Nk’uko tubikesha Vatican News, ubusanzwe Kiliziya
Gatolika ifite Abakaridinari 252, ariko Abakaridinari 135 nibo bonyine bemerewe
gutora Papa mushya mu matora yegereje, muri abo rero harimo Abanyafurika 18.
Uburayi bufite abakaridinari 53 bazitabira amatora,
bukurikirwa na Aziya ifite Abakaridinari 23 bazitabira amatora, Afurika ifite
18, Amerika y'Epfo ikagira 17, ndetse na Amerika y'Amajyaruguru ifite16.
Amerika yo Hagati na Oseyaniya byose bigeye bifite Abakaridinari bane.
Abakaridinali bakomoka ku mugabane w’Afurika batoranyijwe
mu bazitabira amatora ya Papa mushya harimo: Antoine Kambanda (Rwanda), John
Njue (Kenya), Dieudonne Nzapalainga (Repubulika ya Santarafrika), Peter
Okpaleke (Nigeria), Nakellentuba Ouedraogo (Burkina Faso), Protase Rugambwa
(Tanzaniya), Robert Sarah (Gineya), Berhaneyesus Souraphiel (Etiyopiya);
Desire Tsarahazana (Madagasikari), Peter
Turkson (Gana), Jean-Paul Vesco (Alijeriya), Cristobal Romero (Maroc), Stephen
Mulla (Sudani y'Amajyepfo), Fridolin Besungu (DR Congo), Ignace Dogbo (Coryte
d'Ivoire), Stephen Brislin (Afurika y'Epfo), Arlindo Kurt Jean-Pierre Kutwa
(Coryte d'Ivoire).
Hagati aho, mu Bakaridinari bazatora 108 bashyizweho
na Papa Fransisko, 22 bashyizweho n’uwamubanjirije, Papa Benedigito, naho abandi
batanu bashyizweho na Papa Yohani Pawulo wa II.
Papa Francis yitabye Imana ku wa Mbere wa Pasika azize umutima
(heart attack) no guturika k’udutsi two mu bwonko (stroke), akaba
yarashyinguwe kuwa Gatandatu tariki 26 Mata 2025.