Abakinnyi bo mu Rwanda bashobora kujya bapimwa imiti yongera imbaraga

Imikino - 24/12/2025 12:51 PM
Share:

Umwanditsi:

Abakinnyi bo mu Rwanda bashobora kujya bapimwa imiti yongera imbaraga

Minisiteri ya siporo yagiranye ibiganiro n’Ikigo cy'Igihugu cy'Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n'Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (RFI) byo gushyiraho Laboratwari ipima ikoreshwa ry’imiti yongerera abakinnyi imbaraga.

Ibi byabaye ku wa Kabiri tariki ya 23 Ukuboza 2025 aho Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe yari yasuye RFI kugira ngo arebe uko bakorana nayo. Muri ubu buryo bwo gukorana harimo no gushyiraho Laboratwari ipima ikoreshwa ry’imiti yongerera abakinnyi imbaraga.

Rwego Ngarambe yamurikiwe serivisi zose n’Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr. Charles Karangwa ndese anamurikirwa ibikorwaremezo by’iki kigo. 

Ubusanzwe mu zindi shampiyona zo ku mugabane w’Iburayi ikunze gupima abakinnyi ngo harebwe niba badakoresha imiti yongera imbaraga. Mu minsi yashize hari abakinnyi bagiye bahanwa kubera gupimwa hagasangwa bafata iyi miti nka Paul Pogba nubwo nyuma byarangiye ajuriye agatsinda .

Kuri ubu Mykhailo Mudryk ukinira Chelsea nawe yabaye ahagaritswe kubera ibi bifite aho bihuriye no gukoresha imiti yongera imbaraga.

Miniteri ya Siporo na RFI bagiranye ibiganiro byo gupima abakinnyi imti yongera imbaraga

Abakinnyi bo mu Rwanda bashobora kujya bapimwa imiti yongera imbaraga


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...