Abakinnyi ba filime bari mu iserukiramuco rya "Mashariki" basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali –AMAFOTO

Cinema - 24/11/2025 11:58 AM
Share:

Umwanditsi:

Abakinnyi ba filime bari mu iserukiramuco rya "Mashariki" basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali –AMAFOTO

Abakinnyi ba filime, abagize Akanama Nkemurampaka ndetse n’abashyitsi baturutse mu bihugu bitandukanye n’abategura iserukiramuco rya “Mashariki African Film Festival” basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, mu rwego rwo kwiga amateka.

Byabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Ugushyingo 2025, mu rugendo rwo gusura ahantu hatandukanye h’umuco n’amateka y’u Rwanda binyuze muri gahunda ya “Road Shows” yanashyizweho akadomo nyuma yo gusura urwibutso.

Ni urugendo rwari rugamije kongera ubumenyi abakinnyi ba filime ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no gufasha cyane cyane abakiri bato kumva amateka y’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo yahagaritswe, hagamijwe kwimakaza ukuri, kwibuka no kurwanya abayipfobya.

Aba bakinnyi ba filime, abategura iri serukiramuco, ndetse n’abagize Akanama Nkemurampaka kazifashishwa mu guhitamo filime cyangwa se umukinnyi uhiga abandi, banasobanuriwe uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa, banasobanurirwa uburyo yahagaritswe n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi.

Bagize n’umwanya kandi wo gusura ibice bitandukanye by’urwibutso birimo aho imibiri y’inzirakarengane ishyinguwe, amafoto n’ibimenyetso by’amateka agaragaza ubukana bwa Jenoside, ndetse n’urugendo rwo kongera kwiyubaka k’u Rwanda n’Abanyarwanda.

Iserukiramuco rya Mashariki African Film Festival riri kuba ku nshuro ya 11, ryakomeje kugira uruhare rukomeye mu gutuma u Rwanda ruba ihuriro ry’abanyempano bo ku mugabane w’Afurika no hanze yawo.

Ni iserukiramuco ribera i Kigali, ridasanzwe mu guhuza impuguke, abakinnyi, abayobozi ba filime n’abayikunda.

Uru rugendo rwabo ku rwibutso ni kimwe mu bikorwa bigaragaza uko Mashariki ifata Sinema nk’urubuga rwo kwigisha, kubaka amahoro no guteza imbere umuco wo kwibuka no kwiyubaka.

Mashariki African Film Festival izasozwa ku wa 29 Ugushyingo 2025, ari na bwo hazatangwa ibihembo ku bakinnyi, abayobora filime n’abandi bahanzi b’uruhererekane batsindira ibihembo mu byiciro bitandukanye byatangajwe.

Iri serukiramuco ryagaragaje ko sinema atari umuziki wo kwishima gusa, ahubwo ishobora no kuba urubuga rwo guhindura imyumvire, gukomeza kwibuka no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside mu buryo buhoraho.

Mu butumwa, ubuyobozi bwa "Mashariki" bwanditse kuri konti ya Instagram kuri iki Cyumweru tariki 23 Ugushyingo 2025, bagize bati “Twasoje urugendo rwacu rwo gusura ahantu hatandukanye dusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu buryo bwuje icyubahiro. Hamwe n'abakinnyi ba Mashariki, abashyitsi ndetse n’abagize Akanama Nkemurampaka, twunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi twibuka akamaro ko kubungabunga amateka no gukomeza ubumwe."

Abakinnyi ba filime bagiriye urugendo-shuri ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruherereye i Kigali ku Gisozi

Basuye ibice bitandukanye bigize Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu rwego rwo kwiga amateka


Umuyobozi wa Mashariki African Film Festival, Tresor Nsenga [Uri ibumoso] n'umwe mu banyamahanga bitabiriye iri serukiramuco bashyira indabo ku mva zishyinguyemo inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Abakinnyi ba filime bari muri “Mashariki” biyemeje gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kuba abafatanyabikorwa mu gukomeza urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge

Umuyobozi wa Mashariki African Film Festival, Tresor Nsenga yanditse ubutumwa mu gitabo cy'abasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Abakinnyi ba filime barimo Uwamahoro Antoinette 'Siperansiya', Niyitegeka Gratien 'Papa Sava', Joselyne wo muri filime 'Intimba ya La Vie' n'abandi bunamiye inzirakarengane zishyinguye muri uru rwibutso

Umukinnyi wa filime wamenyekanye nka Nkota Eugene, ni umwe mu bahatanye muri 'Mashariki'

Gakwaya Celestin wubatse izina nka 'Nkaka' ni umwe mu bari mu iserukiramuco rya 'Mashariki' riri kuba ku nshuro ya 11

Umukinnyi wa filime akaba n'umwe mu bazwi ku mbuga nkoranyambaga, 'Burikantu' ukina muri filime zirimo 'Indoto'

Umukinnyi wa filime, Igihozo Mireille [Uri iburyo] wamenyekanye muri filime z'uruhererekane nka 'Indoto Series'

Umukinnyi wa filime wamenyekanye nka 'Bamenya' [Uri iburyo] binyuze muri filime ye itambuka ku muyoboro wa Youtube



Ubuyobozi bwa 'Mashariki' buvuga ko buzakomeza gukoresha Cinema nk'inzira nziza yo gusigasira amateka no kubara inkuru z'Abanyafurika


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...