Iyi nama yitabiriwe
n’intumwa zaturutse mu Rwanda, Togo, Senegal, Eswatini, Zimbabwe na Zambia, zirimo
abayobozi b’Umuryango Nyafurika Ushinzwe Ubuziranenge (ARSO), abakozi b’ibigo bitanga
ibirango by’ubuziranenge, abagenzuzi b’ibicuruzwa n’abahagarariye inganda nto
n’iziciriritse. Baganiriye ku buryo ibipimo n’amabwiriza y’ubuziranenge
yahuzwa, bigatuma ibicuruzwa by’ibihugu bya Afurika byemerwa ku masoko menshi
hadakoreshejwe ubushobozi bwinshi.
Umunyamabanga Mukuru wa ARSO, Dr. Hermogene Nsengimana, yavuze ko ikintu gikomeye cyavuye muri aya mahugurwa, ari ugufungura amaso by'umwihariko abikorera bo mu Rwanda, bagasobanukirwa ko ubucuruzi butagarukira mu bihugu by'ibituranyi gusa, ahubwo ko bashobora no kugera mu bihugu byose bya Afurika mu gihe cyose baba bitwaje Ikirango Nyafurika cy’Ubuziranenge (ARSO Mark).
Yavuze ko bari gushyira imbaraga mu kwigisha Abanyafurika kugira umuco wo kubahiriza ubuziranenge badacungira ku jisho ry'ibigo bishinzwe ubuziranenge, 'ahubwo bikubemo, mbere yo gutangira uruganda rwawe ubanze kumenya ngo hari amabwiriza ngenderwaho nakarebye mbere?' Ati: "Ubu ku rwego rwa Afurika nk'Umuryango wa Afurika Ushinzwe Ubuziranenge, dufite ingamba zo gutoza kurusha guhana."
Dr. Hermogene yamaze abantu impungenge, asobanura ko kuba hashyizweho ibirango by'ubuziranenge ku rwego rwa Afurika bitaje kubera umutwaro abacuruzi kuko nta kidasanzwe cyahindutse. Ati: "Igihindutse gusa, ni ukuvuga ngo muzabona amabwiriza menshi ashingiye ku mabwiriza ya Afurika. Ariko nta kindi gihindutse mu by'ukuri."
Yagize ati: “Dushaka
kubigisha uburyo babona Ikirango Nyafurika cy’Ubuziranenge. Ibi bizabafasha
gucuruza mu bindi bihugu bya Afurika nta nkomyi, kuko ibicuruzwa byabo bizaba byaranyuze
mu igenzura rimwe ryemewe ku rwego rw’Umugabane.”
Yakomeje avuga ko intego
ari uko Afurika igira ikirango kimwe gihuriweho n’ibihugu byose, ku buryo
cyatuma ibicuruzwa na serivisi bitagikenera kugenzurwa inshuro nyinshi mu
bihugu bitandukanye, bikazafasha mu kubyaza umusaruro amahirwe y’isoko rusange
rya Afurika (AfCFTA).
Ati: “Turi hano kugira ngo dukorane n’ibigo by’igihugu bishinzwe ubuziranenge mu guteza imbere inganda nto n’iziciriritse. Intego yacu ni: Ihame rimwe, Isuzuma rimwe, Icyemezo kimwe cyemerwa hose. Ibi nibigerwaho, bizihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’isoko rusange rya Afurika.”
Ati: "Twari dusanzwe twohereza Kawunga mu gihugu cya Congo, ariko bikagira igihe. Ubu rero batweretse ko hari inzira ihamye bishobora byagera ku rwego rwa Afurika kandi nta nkomyi. Ikindi cyiza ni uko ibigo bishinzwe ubuziranenge mu bihugu bigiye bitandukanye bigiye guhuriza hamwe imbaraga, ku buryo ushobora kuba wajyana igicuruzwa mu gihugu kimwe n'ikindi, hatabayeho kongera gupima kubera ko byavuye mu gihugu cyabyo bipimwe bikaba byagera ahandi bitongeye gupimwa."
Umuyobozi ushinzwe inganda no gushyira mu bikorwa amabwiriza y'ubuziranenge mu ruganda Sina Gerald/ Entreprise Urwibutso, Nsanzimana Emmanuel yavuze ko basobanuriwe ko Isi iri kwihuta cyane mu bucuruzi, akomeza agira ati: "Ubungubu urwego tugezeho ntabwo ari urwo kureba u Rwanda gusa, turimo turareba isoko rusange rya Afurika, aho buri gihugu cya Afurika cyose gishobora kuzafata ibicuruzwa gikora kikazijyana mu kindi nta nkomyi zihari."
Yakomeje agira ati: "Icyo bigiye kudufasha nk'abantu twari dusanzwe tujyana ibicuruzwa hanze, aya mahugurwa araduhumuye. Yari amahugurwa y'ibanze, yo kugira ngo batwereke ibigomba kugendrwaho, ibyo tugomba kwitaho kugira ngo tubashe guhangana n'ibindi bihugu bya Afurika, noneho ibicuruzwa byacu bibashe kuba byacuruzwa ku mugabane wa Afurika hose nta nkomyi."
Emmanuel yavuze ko bafashe n'ingamba zo guhita batangira kubahiriza amabwiriza mashya y'ubuziranenge kuko n'isoko ridahagaze ahubwo riri kugendera ku muvuduko uri hejuru. Ati: "Cyane cyane ko batubwiye ko nta kindi bisaba, n'ubundi ibyo badusaba twari dusanzwe tubikora, nta mafaranga badusabye, urumva ko kuba tutabishyira mu bikorwa byaba ari ubunebwe, byaba ari ukureba hafi."
Jean Pierre Bajeneza,
Umuyobozi ushinzwe ibirango by’ubuziranenge mu Kigo cy’Igihugu gitsura
Ubuziranenge (RSB), yavuze ko “Ibyemezo
by’ubuziranenge bituma abacuruzi bizerwa haba ku isoko ry’imbere mu gihugu no
hanze yacyo. Nyuma yo kuyamenyesha no guhugura abantu, hakurikiraho kugenzura
uko yashyizwe mu bikorwa. Imbogamizi zirimo ubushobozi buke n’ubumenyi
bugezweho mu gukora ibicuruzwa bihangana ku rwego mpuzamahanga, ariko dukomeza
kubaba hafi muri urwo rugendo.”
Iyi nama yateguwe n’Ikigo cy’u Rwanda gitsura ubuziranenge, RSB, ku bufatanye n’Umuryango Nyafurika Ushinzwe Ubuziranenge, ARSO, yibanze ku gushimangira ubuziranenge, koroshya ubucuruzi no guteza imbere ibikorerwa muri Afurika. Mu cyifuzo rusange, abitabiriye basabye ko hashyirwaho uburyo bwihuse bwo guhuza amabwiriza y’ubuziranenge, kugira ngo inganda nto n’iziciriritse zirusheho kungukira ku mahirwe y’isoko rusange rya Afurika.
Hashyizweho ikirango gishya cy'ubuziranenge kiri ku rwego rwa Afurika kizorohereza abafite inganda nto n'iziciriritse gukorera ubucuruzi bwabo aho ariho hose kuri uyu mugabane nta nkomyi
Umunyamabanga Mukuru wa ARSO, Dr Hermogene Nsengimana yasobanuye ko iki kirango kije koroshya ubucuruzi bwo muri Afurika
Abanyenganda bishimiye ko bagiye kubasha kohereza ibicuruzwa byabo muri Afurika hose batishyujwe cyangwa ngo bashyirweho andi mananiza
Nyura hano urebe ikiganiro kirambuye ku kirango gishya cy'ubuziranenge kiri ku rwego rwa Afurika