Ibi
bihembo biri ku nshuro yabo ya 14. Ni bimwe mu bikomeye muri Afurika
y’Iburasirazuba bigahuriza hamwe impano z’aba hafi n’abahanga mu muziki muri
Afurika n’ahandi ku isi.
Abanyarwanda
bari guhatana mu byiciro bibiri by’ingenzi: Icyiciro cy’indirimbo y’Umwaka mu
karere ka Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’icyiciro cy’umuhanzi w’umwaka mu
karere.
Mu
cyiciro cy’indirimbo y’umwaka mu karere, abahanzi b’Abanyarwanda bahataniye
igihembo cy’indirimbo zabo zikunzwe cyane, harimo ‘Yebo’ ya Vestine na Dorcas, ‘Umutima’
ya Butera Knowless na ‘True Love’ ya The Ben.
Bahuriye
muri iki cyiciro na Joshua Baraka ufite indirimbo ‘Wrong Places’, Mbosso (Pawa),
Diamond Platnumz (Katam yakoranye na Bien), Jux (Ololufe mi yakoranye na Diamond
Platnumz), Marioo (Nairobi yakoranye na Bien), Karole Kasita (GO) na Toxic
Lyrikaki (Backbencher).
Mu
cyiciro cy’umuhanzi w’umwaka, The Ben, Bruce Melodie na Element EleeeH
bahatanye n’abahanzi bakomeye bo mu karere nka Diamond Platnumz, Bien, Joshua
Baraka, Azawi, Jux na Mbosso.
Ibi
byiciro byombi bigaragaza ko umuziki nyarwanda ukomeje gufata umwanya
w’icyubahiro mu karere ndetse no ku rwego mpuzamahanga.
Iyi
nshuro ya 14 ya HMA izibanda ku guha agaciro impano z’aba bahanzi, aho ibihumbi
by’abafana bazitabira igitaramo kizaba kimwe mu bikorwa by’ingenzi muri Afurika
byuzuyemo umuziki, ikoranabuhanga n’udushya.
Uyu
mwaka, Ava Peace na Joshua Baraka, bahatanye mu byiciro umunani, bigaragaza ko
abahanzi b’urubyiruko muri Uganda n’ahandi bagifite ijambo rikomeye mu ruhando
rw’umuziki wa Afurika.
Ibi
bihembo birimo n’icyiciro cy’ubuhanga bwo ku rwego rwa Afurika (Africa’s Number
One), aho abahanzi bakomeye nka Burna Boy, Diamond Platnumz, Tems, Rema, Tyla,
Wizkid, Ayra Star, Angelique Kidjo, Shallipopi na Mohamed Ramadan bahatanye
igihembo muri iki cyiciro.
Ibi
bigaragaza uburyo HiPipo Music Awards imaze imyaka 14 igaragaza impano
z’abahanzi n’ijwi ry’umuziki wa Afurika ku rwego rw’isi.
Gutora byatangiye ku wa 10 Ukwakira kuzasozwa, ku wa 14 Ugushyingo 2025, aho abatsinze bazamenyekana mu gitaramo kizabera muri Kampala Serena Hotel, imbere y’abafana benshi n’abakunzi b’umuziki bo muri Afurika n’ahandi ku isi.
The Ben ahataniye igikombe mu cyiciro cy’indirimbo y’umwaka abicyesha indirimbo ye ‘True Love’, ndetse anahataniye igihembo cy’umuhanzi w’umwaka mu karere
Bruce
Melodie arahatanira igihembo cy’umuhanzi w’umwaka muri Afurika y’Iburasirazuba
Element
EleeeH yashyizwe mu bahataniye igihembo cy’umuhanzi w’umwaka muri Afurika
y’Iburasirazuba
Itsinda
rya Vestine & Dorcas binyuze mu ndirimbo ‘Yebo’ bahatanye mu cyiciro cy’indirimbo
y’umwaka mu karere
Indirimbo
‘Umutima’ ya Butera Knowless iri mu zihatanye mu cyiciro cy’indirimbo y’umwaka
mu karere