nk’abantu b’intwari, bafite umutima
ukunda abandi, kandi b’abakozi.
Shai Davidai, umwe mu banditse ubu bushakashatsi, yagize
ati: “Iyo abantu babonye umukire utanga amafaranga ye mu bikorwa
by’ubugiraneza, babona ko yabikoreye. Iyo ayakoresha mu buryo bw’ikirenga,
babona ko yabibonye mu buryo butari ubwe.”
Ku rundi ruhande, iyo umukire agaragara ko atunze ibintu
by’agaciro kadasanzwe (nko gutunga imodoka zihenze cyane, inzu zitangaje
cyangwa kujya mu biruhuko bihenze ku rwego rw’ikirenga), abaturage batangira
kumwibazaho. Bamufata nk’umuntu wagize amahirwe cyangwa wageze ku bukire ku
mpamvu zitari iz’imbaraga cyangwa ubushobozi bwe bwite. Muri make, abantu
babona ko ubwo bukire nku buba bwarabonetse mu buryo budaciye mu mucyo.
Uyu mwanzuro ushimangirwa n’inyandiko zatangajwe na
Philanthropy Daily, zivuga ko hari ubwo ibikorwa by’ubugiraneza bikoreshwa
nk’uburyo bwo “kwiyubakira isura nziza” aho kuba koko igikorwa gifite umutima
wo gufasha. Ni nk’aho gutanga bitakiri igikorwa cy’ubugwaneza, ahubwo kikaba
icyuma gifasha umukire “kugaragara neza” mu maso y’abantu.
Nubwo gutanga ari igikorwa gishimwa, abashakashatsi bibutsa
ko hari igihe abaturage babifata nk’uburyo bwo guhisha ukuri kw’inkomoko
y’ubukire. Umuturage ashobora kubona umukire utanga miliyoni mu bikorwa
by’ubugiraneza ariko ntahitemo kumubonamo umutima mwiza, ahubwo akamubona
nk’umuntu “ukina amayeri yo kwihindura mwiza”.
Ibi byerekana ko abarebwa n’ubushakashatsi batamenya gutandukanya
igikorwa cyiza n’impamvu yacyo 'Charitable giving, internal attributions of wealth, and judgments of economic deservingness'. Uko bigaragara, si ibikorwa gusa bishobora
guhindura isura y’umuntu ahubwo n’imigambi iba yihishe inyuma igira uruhare
rukomeye mu mboni z’abantu.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko imyitwarire y’abakire—cyane
cyane uko bakoresha amafaranga yabo—ifite ingaruka ku buryo abaturage
bababonamo. Gukoresha amafaranga mu buryo burangwa n’ubugiraneza bishobora
gutuma abaturage bemera ko umukire yabikoreye, mu gihe kwishimisha birenze
urugero bituma abantu bibaza inkomoko n’uburenganzira bw’uwo muntu ku mutungo
afite hibazwa niba yarawurazwe n’ababyeyi cyangwa yarawukoreye.
Ibi bivuze ko umukire atagaragarira mu mibare y’amafaranga
afite, ahubwo no mu myitwarire ye ya buri munsi, aho abaturage bareba uburyo
yitwara ku bandi, cyane cyane abatishoboye. Ubu bushakashatsi bugaragaza ko
imyumvire y’abantu ku butabera no ku bukire ishingira cyane ku myifatire iranga
abafite amafaranga.