Abakinnyi bashya ba APR FC bageze i Kigali

Imikino - 15/06/2026 9:04 AM
Share:

Umwanditsi:

Abakinnyi bashya ba APR FC bageze i Kigali

Abakinnyi batatu b’abanyamahanga bumvikanye n’ikipe ya APR FC bageze i Kigali aho bagiye guhita bashyira umukono ku masezerano.

Ikipe y’Ingabo z’igihugu ikomeje kwiyubaka ku isoko ry’igura n’igurisha ku bakinnyi yumvikana n’abakinnyi bashya biganjemo abanyamahanga.

Kugeza ubu imaze kumvinana na Ernan Siluane wari usanzwe akinira Black Bulls y’iwabo muri Mozambique, Mamadou Traore wakiniraga Stade Malien y’iwabo muri Mali, Amani Kouadio Kan Michel Breygeneve wakiniraga AFAD Djékanou y’iwabo muri Côte d’Ivoire n’Umunya- Burkina Faso ,Mamadou Zon ukinira TP Mazembe yo muri Congo.

Kuri ubu muri aba bakinnyi bataty bamaze kugera i Kigali ngo bashyire umukono ku masezerano. Abo ni umunyezamu Ernan Siluane, Mamadou Traore ukina mu kibuga hagati asatira na Amani Kouadio Kan Michel Breygeneve ukina asatira anyuze ibumoso.

Mamadou Zon we aracyarikumwe na TP Mazembe muri shampiyona ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Uyu mukinnyi byavugwaga ko yifuzwa ndetse na Simba SC yo muri Tanzania gusa ngo ashobora kuba yaramaze gusinya imbanzirizamasezerano muri APR FC.

APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona iheruka izasohokera u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League.

Mamadou Traore (iburyo) uri bushyire umukono ku masezerano ya APR FC

Amani Kouadio Kan Michel Breygeneve ari mu Rwanda aho agiye gusinyira APR FC

Ernan Siluane yamaze kugera mu Rwanda aho agiye gushyira umukono ku masezerano ya APR FC


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...