Dangote yabivugiye mu mujyi wa Port Harcourt, muri Leta ya Rivers yo muri Nigeria, ubwo hasozwaga ibikorwa byo kumenyekanisha itangwa ry’iyi migabane ku bashoramari.
Yavuze ko iyi gahunda igamije gufasha n’abaturage basanzwe kugira imigabane muri uru ruganda, aho amahirwe yo gushora imari atagarukira gusa ku bantu bafite amafaranga menshi. Ati: “Tuzashyira imbere abantu bafite ama-Naira 50,000 cyangwa munsi yayo.”
Yongeyeho ko nubwo abashoramari bo muri Afurika no mu bindi bice by’isi bamaze kugaragaza ubushake bwo gushora imari muri uru ruganda, yifuza ko Abanyanijeriya na bo babona amahirwe yo kugira uruhare mu mutungo warwo.
Imigabane ya Dangote izagurwa angahe?
Itangwa ry’iyi migabane ryatangijwe ku wa 14 Nzeri 2026, rikaba ryari riteganyijwe kurangira ku wa 13 Ukwakira, ariko igihe ntarengwa kikaba cyongerewe kugeza ku wa 27 Ukwakira 2026.
Inkuru dukesha ikinyamakuru Business Insider Africa ivuga ko uru ruganda ruteganya kugurisha imigabane mishya miliyari 4.1, buri mugabane ukagura ama-Naira 525, mu rwego rwo gukusanya hafi tiriyari 2.15 z’ama-Naira.
Dangote Refinery ifite ubushobozi bwo gutunganya utugunguru twa peteroli tugera ku bihumbi 700 ku munsi. Iyi gahunda igamije kandi kwagura umubare w’abashoramari, ku buryo abaturage benshi babona amahirwe yo kugira imigabane muri uru ruganda.
Dangote yashimangiye ko gushora imari muri uru ruganda bishobora gufasha abaturage kubaka umutungo wabo mu gihe kirekire, ariko anibutsa ko abashoramari bagomba gusuzuma neza ibyiza n’ingaruka bishobora guterwa n’ishoramari mbere yo gufata icyemezo.
