Abahanga mu by’imitekerereze bo muri kaminuza zo mu Bwongereza no mu Busuwisi bakoze ubushakashatsi bwagutse ari nabwo bwa mbere bukozwe ku ngaruka zo gutandukana n’uwo mwakundanaga, dore ko hari abo bishegesha kugeza bitabaje abaganga b’indwara zo mu mutwe n’imitekerereze.
Abantu barenga 184,000 bo mu mpande zitandukanye z’isi basangije abashakashatsi inkuru zabo z’urukundo biciye ku mbuga zikusanya amakuru mu buryo bw’ibanga. Ibibazo bikunze kugaragara ni nko kutaganira bifatika (Bad communication), ikibazo cy’icyizere, igihe gito abantu bagenera abo bakundana, ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge.
Ariko ikidasanzwe cyagaragaye ni uko abagabo ari bo bagiye bagaragaza ko bakozwe ku mutimamcyae no gutandukana n’abo bakundaga kurusha abagore. Ibibazo byabo byaranzwe n’amagambo arimo kwiheba, kurira, na gukomereka kw’umutima.
Byagaragaye kandi ko abagabo bashakaga cyane ubufasha ku mbuga nkoranyambaga n’imbuga za interineti mu gihe bahuye n’ibibazo mu rukundo. Abagore bo, bashakaga ubufasha biciye mu biganiro n’abaganga cyangwa inshuti.
Entwistle umwe mu bashakashatsi, yagize ati:“By’umwihariko, kuba abagabo baragaragaje amarangamutima menshi bigaragaza ko nabo bakomeretswa cyane kimwe n’abagore igihe urukundo rusenyutse.”
Abashakashatsi basoza bavuga ko icyifuzo cyabo ari uko ubu bushakashatsi bwafasha mu kurwanya imyumvire ko abagabo batagomba kugaragaza amarangamutima, ndetse bikanatuma abantu bose, cyane cyane abagabo, bumva ko nta cyo bitwaye gusaba ubufasha igihe barimo kurwana n’ibibazo bitandukanye birimo iby’urukundo.