Ababyinnyi Mpuzamahanga bagiye guhurira mu iserukiramuco ry’imbyino i Kigali

Imyidagaduro - 29/05/2025 9:20 AM
Share:

Umwanditsi:

Ababyinnyi Mpuzamahanga bagiye guhurira mu iserukiramuco ry’imbyino i Kigali

Ku nshuro ya mbere mu mateka yaryo, ‘Urutozi Challenge Dance Festival’ rigiye kuba umuseke mushya w’impano n’ubusabane mpuzamahanga mu mbyino, aho ababyinnyi baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku isi bazahurira n’abanyempano bo mu Rwanda mu birori by’imyaka 5 y’irushanwa rizwi cyane mu guteza imbere umuco n’urubyiruko binyuze mu mbyino.

Imyaka itanu irashize iri rushanwa ritangijwe, ndetse mu 2026 rizahuza n’iserukiramuco rikomeye ryo kwizihiza iyo myaka y’ingenzi. Iki gikorwa kizahuriza hamwe amatsinda y’ababyinnyi (crews) n’ababyinnyi ku giti cyabo baturutse mu bihugu bitandukanye ndetse n’abo mu Rwanda, bagafatanya gusangiza isi ubutumwa bw’ubuhanzi buciye mu mbyino.

Umuyobozi wa Urutozi Challenge, Joseph Nzaramba yabwiye InyaRwanda ko iki gikorwa ntikizaba gusa irushanwa ryo guhatanira ibihembo, ahubwo kizaba ari umwanya wo kwerekana ko mbyino ari ururimi ruhuza abantu ku isi hose.

Ati “Iri serukiramuco rizaba ari urubuga rwo guhuza impano nyinshi zitandukanye, zirimo izaturutse mu Rwanda no mu mahanga. Tuzakira amatsinda twasuye mu rugendo rw’ubucuruzi twagiriyemo i Singapore ndetse Ambasade y’u Rwanda ihamya ko izadufasha kugera ku yandi matsinda yo mu bindi bihugu.”

Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore, Amb. Uwihanganye Jean de Dieu yamaze kwemera gutanga ubufasha mu gukorana n’abahanzi n’amatsinda y’ababyinnyi bo muri Aziya ndetse no muri za Diaspora nyarwanda.

Urutozi Challenge Dance Festival 2026 izamara iminsi itatu ikazabera mu ntara eshatu zitandukanye z’u Rwanda ndetse n’umusozo w’ibi birori uzabera mu Mujyi wa Kigali.

Hazabamo amarushanwa ya ‘Live Dance’ ahuza amatsinda akomeye; imbyino za gakondo n’iza kinyafurika, ikiganiro gikomeye cyo kwizihiza imyaka 5, kirimo abatsinze amarushanwa mu myaka ishize;

Inama n’amahugurwa ku bijyanye n’imyuga ishingiye ku muco n’ubuhanzi, ndetse n’itangwa ry’ibihembo bya ‘Urutozi Legacy Awards’ ku bantu bagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’uru rugendo

Urutozi Challenge yagiye igaragaza ubushobozi bwo gufatanya n’inzego zitandukanye, aho yagiye igira ubufasha bw’Umujyi wa Kigali, Polisi y’Igihugu ndetse na Minisiteri ya Siporo mu bihe byashize.

Ubuyobozi buhamya ko bateganya kongera gukorana n’izo nzego ndetse n’izindi nshya, kugira ngo iri serukiramuco rigere ku rwego rwo hejuru.

Nubwo iri serukiramuco rizaba mu buryo budasanzwe, irushanwa rya ‘Urutozi Challenge Dance’ rizakomeza uko ryari risanzwe, rikazaba mu Ukuboza 2025, nk’uko bisanzwe bikorwa buri mwaka.

Uru rugendo rushya rwa Urutozi rugamije kwagura imipaka no kugaragaza ko ubuhanzi bwo mu mbyino bushobora kuba igikoresho cy’ubufatanye, uburezi n’iterambere, cyane cyane ku rubyiruko.

Iri serukiramuco ryitezweho gukurura amahanga, gutuma u Rwanda rugaragara mu ruhando mpuzamahanga rw’ubugeni n’umuco, ndetse no kuzamura impano zifite icyerekezo.

Iri rushanwa ryo kubyina rigiye kuba ku nshuro ya Gatanu, mu gikorwa kizaba mu Ukuboza 2025, ndetse kizahuza ababyinnyi bo hirya no hino ku Isi

Umuraperi Bushali [Uri hagati] ari mu bagize uruhare mu guhitamo ababyinnyi bahize abandi mu byiciro byabanje muri iri rushanwa

Mu 2026, irushanwa 'Urutozi Challenge Dance' rizahuzwa n'iserukiramuco rizamara iminsi itatu, aho rizahuza ababyinnyi mpuzamahanga- Abarimo Tizzo, Olvis ndetse na Jack B bagize uruhare rukomeye mu guhitamo ababyinnyi bahiga abandi

Iri rushanwa riherekezwa no gutanga ibihembo ku matsina ane ahiga abandi, ndetse hashimirwa n'abandi baba bahize abandi



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...