Nk’uko tubikesha BBC, abo ba- Papa babayeho mu gihe cy'ubwami bw'Abaroma, ubu ni mu gice cya Tunisia ya none, mu burasirazuba bwa Algeria ndetse no ku mwaro w'uburengerazuba bwa Libya.
Prof Christopher Bellitto umunyamateka wo muri Kean University muri Amerika yagize ati: "Afurika ya Ruguru muri Bibiliya yari urufatiro rw’ubukristu bwa kera".
Mu gihe hagiye gutorwa papa mushya, Abagatulika benshi muri Afurika bafite icyizere ko umwanya wa papa ushobora kugaruka kuri uyu mugabane ku nshuro ya mbere nyuma y'imyaka irenga 1,500.
Ba Papa batatu bo muri Afurika babanje bagize uruhare mu kuzana impinduka zikomeye muri Kiliziya, nibo bazanye kwizihiza Pasika ku cyumweru, ndetse bazana n'umunsi wa St Valentin. Aba ba-Papa bo muri Afurika uko ari batatu, Kiliziya yabashyize mu rwego rw'abatagatifu.
Victor I (189-199)
Papa Victor wa mbere, bikekwa ko yakomokaga mu bwoko bw'aba-Berber bo muri Afurika ya Ruguru, yabaye umushumba wa Kiliziya Gatolika ubwo Abakristu bahohoterwaga n'abategetsi b'Abaroma kuko banze kuramya imana z'Abaroma.
Azwi cyane ku kuba yarashyizeho ko Abakristu bazajya bizihiza Pasika ku munsi wo ku cyumweru, nk’uko uyu munsi umunsi mukuri wa pasika uba ku cyumweru, ndetse Kiliziya Gatolika ikaba yizihiza pasika kuri buri cyumweru yibuka urupfu n’ozuka bya Nyagasani.
Mu kinyejana cya kabiri, amwe mu matsinda y'abakristu bo mu ntara y'ubwami bw'Abaroma ya Asia (ni muri Turkiya y'iki gihe) bizihizaga pasika ku munsi Abayahudi na bo bizihizaga umunsi bita 'Passover' ujya gusa na pasika, ariko iyo minsi yabaga ku minsi itandukanye y'icyumweru.
Gusa, Abakristu bo mu burengerazuba bw'ubwo bwami bo bemeraga ko Yezu yazutse ari ku cyumweru, bityo ko Pasika igomba kwizihizwa buri gihe kuri uwo munsi.Impaka z'igihe cyo kuzuka kwa Yezu kwabereye zabaye ingorabahizi.
"Impaka za pasika" zateje amakimbirane akomeye hagati y'uburasirazuba n'uburengerazuba, ndetse hakomeza kuba amakimbirane no kwibaza niba abakristu bakwiye kubahiriza imigenzo y'Abayahudi.
Victor wa mbere yatumije Sinodi ya mbere (inama y'abakuru ba kiliziya gatolika) ngo ikemure izi mpaka. Ayitumiza, yanaburiye ko azahagarika abasenyeri bashoboraga kwanga kwitabira iyo nama.
Prof Bellitto yabwiye BBC ati: "Yabikoranye imbaraga n'itegeko kugira ngo bose bajye ku murongo umwe".
Iyi yari intambwe ikomeye, nk'uko uyu munyamateka abivuga, kuko "yari Musenyeri wa Roma mu gihe ubukristu bwari bubujijwe n'amategeko ku bwami bw'Abaroma".
Ikindi gice cy'ingenzi mu murage wa Papa Victor I kwari ugutangiza Ikilatini nk'ururimi rusange rwa Kiliziya Gatolika. Mbere, Ikigereki cya cyera ni rwo rwari ururimi rw'ibanze rwa misa ndetse n'itumanaho ryo muri Kiliziya. Victor I ubwe yandikaga kandi akavuga Ikilatini, aho ari cyo cyavugwaga cyane muri Afurika ya Ruguru.
Miltiades (AD311-314)
Papa Miltiades byemerwa ko yavukiye muri Afurika. Mu gihe yari umushumba wa Kiliziya, Ubukristu bwarakiriwe cyane mu bami b'Abaroma, amaherezo buhinduka idini rikuru ry'ubu bwami.
Mbere y'ibi, Abakristu barahohoterwaga cyane henshi mu mateka y'Ubwami bw'Abaroma. Gusa, Prof Bellitto avuga ko Militiades atari we wakwitirirwa izo mpinduka.
Miltiades yahawe n'Umwami w'abami Constantine ingoro yo guturamo, aba papa wa mbere wagize ingoro yemewe izwi. Constantine kandi yamuhaye uruhushya rwo kubaka Bazilika ya Lateran, ubu ni rwo rusengero rushaje cyane kurusha izindi i Roma.
Mu gihe aba papa bo mu bihe bya none batura kandi bagakorera i Vatican, kiliziya ya Lateran akenshi ifatwa nka "nyina w'izindi kiliziya zose".
Gelasius I (AD492-496)
Gelasius I ni we wenyine muri aba ba papa batatu bo muri Afurika abanyamateka bavuga ko atavukiye muri Afurika.
Prof Bellitto ati: "Hari inyandiko kuri we ivuga ko yavukiye i Roma. Bityo ntituzi niba yarigeze aba muri Afurika ya Ruguru, ariko bigaragara neza ko yari afite inkomoko muri Afurika ya Ruguru".
Kuri uyu munyamateka, uyu mu Papa ni we wabaye ingenzi kurusha bariya bagenzi be babiri.
Gelasius I azwi cyane nka papa wa mbere mu buryo bwemewe wiswe "Uwungirije Kristu", ijambo risobanura umurimo wa Papa nk'uhagarariye Kristu ku Isi.
Uyu kandi yazanye inginzo y’Inkota Ebyiri, yashimangiraga ko Kiliziya na leta bitandukanye ariko binganya imbaraga.
Gelasius I yagaragaje itandukaniro ko ubutegetsi bwa Kiliziya buva ku Mana, maze na yo igatanga ubutegetsi kuri leta, bigaragaza ko Kiliziya iri hejuru ya leta.
Prof Bellitto ati: "Nyuma, mu gihe cya 'Middle Ages/ Moyen-âge', aba papa rimwe na rimwe bashoboraga kwemeza cyangwa kwanga itorwa ry'umwami cyangwa umwami w'abami, kuko bavugaga ko Imana yabahaye ububasha".
Gelasius I yibukirwa kandi ku gisubizo cye ku makimbirane azwi nka Acacian Schism hagati ya Kiliziya z'iburasirazuba n'iz'iburengerazuba hagati y'umwaka wa 484 na 519.
Muri icyo gihe, Gelasius I yashimangiye ko Papa na Roma bari hejuru ya byose, ibyo inzobere zivuga ko yabikoze mu buryo butigeze bukorwa n'abamubanjirije bose.
Gelasius kandi ni we washyizeho umunsi wa St Valentin wizihizwa ku wa 14 Gashyantare, uyu minsi yawushyizeho mu 496 kugira ngo bibuke mutagatifu Valentin wapfuye yishwe, kugeza n’ubu ukaba ukizihizwa ku isi hose.
Inkuru zimwe zivuga ko Valentin yari umupadiri wakomeje gusezeranya abakundana mu ibanga mu gihe byari byaraciwe n'Umwami w'abami w'Abaroma Cladius II.
Abanyamateka bavuga ko umunsi wahariwe Valentin ufite imizi mu birori by'urukundo n'imigenzo y'uburumbuke by'Abaroma bizwi nka Lupercalia, ko byari uburyo bwa Gelasius I bwo guhindura imihango ya gipagani iya Gikristu.