Abacunga umutekano wo ku bibuga bo muri Tiger Gate S Ltd barishimira amahugurwa bari guhabwa

Imikino - 16/07/2025 4:35 PM
Share:

Umwanditsi:

Abacunga umutekano wo ku bibuga bo muri Tiger Gate S Ltd barishimira amahugurwa bari guhabwa

Abanyamaryango ba Tiger Gate S Ltd isanzwe izwiho gucunga umutekano ahantu hatandukanye harimo no ku bibuga barishimira amahugurwa barimo barahabwa aho bavuga ko azabafasha kunoza akazi kabo.

Guhera ku wa Kabiri kuzageza kuwa Kane kuri Kigali Pele Stadium harimo harabera amahugurwa ku banyamuryango ba Tiger Gate S Ltd izwiho gucunga umutekano abantu hatandukanye harimo n’ibibuga bikinirwaho imikino itandukanye, ibitaramo n'ibindi.

Havumirema Thierry witabiriye aya mahugurwa yavuze ko barimo barunguka ibintu byinshi dore ko basanzwe bakora ariko nta bumenyi bafite. 

Ati: ”Ni byinshi nkanjye nitanzeho urugero ni ubwa mbere nkoze aya mahugurwa. Nakoraga bisanzwe ndebeye ku bya bandi cyangwa ku mabwiriza ariko ubungubu hari byinshi nagiye nunguka ntari nsanzwe nzi. Turimo turamenya uburyo tugomba kubana n’abantu bitewe n’icyiciro barimo.

Yavuze ko zimwe mu mbogamizi bajya bahura nazo mu busanzwe ari uburyo abafana cyangwa abandi bantu baba bashaka kujya mu myanya itabakwiriye.

Mukashyaka Vanessa nawe usanzwe ari umunyamuryango muri Tiger Gate S Ltd  akaba yaritabiriye aya mahugurwa yavuze ko ari kumwigisha uko azajya yakira abagiye ku bibuga ndetse n’ahandi. Yavuze ko bimwe mu bintu yungutse ari uko hari abantu bajyaga bajya ku mikino bitwaje izina bafite bakajya mu byicaro batemerewe kandi ubundi atari byo.

Umuyobozi wa Tiger Gate S Ltd, Gatete Jean Claude yavuze ko bateguye aya mahugurwa kugira ngo bongerere ubumenyi abanyamuryango babo ndetse bongere n’ubunyamuryango.

Ati: ”Ni amahugurwa twateguye kugira ngo atwongerere ubumenyi, atwongerere imbaraga mu kazi kacu ndetse tuvaneho urujijo rw’abantu benshi bavuga ko dukora ibintu tutazi, tutahuguriwe. Niyo mpamvu y'aya mahugurwa, turagira ngo turusheho kuba abanyamwuga.

Abayarimo bazunguka byinshi cyane kuko abenshi nta bumenyi bari bafite muri aka kazi nubwo twebwe bayobozi twari dusanzwe tubufite ariko n’ubundi twateganyaga ko aya mahugurwa azabaho.”

Yavuze ko ku giti cye afite aya mahugurwa ku rwego rwa CAF ndetse ko arimo gukomeza kugira ngo azayabone no ku rwego rwa FIIFA.

Gatete Jean Claude yavuze ko bari barateguye ko abagera kuri 500 ari bo bazahugurwa, gusa baza kugirwa inama ko bahugura bacye kugira ngo ubumenyi butangwe neza bityo ko bazahugura n’abandi mu bindi byiciro. Yanageneye ubutumwa abajya kuri Stade avuga ko noneho bagomba kujya bacungirwa umutekano birushijeho.


Abacunga umutekano wo ku bibuga bo muri Tiger Gate S Ltd barimo barahugurwa




Abacunga umutekano wo ku bibuga bo muri Tiger Gate S Ltd bishimiye amahugurwa barimo barahabwa


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...