Mu mashusho yabo akunzwe cyane, baba bareba muri kamera bakavuga amagambo meza nk’aya: "Ese imirimo n’amasomo birakunaniza cyane muri iyi minsi? Ntukikoreho igitutu. Mama na Papa bazi ibyo urimo kunyuramo kandi bazi ko wihanganye cyane."
Aya magambo yoroheje ariko yuzuyemo urukundo ni yo yatumye abantu babarirwa muri za miliyoni babafata nk’ababyeyi babo b’amarangamutima.
Ubwoko bushya bw’abahanga mu guhumuriza urubyiruko
Pan Huqian n’umugore we Zhang Xiuping bafite ababakurikira bagera kuri miliyoni ebyiri ku rubuga rwa Douyin, ruzwi TikTok mu Gishinwa.
Mu gice cy’ibitekerezo munsi y’amashusho yabo, urubyiruko rwinshi rubita Mama cyangwa Papa, rukababwira ibibazo byarwo, rukabasaba inama ndetse rimwe na rimwe rukabasaba kubifuriza isabukuru nziza y’amavuko.
Kuri benshi, aya mashusho atanga ikintu bamwe bavuga ko babuze mu miryango yabo: amagambo yo kubashyigikira no kubabwira ko bihagije uko bari.
Vincent, ufite imyaka 33 yabwiye ikinyamakuru BBC News, ati: "Ababyeyi banjye ntibajya bambwira ngo ndeke kwishiraho igitutu cyangwa ngo bambwire ko ndi gukora neza. Ariko aba babyeyi bo kuri internet bo bambaza niba nishimye."
Urubyiruko rw’u Bushinwa rwavutse mu gihe igihugu cyari mu iterambere ryihuse ry’ubukungu. Mu gihe ba sekuruza babo banyuze mu nzara n’ibibazo bikomeye byo mu myaka ya 1950 na 1960, ndetse ababyeyi babo bakurira mu Bushinwa bwari bugitangira kwiyubaka, iki gisekuru cyo cyakuze mu gihe cy’amahirwe menshi n’iterambere.
Ariko kandi cyahuye n’irindi hinduka rikomeye: irushanwa rikabije mu mashuri no ku isoko ry’umurimo.
Mu myaka ya vuba, cyane cyane nyuma y’icyorezo cya Covid-19, ubukungu bw’u Bushinwa bwagabanyije umuvuduko. Umubare w’abashomeri mu rubyiruko wakomeje kuzamuka, aho imyaka myinshi umaze urenga 15%.
Ibi byatumye benshi bumva bananiwe, bacika intege ndetse batangira kwibaza niba guhora biruka inyuma y’intsinzi ari byo byonyine bigize ubuzima.
Igitutu gituruka mu miryango
Ku rubyiruko rwinshi, ikibazo si ubukungu gusa. Hari n’igitutu gikomeye gituruka mu babyeyi.
Vincent avuga ko buri gihe iyo avuganye n’ababyeyi be yumva bamucira urubanza. Ababyeyi be ntibemera akazi yahisemo mu rwego rw’ikoranabuhanga kuko bo bumva yagakwiye kuba yarinjiye mu mirimo ya leta ifatwa nk’itekanye kurushaho.
Banamubaza buri gihe igihe azazana umukobwa bazabana ngo amubereke. Ati: "Kuva ikiganiro gitangiye, ibintu byose nkora biba ari amakosa kandi bikeneye gukosorwa."
Iyi myumvire ni imwe mw’igaragara cyane mu Bushinwa, aho umuco ushimangira kubaha no kumvira ababyeyi.
Urwenya rwabaye uburyo bwo guhangana n’ikibazo
Mu gihe bamwe bahitamo gushaka ubufasha bw’abajyanama mu by’imitekerereze, abandi bahindukiriye urwenya rwo ku mbuga nkoranyambaga.
Mu Bushinwa hamenyekanye cyane urwenya rwiswe "Gourd Soup Literature". Rushingiye ku mashusho agaragaza umwana wanze kunywa isupu yateguriwe na nyina, ariko nyuma nyina akamushinja kutagira ikinyabupfura.
Kuri benshi, aya mashusho agaragaza uburyo ababyeyi bamwe birengagiza ibyifuzo by’abana babo bavuga ko babakorera ibyiza.
Zhao Xuan w’imyaka 28 yavuze ko ibitekerezo by’ababyeyi be byamuteshaga umutwe. Ati: "Nagiye no kureba umuhanga mu by’imitekerereze, ariko nyuma naje kubona ko kurira bidakemura ikibazo. Mama ntabwo yari guhinduka, bityo nahisemo guhindura uburyo mbifata."
Impamvu aba "babyeyi bo kuri internet" bakunzwe cyane
Pan Huqian, umwe muri aba babyeyi bo kuri internet, avuga ko yumva neza ububabare bw’abamukurikira.
Yavuze ko afite imyaka 14 yasize iwabo kugira ngo ajye gushakira umuryango ibibatunga nyuma y’uko nyina agize ubumuga. Ati: "Namaze imyaka 33 ntari mu rugo kandi ababyeyi banjye ntibigeze bambwira ijambo na rimwe ryo kuntera imbaraga."
Ibi byatumye yiyemeza ko umukobwa we azakurira mu buzima butandukanye n’ubwo yakuriyemo. Mu mashusho yabo, we n’umugore we bahora babwira umukobwa wabo ko bamukunda kandi bamushyigikiye.
Ni yo mpamvu ubutumwa bwabo bukora ku mitima y’abatari bake. Nubwo bamwe bavuga ko ibi bikorwa byabaye ubucuruzi kandi ko baba bashaka inyungu, urubyiruko rwinshi ruvuga ko rwigiramo byinshi ndetse bakahabonera ihumure.
Vincent asoza agira ati: "Nzi neza ko bashobora kuba babikora nk’akazi, ariko ntekereza ko urukundo n’ubwo rwaba ruva kuri internet, ruruta urudahari."
