Nk'uko byatangajwe n’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Kane, iyi nkunga yatanzwe muri iki cyumweru. Itangazo ryagiye hanze rivuga ko ibi bigamije kugira uruhare mu bikorwa by’ubutabazi.
Rigira riti: ”Mu buryo busa n’ubuheruka koherezwa [muri Gaza], muri iki cyumweru hoherejwe ibirenga toni 40 by’ibiribwa n’imiti. Ni uruhare mu bikorwa mpuzamahanga byo gutanga ubutabazi. Yakiriwe n’umuryango Jordan Hashemite Charity Organization”.
U Rwanda rwaherukaga gutanga inkunga nk'iyi muri Gicurasi 2025. Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko ishyigikiye ihoshwa ry’amakimbirane muri Gaza no kurindwa kw’ubuzima bw’abasivile.
Mu mwaka ushize Perezida Paul Kagame yitabiriye inama yibanze ku kibazo cy’abaturage bo mu Ntara ya Gaza muri Palestine, aho ubuzima bwabo bwahungabanye kuva mu Ukwakira 2023.
Iyi nama yari yatumijwe n’Umwami Abdullah II bin Al-Hussein wa Jordan, Perezida Abdel Fattah el-Sisi wa Misiri, ndetse n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres.