Ryasohotse
mu gihe hari hamaze iminsi havugwa ibihuha ko yaba agiye gutandukana n’iyi
Label. Mu itangazo ryasinywe na Kenny Mugarura, Umuyobozi Mukuru wa 1:55AM
Music, iyi label yavuze ko Bruce Melodie ari we muhanzi ugurisha cyane kurusha
abandi bayibarizwamo, kandi ko ari n’umufatanyabikorwa w’ingenzi mu rugendo rwo
guteza imbere impano nyarwanda.
Bati “Bruce
Melodie akomeje kuba umuhanzi w’icyubahiro muri 1:55AM. Akomeje kuba uw’ingenzi
ku Label yacu, akaba ari n’umufatanyabikorwa twubaha. Twiyemeje
gukomeza kumushyigikira mu rugendo rwe nk’umuhanzi ndetse n’umugabane ukomeye
mu iterambere ry’uruganda rwacu.”
Iri
tangazo ryaje mu gihe hari amakuru yagiye avugwa mu itangazamakuru ko
hari ikibazo cy’imibanire hagati ya Bruce Melodie na 1:55AM ndetse hakavugwa
n’icyekerezo cy’uko ashobora kuba agiye gutandukana nayo.
Iyi
Sosiyete yabigarutseho, ishimangira ko nta na rimwe yigeze igaya umusanzu wayo
mu guteza imbere uyu muhanzi.
Bati “Nta
na rimwe twigeze dutekereza ko ishoramari twamushoyemo ryabaye impfabusa.
Turacyari inyuma y’akazi ke n’ibyo yakoze bifite uruhare rukomeye mu kurengera
umuco no guteza imbere impano z’abahanzi b’Abanyarwanda.”
Ku
musozo w’iri tangazo, 1:55AM kandi yagaragaje ko iri gukora impinduka z’imbere
mu kigo mu rwego rwo kunoza imikorere no guteza imbere icyerekezo gishya, ariko
igasobanura ko ibyo bitagamije guheza cyangwa gukandamiza abahanzi, ahubwo ari
inzira yo kongera imbaraga mu mikorere y’iyi Label.
Uretse
kuba ari umuhanzi wabo w’ingenzi, Bruce Melodie ni umwe mu bafite umubare
munini w’abakunzi mu Rwanda no mu karere, akaba ari no mu bahanzi bake bagiye
bagaragaza ubufatanye bwa hafi n’iyi label haba mu bucuruzi, ubuhanzi ndetse no
mu rwego mpuzamahanga.
Ibi bishimangira ko kugeza ubu, 1:55AM ikomeje
kumufata nk’umutima w’ihuriro ryayo mu muziki, ndetse n’uko imufiteho icyizere
cy’igihe kirekire
Itangazo
ryahaga rugari abashaka gusezera
1:55AM
yanagaragaje ko yubaha ubwisanzure bw’abahanzi mu byemezo bafata ku masezerano.
Ibi byari bisobanuye ko mu gihe Bruce
Melodie agikomeye muri iyi sosiyete, abandi bahanzi bafite uburenganzira
busesuye bwo gufata icyemezo cyo kugenda igihe babishakiye, nta gahato cyangwa
igitutu.
InyaRwanda yabonye amakuru yizewe, avuga
ko hari inama yabaye muri 1:55 AM yanzura gusezerera Keny Sol, Element ndetse
na Ross Kana. Ibi nibyo byatumye Ross Kana afata iya mbere asezera yifashishije
Instagram- mbese arabatanga.
Ku
wa 3 Gicurasi 2025, Ross Kana yarabatanze arasezera
Ross
Kana yatangaje ko yasezeye ku mugaragaro muri 1:55 AM guhera ku wa 3 Gicurasi
2025, kubera ko iyo sosiyete yananiwe kuzuza amasezerano bagiranye ku wa 1
Ukuboza 2023.
Nubwo yasezeye,
Ross Kana yashimiye inkunga n’ubufasha yahawe mu gihe yakoranaga n’iyo
sosiyete. Yagaragaje ko icyemezo yafashe ari uko ashaka andi mahirwe
ashimangira intego ze n’ibyo akeneye nk’umuhanzi.
Yasoje
yifuriza 1:55 AM gukomeza kugira amahirwe no kugera ku ntego zayo zo guteza
imbere abahanzi.
Ku wa 2 Kamena 2025, Kenny Sol nawe
yarasezeye
Ku
mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Kamena 2025, Kenny Sol yatangaje ko
yatandukanye na sosiyete ya 1:55 AM nyuma y’umwaka n’amezi atatu yari ashize
bakorana mu bikorwa byari bigamije guteza imbere urugendo rw’umuziki we.
Ibi
byatangajwe binyuze mu itangazo ryashyizwe hanze, rigaragaza ko impande zombi
zifashe icyemezo cyo gukomeza inzira zitandukanye mu buhanzi.
Mu itangazo
ryasohowe, rigira riti “1:55 AM n’umuhanzi Kenny Sol batangaje ko guhera tariki
ya 02 Kamena 2025, bumvikanye gutandukana mu mahoro, ko bagiye gukomeza inzira
zitandukanye z’ubuhanzi.”
Bakomeje
bavuga ko nk’igisobanuro cy’urugendo rukomeye bagiranye mu guhanga umuziki,
bahisemo gusohora indirimbo yabo ya nyuma bahuriyeho bise “Dejavu”, yatangiye
kuboneka ku mbuga zose zicururizwaho umuziki guhera uyu munsi.
Uyu
mwanzuro watumye Kenny Sol aba umuhanzi wa mbere usezeye mu buryo bwemewe muri
Label ya 1:55 AM, mu gihe mugenzi we Ross Kana we yayivuyemo atabitangaje ku
mugaragaro, uretse ubutumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram, bwagaragaje ko
atakibarizwa muri iyi nzu itunganya umuziki.
Amakuru
agera kuri InyaRwanda kandi yemeza ko Kenny Sol azakomeza ibikorwa bye bya
muzika abinyujije muri sosiyete ya ‘Spectacular’, imaze iminsi imufasha mu
bijyanye n’imenyekanisha n’imicungire y’umwuga we, kandi ari nayo yagaragaye ku
itangazo ryashyizwe hanze.
Bruce Melodie niwe usigaye gusa muri
1:55 AM
N'ubwo
Element akibarizwa muri 1:55 AM, amasezerano ye amuvuga nka producer, si
umuhanzi. Amasezerano ye azarangira muri Mutarama 2026, ariko amakuru yizewe avuga
ko aherutse kwandikira ubuyobozi bwa sosiyete ya 1:55 AM abasaba ibiganiro bijyanye
n'imikoranire bafitanye, kugirango barebere hamwe icyo gukora.
Kenny
Sol nawe wari usigaye muri iyi Label, yasohoye itangazo mu ijoro ryo kuri uyu
wa Kabiri tariki 2 Kamena 2025, yemeza ko yatandukanye n'iyi sosiyete nyuma y'umwaka
n'amezi atatu yari ashize abarizwamo.
Yavuze
ko batandukanye mu mahoro, kandi ko buri ruhande rwishimira imikoranire
rwagiranye n'urundi.
Bivuze
ko muri iyi sosiyete hasigayemo Bruce Melodie nk'umuririmbyi; abandi barimo ni
aba Producer, Element nawe witegura gusezera, ndetse na Kompressor.
Hari amashusho
Coach Gael aherutse gushyira hanze ari kumwe na Bruce Melodie, amugaragaza nk’umuvandimwe
bahinganye imigende, ku buryo azakomeza kumushyigikira nk’umuhanzi yitezeho
gukomeza kumushyira ku isoko mpuzamahanga. Ati “Nkunda Bruce Melodie pee,
abaduteranya barirushya.”
Mu mushinga ya vuba Bruce Melodie ahanze amaso, harimo indirimbo yakoreye na Ray G wo muri Uganda, indirimbo na Diamond, ibitaramo hanze y’igihugu n’ibindi.
Kugeza
ubu, Bruce Melodie niwe muhanzi “w’icyubahiro” usigaye muri sosiyete ya 1:55 AM
ya Coach Gael
Kenny Sol yasezeye nyuma y’inama yabaye, yari yanzuye kumusezerera nyuma y’umwaka abarizwa muri 1: 55 AM
Element aherutse gusaba ibiganiro by’imikoranire na sosiyete ya 1:55 AM kugirango basoze amasezerano mu mahoro
Ross Kana ku wa 3 Gicurasi 2025, yanditse asezera, ariko yanateguye ibaruwa isezera mu buryo bujyanye n’amategeko n’amasezerano bagiranye
Coach Gael aherutse kugaragaza ko Bruce Melodie byarenze gukorana, ahubwo yabaye umuvandimwe
KANDA UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE KIGARUKA KU ISEZERA RYA ROSS KANA MURI 1:55 AM