Ni njye wabanje kumubwira ko mukunda - Kathia Kamali kuri Adonis bagiye kurushinga

Imyidagaduro - 02/09/2025 8:19 AM
Share:

Umwanditsi:

 Ni njye wabanje kumubwira ko mukunda - Kathia Kamali kuri Adonis bagiye kurushinga

Kathia Kamali ubarizwa mu itsinda rya ‘Mackenzies’ ari mu byishimo bikomeye yitegura ko tariki ya 5 Nzeri 2025 azakora ibirori by’ubukwe n’umukinnyi wa APR BBC, Adonis Jovon Filer, nyuma y’igihe gishize bari mu munyenga w’urukundo, wabanjirijwe no kuba inshuti zisanzwe.

Kathia yahishuye ko ari we wafashe iya mbere asaba Adonis urukundo, ibintu bitamenyerewe cyane ku bakobwa b’Abanyarwandakazi.

Kathia na Adonis bahuriye bwa mbere muri resitora bahujwe n’inshuti yabo isanzwe ibazi bombi. Icyo gihe Kathia yari agifite undi mukunzi, mu gihe na Adonis we yari amaze iminsi atandukanye n’uwo bakundanaga. Ati "Njya gukundana n'umukunzi wanjye (Adonis), twahuriye ahantu muri resitora ari inshuti yaduhuje. Atubwira hari umuntu nshaka ko muzahura nawe.”

“Icyo gihe njyewe nari ndi no mu rukundo, nari ndi gukundana n'undi muntu rwose mpuze...nta mwanya nari mufitiye, uretse ko na we ntawo yari amfitiye. Yari avuye mu rukundo (Atandukanye n’uwo bakundanaga). Uwo twakundanaga, twaratandukanye. Ariko uyu we akajya aza aho dukorera, atangira kuba inshuti yacu.”

Uko iminsi yicumaga, Kathia yatangiye kubona Adonis afite umuco n’imyitwarire y’ingenzi yashakaga mu mukunzi: Umusore utagenzura buri kintu cyose, utabuza umuntu ubwisanzure bwe; utemera guhagarika umukobwa mu byo yishimira nko kwambara uko yifuza cyangwa gusenga igihe abishakiye, ndetse akaba umuntu uvugisha ukuri kandi udahisha byinshi.

Uyu mukobwa anavuga ko yanyuzagamo akabaza ibibazo binyuranye Adonis bijyanye n’urukundo, nk’igihe umukobwa yajya gusenga akarara ijoro mu masengesho uko yabyakira, imyitwarire yifuza ku mukobwa bashing urugo, n’ibindi byagiye bituma arushaho kumwiyumvamo. Ati “Yari umuntu udafite icyo ampisha, ambwiza ukuri.”

Adonis ntiyari afite gahunda yo gukundana na Kathia ubwo batangiye kumenyana. Ariko uburyo uyu mukobwa yamwitagaho buri gihe byamuteye amatsiko. Yavuze ko uyu musore yakundaga kubasura cyane, kandi akamubona nk’umusore udafite icyo yitayeho, bituma atera intambwe yo kumubwira ko yamukunze.

Ati "Ubundi we yatangiye nta rukundo ashaka. Ni njyewe wabanje kumubwira ko mukunda. Kandi mbimubwira nta kibazo mbifiteho. Urumva yazaga buri munsi kwa Nyogokuru, nkahora ndi kumwitaho, nkamushimira ibiryo, arambaza ati ese ko uhora unyitaho ni ukubera iki? Kandi mbona atari abantu benshi ubikorera, ndamubwira nti ubwo se ntabwo ibyibwira, ndagukunda."

Nubwo Adonis icyo gihe atahise yemera kumubwira amagambo y’urukundo, yamwijeje ko igihe kizagera na we akamukunda by’ukuri. Ariko kandi yanamubwiye ko hari hashize igihe kinini atumva umukobwa ijambo ndagukunda.

Kathia Kamali yavuze n'ubwo yari yamaze kwemerurira umusore ko yamukunze, ariko muri we ntiyiyumvishaga ko azamubera umugabo, ashingiye ku miterere y'uyu musore kuko yari yasutse 'dread' afite 'tatoos' nyinshi ku mubiri, ku buryo yibazaga uko azamwerekana kwa Se.

Ariko kandi avuga ko uko iminsi yagiye yicuma, umusore yagiye amukunda kurushaho, ku buryo yagiye amwoherereza impano, ndetse rimwe na rimwe akamutegera indege bakajya mu bihugu bitandukanye.

Asobanura ko igihe cyageze, noneho Adonis amusaba ko bakora ubukwe. Ati "Umuryango wanjye baramukunze cyane."

Hari n’abagerageje kubasenyera urukundo babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, bamushinja ubuhehesi no kugira abandi bakobwa. Ariko ibyo ntibyigeze bibaca intege, ahubwo byabakomereje urukundo.

Kathia asobanura ko yagiye abona ubutumwa bw'abantu benshi bamubwira ko umugabo ashatse ntacyo azamugezaho, ariko kandi akibaza icyo bagamije.

Uyu mukobwa yavuze ko ashyigikira umugabo we ku mikino yose akina, ndetse ko rimwe na rimwe baganira bakareba ibitaragenze neza, bakabikosora.

Kathia yavuze ko umukunzi we amukunda bya nyabyo 'ku buryo mba mbona yiteguye kunyitangira'.  Ati "Urukundo nyarwo rw'aho umuntu akubwira ngo ndagukunda ukambyumva koko. Ni umuntu wanjye. Ni we Imana yandemeye."

Ku wa 31 Ukuboza 2024, Adonis yambitse impeta Kathia amusaba kuzamubera umugore, undi na we arabyemera nta kuzuyaza. Ubu bari kwitegura guhamya isezerano ryabo imbere y’Imana n’abantu ku wa 5 Nzeri 2025.

Kathia Kamali yahishuye ko ariwe wasabye Adonis ko bakundana nyuma y’igihe kinini abona ko bahuza urugwiro


Kathia yavuze ko yafashe icyemezo cyo kujya asubiza buri wese umwendereza ku mbuga nkoranyambaga avuga ku rukundo rwabo


Kathia yavuze ko umukunzi we yamubonyemo ubumuntu, no kuba amwitaho bidasanzwe


Kathia yavuze ko yamenyanye na Adonis ari mu rukundo n’undi musore baje gutandukana

Umuryango wa Kathia ntiwatunguwe n’urukundo rw’abo, kuko bamwe muri bo barabicyekaga- Uyu bari kumwe na Jeanine Noach


Muri ‘weekend’ ishize, Kathia Kamali yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi bizwi nka ‘Bridal Shower’ 

Kathia yavuze ko hari abakobwa bagiye bamwandikira bamubwira ko umusore bagiye kurushinga ‘ntakirimo’ 

Kathia yavuze ko ashyigikira umugabo we mu mikino yose akina ya Basketball



Kathia Kamali n'umukunzi we bazahamya isezerano ryabo ku wa Gatanu tariki 5 Nzeri 2025




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...