1:55 AM isigayemo Bruce Melodie gusa

Imyidagaduro - 03/06/2025 9:15 AM
Share:

Umwanditsi:

1:55 AM isigayemo Bruce Melodie gusa

Ku wa 22 Mata 2025, Sosiyete y’umuziki ya 1:55AM yasohoye itangazo yavuzemo ku mugaragaro ko Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie] akiri umuhanzi wabo w’ingenzi ndetse ko imufata nk’umwe mu bafatanyabikorwa bayo b’icyubahiro.

Ryasohotse mu gihe hari hamaze iminsi havugwa ibihuha ko yaba agiye gutandukana n’iyi Label. Mu itangazo ryasinywe na Kenny Mugarura, Umuyobozi Mukuru wa 1:55AM Music, iyi label yavuze ko Bruce Melodie ari we muhanzi ugurisha cyane kurusha abandi bayibarizwamo, kandi ko ari n’umufatanyabikorwa w’ingenzi mu rugendo rwo guteza imbere impano nyarwanda.

Bati “Bruce Melodie akomeje kuba umuhanzi w’icyubahiro muri 1:55AM. Akomeje kuba uw’ingenzi ku Label yacu, akaba ari n’umufatanyabikorwa twubaha. Twiyemeje gukomeza kumushyigikira mu rugendo rwe nk’umuhanzi ndetse n’umugabane ukomeye mu iterambere ry’uruganda rwacu.”

Iri tangazo ryaje mu gihe hari amakuru yagiye avugwa mu itangazamakuru ko hari ikibazo cy’imibanire hagati ya Bruce Melodie na 1:55AM ndetse hakavugwa n’icyekerezo cy’uko ashobora kuba agiye gutandukana nayo.

Iyi Sosiyete yabigarutseho, ishimangira ko nta na rimwe yigeze igaya umusanzu wayo mu guteza imbere uyu muhanzi.

Bati “Nta na rimwe twigeze dutekereza ko ishoramari twamushoyemo ryabaye impfabusa. Turacyari inyuma y’akazi ke n’ibyo yakoze bifite uruhare rukomeye mu kurengera umuco no guteza imbere impano z’abahanzi b’Abanyarwanda.”

Ku musozo w’iri tangazo, 1:55AM kandi yagaragaje ko iri gukora impinduka z’imbere mu kigo mu rwego rwo kunoza imikorere no guteza imbere icyerekezo gishya, ariko igasobanura ko ibyo bitagamije guheza cyangwa gukandamiza abahanzi, ahubwo ari inzira yo kongera imbaraga mu mikorere y’iyi Label.

Uretse kuba ari umuhanzi wabo w’ingenzi, Bruce Melodie ni umwe mu bafite umubare munini w’abakunzi mu Rwanda no mu karere, akaba ari no mu bahanzi bake bagiye bagaragaza ubufatanye bwa hafi n’iyi label haba mu bucuruzi, ubuhanzi ndetse no mu rwego mpuzamahanga.

Ibi bishimangira ko kugeza ubu, 1:55AM ikomeje kumufata nk’umutima w’ihuriro ryayo mu muziki, ndetse n’uko imufiteho icyizere cy’igihe kirekire

 

Itangazo ryahaga rugari abashaka gusezera

1:55AM yanagaragaje ko yubaha ubwisanzure bw’abahanzi mu byemezo bafata ku masezerano. Yagize iti “Nta gihe na kimwe twigeze dushyiraho igitutu ngo umuhanzi cyangwa ‘Producer’ yongere amasezerano. Umuhanzi wese utagishaka gukomeza gukorana natwe, yemererwa guhabwa uburenganzira bwo kuva muri Label mu bwumvikane n’amahoro.”

Ibi byari bisobanuye ko mu gihe Bruce Melodie agikomeye muri iyi sosiyete, abandi bahanzi bafite uburenganzira busesuye bwo gufata icyemezo cyo kugenda igihe babishakiye, nta gahato cyangwa igitutu.

 

InyaRwanda yabonye amakuru yizewe, avuga ko hari inama yabaye muri 1:55 AM yanzura gusezerera Keny Sol, Element ndetse na Ross Kana. Ibi nibyo byatumye Ross Kana afata iya mbere asezera yifashishije Instagram- mbese arabatanga.


Ku wa 3 Gicurasi 2025, Ross Kana yarabatanze arasezera

Ross Kana yatangaje ko yasezeye ku mugaragaro muri 1:55 AM guhera ku wa 3 Gicurasi 2025, kubera ko iyo sosiyete yananiwe kuzuza amasezerano bagiranye ku wa 1 Ukuboza 2023. Avuga ko kutubahiriza ayo masezerano byamugizeho ingaruka zikomeye ku bitekerezo yari afite n’iterambere rye nk’umuhanzi.

Nubwo yasezeye, Ross Kana yashimiye inkunga n’ubufasha yahawe mu gihe yakoranaga n’iyo sosiyete. Yagaragaje ko icyemezo yafashe ari uko ashaka andi mahirwe ashimangira intego ze n’ibyo akeneye nk’umuhanzi.

Yasoje yifuriza 1:55 AM gukomeza kugira amahirwe no kugera ku ntego zayo zo guteza imbere abahanzi.

Ku wa 2 Kamena 2025, Kenny Sol nawe yarasezeye

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Kamena 2025, Kenny Sol yatangaje ko yatandukanye na sosiyete ya 1:55 AM nyuma y’umwaka n’amezi atatu yari ashize bakorana mu bikorwa byari bigamije guteza imbere urugendo rw’umuziki we.

Ibi byatangajwe binyuze mu itangazo ryashyizwe hanze, rigaragaza ko impande zombi zifashe icyemezo cyo gukomeza inzira zitandukanye mu buhanzi.

Mu itangazo ryasohowe, rigira riti “1:55 AM n’umuhanzi Kenny Sol batangaje ko guhera tariki ya 02 Kamena 2025, bumvikanye gutandukana mu mahoro, ko bagiye gukomeza inzira zitandukanye z’ubuhanzi.”

Bakomeje bavuga ko nk’igisobanuro cy’urugendo rukomeye bagiranye mu guhanga umuziki, bahisemo gusohora indirimbo yabo ya nyuma bahuriyeho bise “Dejavu”, yatangiye kuboneka ku mbuga zose zicururizwaho umuziki guhera uyu munsi.

Uyu mwanzuro watumye Kenny Sol aba umuhanzi wa mbere usezeye mu buryo bwemewe muri Label ya 1:55 AM, mu gihe mugenzi we Ross Kana we yayivuyemo atabitangaje ku mugaragaro, uretse ubutumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram, bwagaragaje ko atakibarizwa muri iyi nzu itunganya umuziki.

Amakuru agera kuri InyaRwanda kandi yemeza ko Kenny Sol azakomeza ibikorwa bye bya muzika abinyujije muri sosiyete ya ‘Spectacular’, imaze iminsi imufasha mu bijyanye n’imenyekanisha n’imicungire y’umwuga we, kandi ari nayo yagaragaye ku itangazo ryashyizwe hanze.

Bruce Melodie niwe usigaye gusa muri 1:55 AM

N'ubwo Element akibarizwa muri 1:55 AM, amasezerano ye amuvuga nka producer, si umuhanzi. Amasezerano ye azarangira muri Mutarama 2026, ariko amakuru yizewe avuga ko aherutse kwandikira ubuyobozi bwa sosiyete ya 1:55 AM abasaba ibiganiro bijyanye n'imikoranire bafitanye, kugirango barebere hamwe icyo gukora.

Kenny Sol nawe wari usigaye muri iyi Label, yasohoye itangazo mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Kamena 2025, yemeza ko yatandukanye n'iyi sosiyete nyuma y'umwaka n'amezi atatu yari ashize abarizwamo.

Yavuze ko batandukanye mu mahoro, kandi ko buri ruhande rwishimira imikoranire rwagiranye n'urundi.

Bivuze ko muri iyi sosiyete hasigayemo Bruce Melodie nk'umuririmbyi; abandi barimo ni aba Producer, Element nawe witegura gusezera, ndetse na Kompressor.

Hari amashusho Coach Gael aherutse gushyira hanze ari kumwe na Bruce Melodie, amugaragaza nk’umuvandimwe bahinganye imigende, ku buryo azakomeza kumushyigikira nk’umuhanzi yitezeho gukomeza kumushyira ku isoko mpuzamahanga. Ati “Nkunda Bruce Melodie pee, abaduteranya barirushya.”

Mu mushinga ya vuba Bruce Melodie ahanze amaso, harimo indirimbo yakoreye na Ray G wo muri Uganda, indirimbo na Diamond, ibitaramo hanze y’igihugu n’ibindi.


Kugeza ubu, Bruce Melodie niwe muhanzi “w’icyubahiro” usigaye muri sosiyete ya 1:55 AM ya Coach Gael


Kenny Sol yasezeye nyuma y’inama yabaye, yari yanzuye kumusezerera nyuma y’umwaka abarizwa muri 1: 55 AM


Element aherutse gusaba ibiganiro by’imikoranire na sosiyete ya 1:55 AM kugirango basoze amasezerano mu mahoro


Ross Kana ku wa 3 Gicurasi 2025, yanditse asezera, ariko yanateguye ibaruwa isezera mu buryo bujyanye n’amategeko n’amasezerano bagiranye


Coach Gael aherutse kugaragaza ko Bruce Melodie byarenze gukorana, ahubwo yabaye umuvandimwe

KANDA UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE KIGARUKA KU ISEZERA RYA ROSS KANA MURI 1:55 AM



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...