Ibihembo bya Super Cup ya FERWAFA byakubwe kabiri-VIDEO

Imikino - 22/12/2025 3:07 PM
Share:

Umwanditsi:

 Ibihembo bya Super Cup ya FERWAFA byakubwe kabiri-VIDEO

Ibihembo bizahabwa uzegukana igikombe kiruta ibindi mu Rwanda cya Super Cup ya 2025 byikubye Kabiri mu bagabo no mu bagore.

Ubusanzwe ikipe yegukanye igikombe gihuza ikipe yatwaye igikombe cy’Amahoro n’icya shampiyona yahabwaga Miliyoni 10 Frw mu gihe iya kabiri yo yahabwaga Miliyoni 5 haba mu bagabo no mu bagore.

Kuri ubu ariko ibihembo byakubwe kabiri nk'uko byatangajwe na Visi Perezida wa Kabiri wa FERWAFA, Mugisha Richard mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere.

Yagize ati: ”Kuri iyi nshuro amakipe yose haba ay’abagabo n'ay’abagore, izatwara Super Cup izahabwa Miliyoni 20 Frw, iya kabiri ihabwe Miliyoni 10 Frw haba mu bagabo no mu bagore”.

Yavuze ko nubwo Super Cup y’uyu mwaka yatinze ndetse n’igihe izakinirwa kigatinda kumenyekana ariko ko ubutaha ibintu bizahinduka. Ati: ”Guhera mu mwaka utaha ibijyanye n’igihe izakinirwa izajya imenyekana kare nk'uko ingengahihe za shampiyona cyangwa iz'andi marushanwa zimenyekana kare. Rero ndibwira ko iri kosa ryabaye iyi nshuro ryo gutinda kumenya itariki ritazongera kubaho mu mwaka utaha w’imikino.”

Mugisha Richard yasobanuye ko bemeranyije na Rayon Sports na APR FC ko zizabafasha gushishikariza abafana kwitabira ndetse ko hari n’andi mafaranga bazayaha azaba yavuye kuri Stade.

Ati: ”Icyo twemeranyije n’amakipe azakina Super Cup ni uko tuzafatanya ibijyanye no gakungurira abafana kuza ku mukino ku buryo hazaza abafana benshi, stade yacu ikagira umwuka uri hejuru nk'uko tubyifuza. Uko byagenda kose hari amafranga azagenda kuri Stade ariko twemeranyije n’amakipe ko hari ubundi buryo bwo gufasha amakipe umuntu yabyita nka nkunganire”.

Super Cup ya 2025 izakinwa tariki ya 10 Mutarama mu mwaka utaha aho mu bagabo Rayon Sports izakina na APR FC naho mu bagore Rayon Sports izakine na Indahangarwa.

Amafaranga azahembwa amakipe kuri Super Cup yakubwe kabiri 

Nyura hano wumve Mugisha Richard asobabura iby'ibihembo bishya kuri Super Cup




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...