Ibi byabaye ku wa Kabiri tariki ya 23
Ukuboza 2025 aho Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego
Ngarambe yari yasuye RFI kugira ngo arebe uko bakorana nayo. Muri ubu buryo bwo gukorana harimo no gushyiraho Laboratwari ipima ikoreshwa
ry’imiti yongerera abakinnyi imbaraga.
Rwego Ngarambe yamurikiwe serivisi zose n’Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr. Charles Karangwa ndese anamurikirwa ibikorwaremezo by’iki kigo.
Ubusanzwe mu zindi
shampiyona zo ku mugabane w’Iburayi ikunze gupima abakinnyi ngo harebwe niba
badakoresha imiti yongera imbaraga.
Kuri ubu Mykhailo Mudryk ukinira Chelsea nawe yabaye ahagaritswe kubera
ibi bifite aho bihuriye no gukoresha imiti yongera imbaraga.
Miniteri ya Siporo na RFI bagiranye ibiganiro byo gupima abakinnyi imti yongera imbaraga
Abakinnyi bo mu Rwanda bashobora kujya bapimwa imiti yongera imbaraga
