Ni igikorwa bakoze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Ugushyingo
2025, aho beretswe ibimenyetso ndangamateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu
1994.
Nyuma yo kunamira no gushyira indabo ku mva iruhukiyemo imibiri
y'Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basuye ibice bitandukanye bigize
uru rwibutso, basobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze
ari Perefegitura ya Ruhengeri.
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Musanze
ruruhukiyemo imibiri y’Abazize Jenoside basaga 800 biciwe mu yahoze ari Court d’Appel
de Ruhengeri, barimo abari bakuwe mu yahoze ari Superifegitura ya Busengo ubu
ni mu Karere ka Gakenke, bahazanywe babeshywa ko bahahungishirijwe ariko kuwa
15 Mata 1994, bakicwa n’interahamwe zifatanyije n’abari abasirikare b'u Rwanda.
Inyubako y’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze, yahoze
yitwa Cour d’Appel yahungiyemo Abatutsi barenga 400 bari baturutse mu bice
bitandukanye by’iyahoze ari perefegitura ya Ruhengeri, ariko abenshi muri bo
bakaba bari baturutse mu yahoze ari Superefegitura ya Busengo (ubu ni mu Karere
ka Gakenke) bakaba bari bahungiye muri Superefegitura baturutse hirya no hino
mu ngo bumvise ko hari ubuhungiro.
Uwari Superefe wa Busengo, Nzanana Dismas abamuhungiragaho
yaberekaga ko nta kibazo akababwira ko ntacyo bari bube ariko anavugana n’uwari
Perefe wa Ruhengeri Zigiranyirazo Protais agira ngo abamwoherereze bicirwe mu
mujyi wa Ruhengeri.
Nzanana yahise ababwira ko agiye kubaha imodoka
zikabahungishiriza muri Zayire, bahise bazana amabisi (bus) zirabajyana
babashyira mu nyubako y’iyahoze ari “Cour d’Appel”.
Ku itariki ya 15/04/2019 ni bwo interahamwe ziturutse hirya no
hino harimo n’umutwe witwaga “Amahindure” wari umaze kwica Abatutsi mu yahoze
ari Komine Mukingo waje gufasha izo interahamwe bica Abatutsi bose bari muri
iyo nyubako.
Ababashije kuvamo baje kwicirwa kuri Mukungwa bavanywe ku
bitaro bya Ruhengeri. Babanje guteramo amagerenade nyuma basubira guhorahoza
abasigaye badapfuye ari na ko bafataga impinja bakazikubita ku nkuta.
Yaba mu Rwanda no ku Isi, Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’Akarere ka Musanze rwihariye kuba ari yo nzu y’ubutabera yiciwemo abantu b’inzirakarengane bari bayihungiyemo.

Abakinnyi ba filime basuye urwibutso rwa Cour d’Appel de Ruhengeri mu rwego rwo kwiga amateka, biyemeza gukoresha ijwi ryabo mu guhangana n'abagoreka amateka

Umuyobozi wa Mashariki African Film Festival, Tresor Nsenga
ashyira indabo ku mva zishyinguyemo inzirakarengane

Abayobozi mu nzego zinyuranye ndetse n'abakinnyi ba filime bafashe umunota wo kwibuka no kuzirikana inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Claudien, n’Ubuyobozi bwa
Mashariki bifatanyije n’abakinnyi ba filime mu rugendo rwo kwibuka Abatutsi
biciwe mu yahoze ari urukiko rw’ubujurire rwa Ruhengeri

Urugendo rwo gusura inzibutso rugaragaza uruhare rw’abahanzi
mu kubaka ubumwe binyuze mu gusigasira amateka y’igihugu

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien na DPC
James Bagabo [Uri iburyo]
