Intsimbura matiku! Fall Ngagne na Asman ba Rayon Sports bagarutse

Imikino - 18/11/2025 5:35 PM
Share:
 Intsimbura matiku! Fall Ngagne na Asman ba Rayon Sports bagarutse

Ba Rutahizamu ba Rayon Sports, Fall Ngagne na Ndikumana Asman bari bamaze iminsi mu mvune bagarutse mu myitozo yuzuye.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Ugushyingo 2025, Rayon Sports yitegura AS Kigali mu mukino wa mu nani wa Rwanda Premier League yungutse imbaraga mu busatirizi bwayo, aho Ndikumana Asman na Fall Ngagne bakoze imyitozo yuzuye na bagenzi babo.

Mu myitozo y'imbaraga umutoza Aruna Ferouz wa Gikundiro yakoresheje, aba bakinnyi bayikoze neza ndetse banitwara neza. Mu myitozo y'uyu munsi Rutahizamu Fall Ngagne yatsinze ibitego bibiri, mu gihe Asman yatsinze igitego kimwe n'umupira umwe wabyaye igitego cya kabiri cya Fall Ngagne.

Mu mashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga za Rayon Sports, aba bakinnyi batangaje ko bagarutse. Bagize bati: "Nitwa Asman na njye ndi Fall Ngagne, twagarutse."

Fall Ngagne yavunikiye mu mukino Amagaju FC yanganyije na Rayon Sports igitego 1-1 tariki 22 Gashyantare 2025, mu gihe Ndikumana Asman yavunitse tariki 20 Nzeri 2025 mu mukino batsinzwemo na Singida Black Stars igitego 1-0 mu mukino ubanza wa CAF Confederations Cup.

Nyuma y'ibibazo no kutumvikana hagati ya Komite Nyobozi iyobowe na Twagirayezu Thadee na Komite y'Urwego rw'Ikirenga ya Paul Muvunyi, Rayon Sports yongeye kugira ibyishimo byo kwakira ba Rutahizamu Bayo Ndikumana Asman na Fall Ngagne bagarutse mu myitozo yuzuye n'ikipe.

Rutahizamu Fall Ngagne yagarutse mu myitozo yuzuye n'ikipe

Rutahizamu Ndikumana Asman yagarutse mu myitozo yuzuye n'ikipe


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...