Aba banyeshuri bahawe impamyabumenyi, bakomoka mu mashami arindwi ya Kaminuza y’u Rwanda atanga amasomo atandukanye. Muri bo, 3,978 ni abakobwa bangana na 42%, mu gihe 5,548 ari abahungu.
Impamyabumenyi zatanzwe zirimo: 52 za dipolome zisanzwe, 238 za dipolome z’icyiciro cya mbere cya kaminuza (Advanced Diploma), 8,462 z'icyiciro cya kabiri (Bachelor’s degrees), 697 z’icyiciro cya gatatu (Master’s degrees), 27 za Postgraduate Certificates, 14 za Subspecialty certificates, impamyabumenyi imwe ya 'Ordinary degree, ndetse na 35 z'Ikirenga (PhDs).
Uyu muhango witabiriwe na Minisitiri w’Intebe, Justin Nsengiyumva, ari kumwe na Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, abayobozi bakuru mu nzego za Leta, ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda, n’ababyeyi b’abanyeshuri.
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof. Didas Kayihura Muganga, yasabye abanyeshuri basoje amasomo gukomeza kuba abantu bitangira kwiga no guhinduka, kugira ngo bazahore ku isonga mu isi iri kwihuta mu ikoranabuhanga.
Yagize ati: "Kwiga udahagarara ni intwaro yo gukomeza kuba umuntu ukenewe kandi w’ingenzi mu bumenyi n’ubushobozi. Isi y’umurimo iri guhinduka cyane kubera ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence) n’udushya mu ikoranabuhanga.”
Yibukije abanyeshuri ko akazi n’ubuzima busanzwe bigenda bihinduka buri munsi, bityo “ubushishozi, ubushake bwo kumenya no guhinduka” ari byo bizaba intwaro y’ingenzi mu bihe biri imbere.
Yabasabye gukoresha ikoranabuhanga mu buryo buboneye, kuko nubwo AI ifite ubushobozi bukomeye, igomba kuyoborwa n’indangagaciro z'abantu.
Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yavuze ko uyu munsi ari uw’ingenzi kandi w’akataraboneka, kuko usobanuye intangiriro y’ejo hazaza heza ku basoje amasomo bose. Yagaragaje ko kubabona barangije amasomo ari nko kureba ishusho y’ejo h’u Rwanda, igihugu gifite ubushobozi n’icyizere cy’ahazaza.
Yagize ati “Ibyo muzakora ni iyo nkingi y’iterambere kandi igihugu kibahanze amaso. Icyerekezo cyacu kirasobanutse, ni iguhugu gishingiye ku bumenyi. Amashuri makuru ni umufatanyabikorwa mwiza uzatuma tugira abahanga, bagira uruhare mu mpinduka zifuzwa.’’
Kaminuza y’u Rwanda yashinzwe mu mwaka wa 2013 nyuma yo guhuza Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR) n’izindi kaminuza esheshatu za Leta. Ubu ifite abarenga 30,000 biga mu mashami atandatu (Colleges) ari hirya no hino mu gihugu, itanga amasomo 87 y’icyiciro cya mbere n’andi 138 y’icyiciro cya kabiri.
Ibirori byatangiwemo impamyabumenyi ku banyeshuri basoje amasomo muri UR, wabereye i Huye, ku cyicaro gikuru cya Kaminuza y'u Rwanda, witabirwa n’abantu benshi cyane. Abitabiriye bemeje ko wari umunsi w’umunezero n’ishema ku banyeshuri basoje amasomo yabo, ku babyeyi babo, ndetse no ku bayobozi babafashije kugera kuri uru rugero.
Uyu muhango wasigiye Kaminuza y’u Rwanda isura nshya y’intsinzi, ishimangira ko ikomeje kuba urumuri mu burezi n’iterambere ry’u Rwanda. Ni igikorwa cyishimiwe n'abarimo Umuyobozi w'Icyubahiro wa Kaminuza y'u Rwanda, Dr. Patricia L. Campbell; Umuyobozi Mukuru wa UR, Prof. Kayihura Muganga Didas; n’abayobozi b’amashami ya Kaminuza ya UR.
Mu bahawe impamyabumenyi na UR harimo 35 bahawe PhD