Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Ruyenzi, wari umwe mu yateguwe n’abakunzi ba siporo bo muri Kamonyi, bagamije guha agaciro abakinnyi bavukijwe ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no gukomeza gusigasira amateka yabo.
FAPA yaje ishyigikiwe n’abakinnyi benshi bazwi mu mupira w’amaguru w’u Rwanda barimo abawukinnye mu bihe byashize ndetse n’abawukina kugeza ubu. Harimo amazina akomeye nka Haruna Niyonzima, Sibo Abdul n’abandi baje kureba no gushyigikira uyu mukino.
Muri FAPA, higaragaje abakinnyi bamenyekanye cyane nka Hakundukize Adolphe, Ntamuhanga Tumaine Titi, Peter Otema bakunze kwita Peter Kagabo, Rucogoza Aimable Mambo, ndetse na Itangishaka Blaise, bagaragaje ubuhanga ndetse n’imbaraga zikina umupira ku rwego rwo hejuru n’ubwo bamaze kubihagarika.
FAPA ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 4, aho Peter Otema yacenze ku ruhande rw’ibumoso, agatanga umupira kuri Hakundukize Adolphe wahise atsinda igitego cya mbere.
Ku munota wa 15, Nshizirungu Hubert Bebe yahaye umupira mwiza Peter Otema, ariko ateye umupira umunyezamu wa Ruyenzi arawufata.
Ruyenzi Sporting Club yaje kwishyura igitego kimwe nyuma yo guhererekanya neza, ubwo Ndayishimiye Eric Bakame na Rucogoza Aimable Mambo bananiwe guhagarika abakinnyi ba Ruyenzi.
FAPA yakomeje kugerageza gushaka igitego cya kabiri, ariko Ntamuhanga Tumaine Titi yateye ishoti rikomeye umupira ujya hanze. Ruyenzi nayo yaje kubona uburyo bwo gutsinda igitego cya kabiri nyuma yo gucenga Bakame, ariko umukinnyi wasatiraga atera umupira hanze.
Ku munota wa 40, FAPA yakoze impinduka maze Munyemana Nuru umwe mubajyanye u Rwanda mu gikombe cya Africa cya 2004 yinjiye mu kibuga asimbuye Nshizirungu Hubert Bebe.
Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Peter Otema yongeye gutsinda igitego cya kabiri cya FAPA ku mupira mwiza yahawe na Hakundukize Adolphe.
Igice cya kabiri cyaranzwe n’imvura y’ibitego kuko kigitangira Isma Mugabo yatsinze igitego cya gatatu cya FAPA, nyuma y’iminota itanu Ruyenzi nayo iba ibonye igitego icya kabiri.
Nyuma yo kuryoherwa no gutembereza umupira mu kibuga no gushaka kwereka abari ku kibuga cya Ruyenzi koko ko bakiniye Amavubi, Peter Otema yaje gutsinda igitego cya kane cya FAPA, agaragaza ko agifite ubushobozi bwo guhindura umukino.
Masumbuku yatsinze igitego cya gatanu cya FAPA, mbere y’uko Ruyenzi Sporting Club itsinda igitego cya gatatu cyaje kuba icya nyuma cyabonetse muri uyu mukino.
Umukino warangiye ari ibitego 5 bya FAPA kuri 3 bya Ruyenzi Sporting Club, mu mukino waranzwe n’ishyaka n’ubusabane hagati y’abakinnyi bakiniye u Rwanda mu bihe bitandukanye.
Gushyira hamwe kwa FAPA bikomeje kugaragaza urukundo mu bakinnyi bagiye bakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi" mu bihe bitandukanye kuko usangamo abayikiniye mu myaka ya za 1982 kugeza ubu ariko uyikinamo ni uko aba yarahagaritse guconga ruhago.
Ikipe y'abakinnyi bahoze bakinira Amavubi FAPA yatsinze Ruyenzi Sporting Club mu irushanwa ryo kwibuka abasiporotofu bo mu Katrere ka Kamonyi bazoze Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994