Rayon Sports yabitangaje kuri uyu wa Mbere ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga. Yanditse iti: ”Ku mugaragaro Lomani Marcel yinjiye mu bagize ikipe tekinike ya Rayon Sports. Urakagaruka neza mu rugo mu muryango”.
Biteganyijwe ko uyu mutoza ari we uzaba ari uwa mbere wungirije wa Rayon Sports, Haruna Ferouz akaba uwa kabiri mu gihe umutoza mukuru we agitegerejwe akaba ari Bruno Ferry ukomoka mu Bufaransa uzagera mu Rwanda muri iki Cyumweru.
Lomani Marcel wari umutoza wungirije muri Etincelles FC yasinye amasezerano y’amezi atandatu muri Rayon Sports.
Uyu mutoza w’imyaka 40 yakinnye mu makipe nka AS Kigali, Rayon Sports na Kiyovu Sports. Ni umutoza umaze kugira uburambe mu mupira w’u Rwanda dore ko yatoje mu makipe nka Gasogi United, Gorilla FC, Espoir FC, Kiyovu Sports na Rayon Sports asubiyemo.
Kugeza ubu iyi kipe yambara ubururu n’umweru ntabwo ihagaze neza dore ko iri ku mwanya wa 5 ku rutonde rwa shampiyona aho irushwa amanota 9 na Police FC iyoboye.

Lomami Marcel yagizwe umutoza muri Rayon Sports
