Abakaridinari 18 bo ku mugabane w’Afurika bazitabira umuhango wo gutora Papa mushya

Utuntu nutundi - 27/04/2025 2:43 PM
Share:

Umwanditsi:

Abakaridinari 18 bo ku mugabane w’Afurika bazitabira umuhango wo gutora Papa mushya

Cardinal Antoine Kambanda, Arikiesipikopi wa Kigali hamwe n’abandi bakaridinari 17 baturutse ku mugabane wa Afurika bari mu bakaridinari 135 bemerewe gutora Papa mushya nyuma ya Papa Fransisiko witabye Imana kuwa mbere tariki 21 Mata, akaba yarashyinguwe ejo kuwa 26 Mata 2025.

Nk’uko tubikesha Vatican News, ubusanzwe Kiliziya Gatolika ifite Abakaridinari 252, ariko Abakaridinari 135 nibo bonyine bemerewe gutora Papa mushya mu matora yegereje, muri abo rero harimo Abanyafurika 18.

Uburayi bufite abakaridinari 53 bazitabira amatora, bukurikirwa na Aziya ifite Abakaridinari 23 bazitabira amatora, Afurika ifite 18, Amerika y'Epfo ikagira 17, ndetse na Amerika y'Amajyaruguru ifite16. Amerika yo Hagati na Oseyaniya byose bigeye bifite Abakaridinari bane.

Abakaridinali bakomoka ku mugabane w’Afurika batoranyijwe mu bazitabira amatora ya Papa mushya harimo: Antoine Kambanda (Rwanda), John Njue (Kenya), Dieudonne Nzapalainga (Repubulika ya Santarafrika), Peter Okpaleke (Nigeria), Nakellentuba Ouedraogo (Burkina Faso), Protase Rugambwa (Tanzaniya), Robert Sarah (Gineya), Berhaneyesus Souraphiel (Etiyopiya);

Desire Tsarahazana (Madagasikari), Peter Turkson (Gana), Jean-Paul Vesco (Alijeriya), Cristobal Romero (Maroc), Stephen Mulla (Sudani y'Amajyepfo), Fridolin Besungu (DR Congo), Ignace Dogbo (Coryte d'Ivoire), Stephen Brislin (Afurika y'Epfo), Arlindo Kurt Jean-Pierre Kutwa (Coryte d'Ivoire).

Hagati aho, mu Bakaridinari bazatora 108 bashyizweho na Papa Fransisko, 22 bashyizweho n’uwamubanjirije, Papa Benedigito, naho abandi batanu bashyizweho na Papa Yohani Pawulo wa II.

Papa Francis yitabye Imana ku wa Mbere wa Pasika azize umutima (heart attack) no guturika k’udutsi two mu bwonko (stroke), akaba yarashyinguwe kuwa Gatandatu tariki 26 Mata 2025.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...