Iyi
ndirimbo yari isanzwe iri kuri album, ariko nyuma yo kuyumvikanamo neza bombi, bahisemo
kuyisubiramo mu buryo bushya buhaye agaciro imbaraga z’ubufatanye bwabo.
Iyi
version nshya y’iyi ndirimbo izagaragara ku isohoka rishya rya Souvenir 53,
nk’ishimwe rya Da Rest ku bafana bamushyigikiye kuva yatangira uru rugendo,
ndetse n’ubushuti asanzwe afitanye na Nel Ngabo. Aba bombi basanzwe banafitanye
indirimbo bakoranye bise ‘Zana’.
Album
nshya ya Da Rest yiswe Souvenir53, yayitiriye umukobwa bazarushingana ku wa 27
Nzeri 2025, bitewe n’uburyo amufata nk’inkingi y’ingenzi mu rugendo rwe.
Iriho
indirimbo 15 zinyuranye zirimo: Holy Mama, Pretty, La vida Loca, Jolie,
Amarira, Celebration, Wedding Day, Super Woman, Marry Me, Umusazi, Sondela,
Vitamin, Amakosa, Reka Ngukunde ndetse na Souvenir.
Biteganyijwe
ko iyi album izasohoka ku mugaragaro ku wa 20 Gicurasi 2025. Irimo injyana
zitandukanye zirimo RnB, Kompa, Afrobeat na Zouk, yifashishijemo abatunganya
umuziki nka Popiyeeeh, Ayooo Rush, Evydecks, Flyest, Booster na Bob Pro.
Da
Rest yatangiye kumenyekana ubwo yari mu itsinda Juda Muzik ari kumwe na Junior,
ariko baje gutandukana mu 2023, buri wese akomeza urugendo rwe ku giti cye.
Ni
album Da Rest avuga ko ari “urwibutso rw’urugendo rwanjye mu muziki n’ubuzima.
Ni inkuru mvuga mu buryo bw’umuziki, zitwaye amarangamutima n’ibyiyumvo
byanjye.”
Kwiyongera
kwa Nel Ngabo kuri iyi album bishimangira ko Souvenir 53 itagarukira ku
gusohoka gusa, ahubwo ikomeza kubaho no gukura, ishimangira ubufatanye mu
bahanzi n’ubushake bwo gutanga umuziki unoze.
Da
Rest yatangaje ko yongereye Nel Ngabo kuri Album ye, ndetse indirimbo ‘La Vida
Loca’ bayikorewe na Producer Flyest Music
Ku wa 3 Gicurasi 2025, nibwo Da Rest yamuritse Album ‘Souvenir 53’- Icyo gihe yashimye Nel Ngabo ku bw’uruhare rwe mu guteza imbere impano ye