Chryso Ndasingwa akorera
umurimo w'Imana muri New Life Bible Church Kicukiro iyoborwa na Rev. Dr.
Charles Mugisha. Yavukiye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, akurira mu muryango
w’Abakristo Gatolika, nyuma aza kwimukira mu itorero rya New Life Bible Church
ari na ho abarizwa kugeza ubu. Yatangiye umuziki mu buryo bw'umwuga mu gihe cya
Covid-19.
Umuziki waramuhiriye
cyane dore ko ari mu bahanzi bacye babaye ibyamamare mu gihe gito cyane. Amaze
gukora Album imwe "Wahozeho" yamuritse mu gitaramo cy'amateka na
n'ubu kikibazwaho n'abanyamuziki bakomeye aho batiyumvisha ukuntu umuntu akora
igitaramo cya mbere akuzuza BK Arena.
Ku bijyanye n’igitaramo
cye cya Pasika kizaba kuwa 20 Mata 2025 mu Intare Arena i Rusororo, Chryso yabwiye inyaRwanda ko
imyiteguro "irakomeje neza". Ati: "Twese turi mu mwuka wo
gusenga no gukora ibishoboka byose kugira ngo kizabe igikorwa kidasanzwe cyo
guhimbaza Imana".
Chryso uri mu baramyi
bakunzwe cyane muri iki gihe, avuga ko intego ye mu muziki wo kuramya no
guhimbaza Imana ni ukuzana ibyiza bihimbaza Imana. Yikije ku gitaramo cye avuna
ko akomeje kwitegura neza mu buryo bwose. Ati "Turizera ko bizaba ibihe
bidasanzwe!".
Chryso Ndasingwa ni
umuhanzi wa kabiri mu baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana
wabashije kuzuza BK Arena mu gitaramo cya mbere yari akoze mu mateka ye, abantu
hirya no hino bakabura ayo bacira n’ayo bamira dore ko hari abahanzi benshi
bagerageje BK Arena ariko bikanga.
Kuri ubu ari mu myiteguro
y'igitaramo ngarukamwaka cya Pasika yise "Easter Experience"
kizafasha abakristo n'abakunzi b'umuziki wa Gospel kwizihiza izuka rya Yesu. Mu
baramyi azataramana nabo harimo Papi Clever na Dorcas, True Promises Ministries
na Arsene Tuyi.
Kwinjira muri iki
gitaramo ni ukugura itike ya 10, 000 Frw, 20,000 Frw, 30,000Frw ndetse na
50,000 Frw. Amatike aboneka kuri *797*30# no kuri www.ishema.rw. Chryso
Ndasingwa aherutse gutangaza ko amatike agura 50,000 Frw yamaze gushira ku
isoko.
Ni muri urwo rwego
InyaRwanda yaguteguriye impamvu eshanu ziguhamiriza ko udakwiye kubura muri iki
gitaramo Chryso Ndasingwa azatangiramo Pasika ishyitse. Muri izo harimo:
1. Inyota ni nyinshi ku baganuye ku buryohe
bw’umuziki we mu gitaramo giheruka ari na cyo cya mbere yari akoze. Uwaryohewe
kuriya, nta mpamvu n’imwe imwemerera kubura mu kindi gitaramo kizaba ku
Cyumweru tariki 20 Mata 2025
Chryso Ndasingwa yakoze
igitaramo cy'amateka muri BK Arena cyabaye kuwa 5 Gicurasi 2024 aho yujuje iyi
nyubako akaba umuhanzi wa kabiri ubikoze, ndetse by'akarusho abacyitabiriye
bahamya ko bahembutse imitima binyuze mu kuyiramya nta mupaka mu ndirimbo ze.
Nyuma y'icyo gitaramo
cy'amateka, Chryso yabwiye InyaRwanda ko yakozwe ku mutima n'uburyo
yashyigikiwe muri iki gitaramo. Ati "Biragoye kubona amagambo nasobanuramo
uko niyumvamo. Gusa, ibi mbigezeho kubera gushyigikirwa n'abantu, inshuti,
abavandimwe, abahanzi bagenzi banjye n'abandi twakoranye. Ni ishimwe ku Mana
gusa!".
Mu kiganiro yagiranye na
InyaRwanda mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2025, Ndasingwa yavuze ko ashingiye ku
myiteguro ye bwite n’imbaraga yashyize mu kwitegura iki gitaramo ‘birashoboka
ko amateka azisubiramo nkuzuza BK Arena’.
Icyo gihe yavuze ko
gukorera igitaramo muri BK Arena nta mpungenge bimuteye. Ati "Umuziki
w'Isi n'uko uw'Imana umeze ntabwo bimeze kimwe. Twe, umuziki w'Imana ni
ivugabutumwa, bituruka ku Mana, birimo kwizera cyane kurusha uko wapimira ku
bigaragara n'ubwo ibigaragara nabyo biza, ariko ikigaragara iyo kigenze neza
turavuga ngo Imana ihabwe icyubahiro." Yavuze ko utapimira ubwamamare
bw'umuhanzi mu kuzuza Arena, ngo uvuge ko ashyigikiwe.
2.
Ni ubwa mbere Chryso Ndasingwa ateguye
igitaramo cya Pasika kandi amaze igihe kinini agitegura
Mu ntangiriro z’uyu
mwaka, mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, nibwo Chryso Ndasingwa yavuze ko
azatamira muri iriya nyubako tariki 20 Mata 2025, mu gitaramo kigamije
kwizihiza umunsi wa Pasika.
Ibi byatumye yiyongera ku
rutonde rw’abahanzi bacye mu Rwanda, bagiye bagerageza gutegura ibitaramo
nk’ibi bagamije gufasha Abakristu kwizihiza Pasika.
Mu myaka 15 ishize,
Patient Bizimana niwe muhanzi wakoraga ibitaramo nk’ibi, ndetse yagiye atumira
abahanzi bakomeye i Kigali.Kandi byatumaga ibihumbi by’abantu banogerwa n’ibi
bitaramo, kuko byagiye bibera ahantu hanyuranye nko muri ‘Parking’ ya Petit
Sitade Amahoro n’ahandi hanyuranye.
Ni ubwa mbere Chryso
Ndasingwa agiye gukora igitaramo cya Pasika. Ndetse, agiye kongera gutaramira
muri BK Arena, nyuma y’uko ku wa 05 Gicurasi 2024 yaciye agahigo ko kuba
umuhanzi wa kabiri wa ‘Gospel’ wujuje iyi nyubako nyuma y’ubwitabire bw’abantu
benshi yagize.
3.
Ntako bisa kuramya Imana ku munsi Umwami
Yesu yazukiyeho
Ku bemera Imana by’umwihariko
abizera Yesu/Yesu Kristo, ni amahirwe adasanzwe kuba Chryso Ndasingwa
yaratekereje gutegura igitaramo gikomeye noneho akagishyira ku munsi wa Pasika.
By’umwihariko muri iki gihe insengero nyinshi zifunze, nta mpungenge z’uko
uzabura aho kujya kwizihiriza Pasika kuko Chryso yagutekerejeho.
4. Chryso ni umuhanga kandi yiyambaje n'abandi bahanzi b'abahanga
Umuziki wa 'Live' wa
Chryso Ndasingwa ni ibindi bindi, dore ko aririmba yicurangira, akaba azwi
nk’umuramyi uca bugufi, ukundwa cyane n’urubyiruko kandi akaba afite indirimbo
ze zihimbitse. Niba ukunda kuramya bivuye ku ndiba y’umutima, nta kabuza nawe ntukwiye kuzabura muri ‘Easter Experience.’
Akarusho ni uko uyu muramyi yatumiye abandi baramyi bakunzwe cyane nka Papi Clever & Dorcas, Arsene Tuyi na True Promises bazwiho gufasha abantu kuramya Imana no guhembuka imitima.
5. Afite EP (Extended Play) nshya
ikubiyeho indirimbo ziryoheye amatwi n’umutima
EP (Extended Play) ya
Chryso Ndasingwa ifite indirimbo 6 zirimo: "Mbega ukuntu uri mwiza",
"Great things", "Ku musozi wera", "Ibyo wakoze"
na "Ulikuwepo". Ije ikurikira izindi amaze iminsi ashyize hanze
zirimo "As I know more", "Iyo Mana", "Nzakujya
imbere" yakoranye na Rachel Uwimeza n'izindi ebyiri yakoranye na Sharon
Gatete ari zo: "Wera Wera" na "Yanyishyuriye".
Mu kiganiro na
inyaRwanda, Chryso Ndasingwa yavuze ko buri ndirimbo iri kuri EP ye ifite
ubutumwa bukomeye bwo "guhimbaza Imana no gushimangira ukwizera".
Yavuze ko yahisemo gukora EP aho gukora Album kubera impamvu zitandukanye. Izi
ndirimbo zose ziri ku mbuga zicuruza umuziki, gusa kuri Youtube zizajyaho mu
minsi itandukanye.
Uyu muramyi w'i
Nyamirambo ukunzwe mu ndirimbo "Wahozeho" na "Wahinduye
Ibihe", avuga ko impamvu yakoze EP ari ugutanga umusaruro mwiza mu gihe
gito no gufasha abantu kwakira izi ndirimbo vuba, kandi "buri ndirimbo
ifite icyo ivuga ku rukundo rw’Imana, imirimo yayo n’imbaraga zayo
zidahinduka".
Ati: "Ubutumwa
bukubiye muri iyi EP ni ubuhamya bw’imirimo ikomeye Imana yakoze, kumenya neza
ko ihora ihari kandi idahindurwa n’ibihe. Indirimbo nka "Mbega ukuntu uri
mwiza" iratwibutsa ubwiza bw’Imana, "Ku musozi wera" ikagaragaza
aho duhura nayo mu mwuka, naho "Great things" ni igihamya cy’ibyo
yakoze mu buzima bwacu.

Chryso Ndasingwa yiteguye gufasha Abakristo kwizihiza Pasika mu buryo bwuzuye
