Ku bufatanye n’abahanzi barimo Bruce
Melodie, Element, Ross Kana, na Kenny Sol, yatangaje impinduka mu myumvire ya
muzika, uburyo bwo gucunga ibikorwa by’umuhanzi, no kugera ku rwego
mpuzamahanga.
Ni umucuruzi w’umuhanga wageze no kuri
Kigali Universe. Yavutse atari umuhanzi, ahubwo yaje mu ruganda rw’imyidagaduro
afite intego yo gukora ibintu bitari bisanzwe.
Coach Gael yahinduye isura y’uwabaye
Pasiteri mbere yo kwinjira mu bucuruzi, atanga ubujyanama butari bushingiye
gusa ku gutunganya indirimbo, ahubwo no ku buryo bwo kubaka imyanya y’umuhanzi
mu isoko.
Coach Gael: Yakoranye n’abahanzi barimo
Bruce Melodie, Element, Ross Kana na Kenny Sol. Inkuru ye yerekana uburyo
impano, ubushake bwo gukora no guhindura ibintu bishobora gutanga impinduka
zikomeye mu myaka mike gusa.
Muri iyi nkuru, turasesengura uburyo uyu muhanga yabaye umuyobozi w’ubucuruzi wateje imbere umuziki mu Rwanda no hanze yaho.
Coach
Gael: Umugabo waturutse mu bucuruzi, akinjira mu muziki afite intumbero
idasanzwe
Coach Gael amazina ye nyakuri ni Karomba
Gael, ni umwe mu bantu binjiye mu ruganda rw’imyidagaduro atari nk’umuhanzi,
producer cyangwa umunyamakuru, ahubwo nk’umucuruzi wifuza guhindura uburyo
impano zitunganywa, zigacungwa, kandi zikabyazwa umusaruro.
Yize ubucuruzi n’imiyoborere, akora mu
bigo bikomeye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’ahandi. Nyuma y’imyaka yari
amaze yitegereza uko ibintu bikorwa mu ruganda rw’imyidagaduro, yasanze hari
icyuho gikomeye: abahanzi bafite impano, ariko badacungwa neza.
Coach Gael yagize kuvuga ati “Nashakaga
gukora ‘Label’ ifite umurongo nk’uw’ibigo byo hanze”
Mu biganiro bitandukanye, Coach Gael
yakunze kuvuga ko mu gihe yaganiraga na Bruce Melodie, yasanze hari ibintu
byinshi bishobora gukosorwa mu mikorere y’abahanzi.
Yavuze ati “Nabonaga Bruce Melodie ari
impano ikomeye, ariko ntekereza ko hari uburyo dushobora kumufasha agahinduka
brand ku rwego mpuzamahanga. Ariko si we gusa, hari abandi benshi bafite iyo
potential.”
Ni bwo yatangiye gutegura 1:55 AM Label,
ayishingira ku ntego yo gufasha abahanzi kuba ibirango (brands) aho kuba abantu
bacuranga gusa cyangwa baceza gusa.
Coach Gael ni intiti mu mibare kuko
ayifitemo Master's. Amashuri ya Kaminuza yayatangiriye muri Uganda muri
Kaminuza ya Makerere aho atatinze kuko yahise ayakomereza mu Buhinde.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri
cya Kaminuza mu ishami ry’Imibare n’Ibarura mibare [Statistics&Mathematics]
n’icya Gatatu cya Kaminuza mu Mibare yakuye mu Buhinde muri 2012.
Ni umuntu ukunda kuba inyuma y’ibikorwa kurusha
kuba ku isonga y’itangazamakuru. Ntabwo akunze kuvugwa cyane, ariko ibikorwa
bye byivugira.
Abakorana nawe bemeza ko ari umuntu
wihanganye, uzi gucunga abantu, kandi uharanira ko ibintu bikozwe neza kurusha
kwihutisha ibikorwa.
Muri make, Coach Gael yinjiye mu muziki
nk’umucuruzi uharanira gukora Label iri ku rwego rw’isi. Amaze imyaka itatu
gusa ariko ibikorwa bye byamaze guhungabanya ishusho ya Labels gakondo mu
Rwanda.
Kuki
yitwa “1:55 AM”?
Izina ry’iyi Label rifite igisobanuro
gikomeye ku rugendo rwe. Yigeze kuvuga ko yigeze gufata icyemezo gikomeye ku
buzima bwe saa saba n’iminota 55 z’ijoro — aho yahisemo kuva mu mirimo isanzwe
y’ubucuruzi, agatangira kwinjira mu ruganda rw’imyidagaduro.
Icyo gihe cyamubereye intangiriro
y’impinduka, ni nayo mpamvu yahisemo ko Label ye yitiranwa n’icyo gihe. Izina ry’iyi
Label kandi ryisanisha n’Umugabane umwe wa Afurika, ndetse n’ibihugu 55 bigize
uyu mugabane.
Ibyo yagejeje ku bahanzi be mu myaka itatu ishize:
1.Bruce
Melodie: Umusingi w’umushinga wa 1:55 AM
Bruce Melodie niwe muhanzi wa mbere
wagiranye amasezerano n’iyi Label. Guhera ubwo batangiye gukorana, ibikorwa bye
byagiye ku rundi rwego. Coach Gael yamuhaye inkunga ifatika mu buryo
bw’amafaranga, ubujyanama nk’umuhuza n’abandi bahanzi bo hanze.
Yamufashije gushyira hanze album “Colorful
Generation” yagiye hanze mu mpera za 2024. Ni imwe mu ma album ya mbere yasohowe
n’umuhanzi nyarwanda ku rwego rw’umwuga kuva ku gitekerezo kugeza ku ishyirwa
ku isoko.
Coach Gael kandi yamushyigikiye mu
mishinga yo gukora ibitaramo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika no muri Canada,
anamuhuza n’abahanzi barimo Diamond Platnumz, Meddy na Harmonize.
2024, wabaye umwaka ukomeye Bruce Melodie
yakoze ibikorwa byinshi ugereranyije n’indi myaka yatambutse.
1.Ibikorwa by’ingenzi mu muziki
Yasohoye indirimbo “When She is Around”
yakoranye na Shaggy. Ni indirimbo yakunzwe cyane, ikagera ku mwanya wa 8 ku
rutonde rwa Billboard World Digital Sales Chart ndetse no ku mwanya wa 20 ku
rutonde rwa US Afrobeat Songs chart.
Indi ndirimbo yagiye ashyira hanze harimo
Sowe, Iyo foto yakoranye na Bien Aime n’izindi.
2. Bruce Melodie yakoze imikoranire
n’abahanzi bo mu bihugu bitandukanye nka Bwiza mu ndirimbo Ogera, Nadia Mukami mu
ndirimbo Kipepeo, na Bayanni na DJ Neptune mu ndirimbo Forever.
Ku itariki ya 20 Mutarama, Bruce Melodie
yabaye umwe mu ba nyir’ubucuruzi bwa UGB i Kigali (Rwanda). Ku itariki ya 3
Gashyantare, yitabiriye igitaramo cya Rwanda Day mu mujyi wa Washington D.C.
(USA).
Mu kwezi kwa Werurwe, yagaragaye muri Good
Morning America na Live Kelly and Mark ku mbuga nkoranyambaga z’imbere mu
gihugu.
Bruce yakoze ibikorwa bitandukanye byo mu
muziki mu bihugu nka Tanzania mu kwezi kwa Mata. Yagiye muri Nigeria gufata amashusho
y’indirimbo Sowe, yitabiriye ibirori bya Shaddy Mixtape Party mu Bwongereza.
Yabaye umuhanzi mukuru mu gitaramo cya
Brussels Show mu Bubiligi. Mu mezi ya Kanama kugeza Ukwakira, yagiye mu ngendo
muri Kenya no mu Rwanda, aho yakoze ibitaramo bitandukanye. Yakoze ingendo muri
Canada muri Ukwakira, agatarama mu migi ya Ottawa, Montreal, Toronto na
Vancouver.
Mu Ukuboza, yatanze igitaramo muri Kampala
(Uganda) no kwakira ibirori byo kumurika album Colorful Generation mu Rwanda.
Bruce Melodie yakiriye abahanzi baturutse
mu bihugu bitandukanye, barimo Blaq Diamond (South Africa), Bien Aime (Kenya),
Bahati (Kenya), na Joeboy (Nigeria).
Bruce Melodie yakoranye n’abafatanyabikorwa
bamuhaye inkunga mu bikorwa bye bya muzika, harimo 1:55 AM, Primus/Bralirwa,
MTN, RPF, UGB, EAP, na Kigali Universe.
Umwaka wa 2024 wari umwaka udasanzwe kuri
Bruce Melodie, aho yagaragaje ubuhanga bwe mu muziki, yamenyekanisha ibikorwa
bye ku isi, kandi ahanga imikoranire myiza n’abandi bahanzi. Umwaka wa 2024
wateye imbere kandi utegura ibihe byiza muri 2025.
Muri make, umwaka wa 2024 wagaragaje ko Bruce Melodie arushijeho kuba umuhanzi mpuzamahanga ufite ibikorwa byinshi kandi by’ingenzi.
2.Ross
Kana: Impano nshya yahise itangira kumvikana
Mu ndirimbo yasohoye harimo “Fou De Toi”
yakoranye na Bruce Melodie na Element ndetse na “Sesa” yakiriwe neza n’abakunzi
be.
Uburyo amashusho y’izi ndirimbo
yatunganyijwe n’uburyo zatejwe imbere ku mbuga nkoranyambaga byagaragaje ko
hari umuntu uhagaze inyuma ye.
Yitabiriye igitaramo cya Bruce Melodie
yamurikiyemo Album ye ‘Colorful Generation’ cyabereye muri Kigali Universe mu
mpera za 2024, aho yagaragaye nk’umuhanzi ushya ushobora kuzana impinduka mu
muziki w’abagore mu Rwanda.
Coach Gael yafashije Ross Kana cyane mu
mashusho y’indirimbo yagiye akorera hirya no hino ku Isi. Yagiye muri Ethiopia,
Kenya, Tanzania n’ahandi.
Ross Kana yatangiye kurya ku mafaranga ya
Coach Gael ku wa 2 Gashyantare 2024, ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye yise
'Sesa' imaze kurebwa n'abantu barenga Miliyoni
imwe.
Mu mezi atanu ashize, uyu musore yasohoye
indirimbo 'Mami' ari nayo ya kabiri yakoze ari muri iyi Label. Bivuze ko mu
mwaka ushize ari muri iyi Label yakozemo indirimbo ebyiri gusa.
Yagaragaye mu bitaramo by'imbere mu gihugu, aho yaririmbye mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival, ndetse yanaririmbye mu gitaramo cy'abarimo Ruger na Victony bakoreye muri BK Arena.
3.Element:
Producer wahinduwe umuyobozi w’ijwi
Nubwo yari asanzwe azwi nk’umwe mu
batunganya indirimbo beza mu Rwanda, Coach Gael yamufashije kurenga ibyo abantu
bari bamuziho.
Yamuhaye urubuga rwo gukoresha impano ye
atari mu gutunganya indirimbo gusa, ahubwo no mu kuyobora umuziki wa Label mu
buryo burambye.
Element yagiye akora indirimbo nyinshi
z’abahanzi ba Label harimo iziri kuri album ya Bruce Melodie, anatanga umusanzu
mu mishinga ya Ross Kana.
Yagize kandi uruhare mu mikoreshereze
y’ijwi mu bitaramo bikomeye, anafasha mu gutegura amajwi akoreshwa mu mashusho
n’ibitaramo.
Mu rugendo rw’imyaka isatira itatu ari
muri iyi Label, amaze gukora indirimbo 38, n’ubwo asabwa ijanisha ry’amafaranga
yazikoreyeho muri studio.
Ku ngoma ya Coach Gael, uyu musore yagiye
atumirwa i Kampala muri Uganda mu bitaramo, ndetse yanataramye na Bruce Melodie
mu bitaramo byo mu Bwongereza.
Mu myaka ibiri ishize Element ari mu
maboko ya Coach Gael yakoze indirimbo enye, ariko ebyiri muri zo nizo bateye
inkunga. Yakorewe 'Fou de Toi' yakoranye na Bruce Melodie na Ross Kana, ndetse
anakorerwa 'Milele'.
Ariko afite n'izindi ndirimbo zirimo
'Kashe' yakoreye muri Label ya Country Records, ndetse na 'Tombe' aherutse
gushyira hanze yikoreye.
Element ni umwe mu basore bagezweho mu
gutunganya indirimbo. Uyu musore wasoje amashuri yisumbuye mu 2018 muri ‘MPC
(Maths, Physics and Computer Science)’, yatangiye gutunganya indirimbo 2019.
Yinjiye muri Label ya 1:55 AM, ku wa 13
Mutarama 2023; icyo gihe ashyira umukono ku masezerano y’imyaka itatu.
4.Kenny
Sol: Impinduka mu buzima bw’umuhanzi wari uhagaze neza n’ubundi
Kenny Sol yinjiye muri 1:55 AM nyuma
y’igihe yari akeneye inkunga y’amikoro n’icyerekezo. Coach Gael yamuhaye
amahirwe mashya ku buryo yabaye nk’uvukiye ubwa kabiri mu muziki.
Yasohoye indirimbo zirimo “Agafire”, “You
& I”, ndetse na “One More Time” yakoranye na Harmonize – imwe mu ndirimbo
zamufashije kwagura izina rye mu karere.
Uyu mugabo ariko agaragaza ko mu 2024
atakorewe ibyo yashakaga, kuko bagombaga kumukorera indirimbo enye, ariko akaba
yarakorewe indirimbo imwe gusa.
Kenny Sol ari muri 1: 55 AM binyuze mu
masezerano ya sosiyete ye ‘Spectular’ yagiranye na 1: 55 AM; ndetse baherutse
gutangira urugendo rwo gusoza aya masezerano mu bwumvikane.
N’ubwo bimeze gutya ariko, Coach Gael
yafashije Kenny Sol mu bitaramo yakoreye mu gihugu cya Suede, muri Canada
ndetse n’ahandi hanyuranye.
Muri Werurwe 2024, nibwo Kenny Sol yinjiye
muri iyi Label. Icyo gihe yabwiye Kiss Fm ko kubona abatera nkunga aricyo kintu
yaburaga mu rugendo rwe rwa muzika yatangiye mu 2019.
Ati “Nk’uko mwabibonye ndi muri 1:55 AM,
abantu babimenye tutarabibamenyesha ariko ubu ndimo, ndashima iyi sosiyete kuba
yaremeye kuza mu rugendo rwanjye rwa muzika nicyo kintu naburaga, n’uburyo
wabonaga ibikorwa byanjye hari uko bitinda ni ukubera ko arinjye wirwanagaho.”
Akomeza ati “Ubu nibwo ibyiza bitangiye
kubera ko mbonye abantu bamfasha mu bikorwa byanjye bagashoramo imari nta
kabuza ibintu bigiye kuba byiza cyane kurushaho kuruta ahashize, ibyo bazanye
nibyo naburaga, ubu ndi mu maboko yabo.”
Mu mwaka umwe amaze abarizwa muri iyi
Label, amaze gukorerwa indirimbo eshatu gusa zirimo '2 in 1', 'None one'
yakoranye an Dj Neptune ndetse na 'Phenomena'.
Isesengura rigaragaza ko 1:55 AM ntiyabaye
Label isanzwe izana abahanzi ngo ibashyire ku isoko gusa, ahubwo yabaye urubuga
rw’iterambere.
Coach Gael yayiyoboye nk’umuyobozi
w’ubucuruzi, uharanira ko umuhanzi aba ishoramari ritanga inyungu. Ariko mu
minsi ishize aherutse guca amarenga yo guhagarika ishoramari rye mu muziki,
bitewe n’uko ashaka kwiyitaho.
Aba bahanzi bane bose yafashije cyangwa se afasha bahujwe n’icyerekezo kimwe: ubunyamwuga, ubudasa n’iterambere rirambye.
Coach Gael yatanze umusanzu udasanzwe mu
gushyira umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga, anerekana ko mu gihe gito
umuntu ashobora kugira uruhare rukomeye mu guhindura isura y’inganda
z’imyidagaduro