Abakinnyi b'ibyamamare muri Sinema bahuriye muri filime "The Bridge Of Christmas" ivuga kuri Noheli

Cinema - 14/10/2025 2:25 PM
Share:
Abakinnyi b'ibyamamare muri Sinema bahuriye muri filime "The Bridge Of Christmas" ivuga kuri Noheli

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hakozwe filime ivuga kuri Noheli n'Iminsi mikuru "The Bridge Of Christmas", ikaba yarahurijwemo abakinnyi b'ibyamamare muri sinema barimo Vanessa, Saranda na Eliane.

Mu gace gato gateguza iyi filime igiye gusohoka, hagaragaramo Vanessa Ariane Irakoze ukina yitwa Umurerwa Samantha aho yavuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaza mu Rwanda nyuma y'igihe kinini atahagera, agasanga Kigali yarahindutse cyane ndetse yumvikana avuga ko "yabaye nk'i Burayi".

Uyu mukobwa agaragara ategura ibirori bikomeye byo gusangira iminsi mikuru n'inshuti ze nk'intego nyamukuru yamukuye muri Amerika. Agaruka i Kigali yizeye ko igihe azamarana n’umuryango we kizamwomora umutima agakira agahinda gakabije yatewe n'umusore wamukhemukiye muri Amerika.

Urukundo rwari ikintu cya nyuma yatekerezaga gishobora kumubaho ari mu Rwanda— kugeza ahuye na Amani, umuntu ufite umutima mwiza n’urukundo rwinshi, bituma umutima we wongera kugira icyizere.

Icyakora icyari urugendo rwo kwihisha mu minsi mikuru, cyahindutse urukundo rwuzuye ibitangaza. Mu mucyo w’amatara n’ibyishimo bya Noheri, Samantha asanga impano ikomeye kurusha izindi ari ukwemera kongera gukunda.

Uretse Vanessa, abandi bakinnyi ba filime bazayigaragaramo harimo Eliane Irakoze usanzwe ari umunyamakuru wa The New Times, Tuyishime Valens, Saranda Umutoni Oliva, na Sano Panda ukina yitwa Amani akaba ari musaza wa Alyn Sano.

"The Bridge Of Christmas" ni filime irangira, ikaba imara iminota 90 [Isaha imwe n'igice]. Ni filime y'urukundo izajya hanze mu Ukuboza 2025, ikaba igaruka ku biruhuko by'Iminsi mikuru ya Noheli n'Ubunani.

Iyi filime y'urukundo yuje ubutumwa bukomeye ku bakundana by'umwihariko abahemukiwe mu rukundo, yanditswe na Wilson Misago, Bernard Musabe, Gisa Ntaganzwa Innocent, iyoborwa na Dusabe Busine Israel. Yakiniwe mu Rwanda, itunganywa na Zacu Entertainment.

"The Bridge Of Christmas" ni umwe mu mishinga ikomeye Zacu Entertainment ifite muri 2025-2026. Izindi filime nshya iki kigo cyateguje harimo "Seburikoko" igiye kugaruka ku isoko, "Red Flag", "The Last Confession", "Karira", "Ibyahishuwe", "Rukuruzi", "What A Day", "Hands Of Hope" na "Rigo" iri ku rwego mpuzamahanga.

"The Bridge Of Christmas" ni filime y'urukundo irangira ikaba izajya hanze mu Ukuboza 2025

Vanessa Irakoze ukina yitwa Samantha na Sano Panda ukina yitwa Amani ni bo bakinnyi b'imena muri The Bridge Of Christmas

Vanessa Irakoze ari mu bakinnyi ba filime bakunzwe cyane mu Rwanda ndetse aza no ku mwanya wa mbere mu b'ikiragano gishya

REBA AGACE GATO GATEGUZA IYI FILIME "THE BRIDGE OF CHRISTMAS"


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...