Doris Grünwald na Jessica Baumgartner bavukiye ku bitaro bya LKH-Uniklinikum mu mujyi wa Graz muri Autriche mu Ukwakira mu 1990. Bombi bari bavutse igihe kitageze.
Nyuma gato yo kuvuka, ku bw'impanuka izo mpinja zabusanyije ababyeyi bazibarutse, uruhinja rumwe ruhabwa umuryango wari wabyaye urundi naho undi utwara urwo rundi.
Muri 2012, Doris yavumbuye ko atari umwana w’ababyeyi bamureraga ari bo Evelin na Josef. Yabimenye ubwo yari amaze gutanga amaraso agasanga ubwoko bw'aye budahura n'ubw'aya nyina.
Hahise hatangira gutekerezwa ko haba harabayeho iki kibazo cyo kwibeshya ku mpinja. Muri 2016, igitangazamakuru cy’igihugu cya Autriche, ORF, cyavuze kuri iyi nkuru mu ariko ntibyagira icyo bitanga.
Nyuma Jessica Baumgartner we warerwaga na Hebert na Monika Derler nawe yaje gusanga ubwoko bw’amaraso ye budahura n’ubw'ay’ababyeyi be ubwo yari atwite. Umuganga yamubwiye ibya ya nkuru yumvise y'abana babusanyijwe bakivuka.
Jessica yaje kwandikira Doris kuri Facebook maze barahura nyuma y’imyaka 35. Nyuma yo guhura bahuje n’imiryango. Gebhard Falzberger ushinzwe ibikorwa ku bitaroaba bombi bavukiyeho yavuze ko bababajwe cyane n’uko ririya kosa ryabayeho anasaba imbabazi imiryango yombi mu izina ry'ibitaro.
