Imyaka itanu irashize iri rushanwa
ritangijwe, ndetse mu 2026 rizahuza n’iserukiramuco rikomeye ryo kwizihiza iyo
myaka y’ingenzi.
Umuyobozi wa Urutozi Challenge, Joseph
Nzaramba yabwiye InyaRwanda ko iki gikorwa ntikizaba gusa irushanwa ryo
guhatanira ibihembo, ahubwo kizaba ari umwanya wo kwerekana ko mbyino ari
ururimi ruhuza abantu ku isi hose.
Ati “Iri serukiramuco rizaba ari
urubuga rwo guhuza impano nyinshi zitandukanye, zirimo izaturutse mu Rwanda no
mu mahanga. Tuzakira amatsinda twasuye mu rugendo rw’ubucuruzi twagiriyemo i
Singapore ndetse Ambasade y’u Rwanda ihamya ko izadufasha kugera ku yandi
matsinda yo mu bindi bihugu.”
Ambasaderi w’u Rwanda muri
Singapore, Amb. Uwihanganye Jean de Dieu yamaze kwemera gutanga ubufasha mu
gukorana n’abahanzi n’amatsinda y’ababyinnyi bo muri Aziya ndetse no muri za Diaspora
nyarwanda.
Urutozi Challenge Dance Festival
2026 izamara iminsi itatu ikazabera mu ntara eshatu zitandukanye z’u Rwanda
ndetse n’umusozo w’ibi birori uzabera mu Mujyi wa Kigali.
Hazabamo amarushanwa ya ‘Live Dance’
ahuza amatsinda akomeye; imbyino za gakondo n’iza kinyafurika, ikiganiro
gikomeye cyo kwizihiza imyaka 5, kirimo abatsinze amarushanwa mu myaka ishize;
Inama n’amahugurwa ku bijyanye
n’imyuga ishingiye ku muco n’ubuhanzi, ndetse n’itangwa ry’ibihembo bya ‘Urutozi
Legacy Awards’ ku bantu bagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’uru rugendo
Urutozi Challenge yagiye igaragaza
ubushobozi bwo gufatanya n’inzego zitandukanye, aho yagiye igira ubufasha bw’Umujyi
wa Kigali, Polisi y’Igihugu ndetse na Minisiteri ya Siporo mu bihe byashize.
Ubuyobozi buhamya ko bateganya
kongera gukorana n’izo nzego ndetse n’izindi nshya, kugira ngo iri serukiramuco
rigere ku rwego rwo hejuru.
Nubwo iri serukiramuco rizaba mu
buryo budasanzwe, irushanwa rya ‘Urutozi Challenge Dance’ rizakomeza uko ryari
risanzwe, rikazaba mu Ukuboza 2025, nk’uko bisanzwe bikorwa buri mwaka.
Uru rugendo rushya rwa Urutozi
rugamije kwagura imipaka no kugaragaza ko ubuhanzi bwo mu mbyino bushobora kuba
igikoresho cy’ubufatanye, uburezi n’iterambere, cyane cyane ku rubyiruko.
Iri serukiramuco ryitezweho gukurura amahanga, gutuma u Rwanda rugaragara mu ruhando mpuzamahanga rw’ubugeni n’umuco, ndetse no kuzamura impano zifite icyerekezo.
Iri rushanwa ryo kubyina rigiye kuba ku nshuro ya Gatanu, mu gikorwa kizaba mu Ukuboza 2025, ndetse kizahuza ababyinnyi bo hirya no hino ku Isi
Umuraperi Bushali [Uri hagati] ari mu bagize uruhare mu guhitamo ababyinnyi bahize abandi mu byiciro byabanje muri iri rushanwa
Mu 2026, irushanwa 'Urutozi Challenge Dance' rizahuzwa n'iserukiramuco rizamara iminsi itatu, aho rizahuza ababyinnyi mpuzamahanga- Abarimo Tizzo, Olvis ndetse na Jack B bagize uruhare rukomeye mu guhitamo ababyinnyi bahiga abandi
Iri rushanwa riherekezwa no gutanga ibihembo ku matsina ane ahiga abandi, ndetse hashimirwa n'abandi baba bahize abandi